MAGORWA

Habayeho abagabo b'abatunzi, bagaturana n'umugabo w'umutindi witwaga Magorwa, agatungwa no guca inshuro, akabunza n'itabi yahingaga.

Umunsi umwe itabi rimaze kwera Magorwa abwira umugore we ati "Njyanye iri tabi, njye kubadika amavuta." Nuko ahambira itabi araboneza aiya i Buganza. Agezeyo abwira bene urugo yari atungutseho ati "Nimumpahire". Bati "Ufite iki?" Ati "Mfite itabi ngashaka amavuta, kandi ndashaka n'uwaba umugabo akanyihakira". Bati "Yewe turaguhahira ariko ubuhake ntabwo". Bamaze kumuhahira arataha.

Amaze iminsi mikeya, arongera areba itabi ararihambira aragenda asubira aho yari yahahiye mbere. Bamubonye bati "Wa mugaba aragarutse kandi! Bati Tumuhakanire tuvuge ko ari nta mavuta dufite ko nta n'itabi dushaka." Nuko baramuhakanira arataha.

Magorwa ahambwa abona

Mu nzira ahura na ba bagabo b'abaturanyi be, bajya guhamba umukobwa wabo wari wapfuye azize uburozi; baramubwira bati "Twagize ibyago twapfushije umuntu, duherekeze, uzi ukuntu twabanye kera kandi wenda twakubonera n'ubuhake." Bajya guhamba. Bageze mu ishyamba, bacukura imva, barangije, umupfu bamuhamba babanjemo umugabo Magorwa, imva barayisubiranya, barataha, bagenda bavuga bati "Kaje kutwihomaho, ntaho duhuriye, ibyako birashize."

Umurozi aza kuzura uwapfuye

Bumaze kwira, umurozi waroze umukobwa wapfuye araza, ajya kuri ya mva arayitaburura, akuraho amabuye n'amahwa bari bahashyize, umukobwa amukuramo, amushyira ahagaragara, aramubwira ati "Wabona twashyikirana! Mbwira icyatumaga unsuzugura, nakwaka ikintu ukakinyima, turabonanye ndebe uko ubigenza!"

Amaze kumutonganya, ati "Ngiye kugusubiza mu mva". Umukobwa aramwisaba ati "Sinzasubira". Magorwa ubwo yarabumvaga yibereye mu mva. Magorwa yitegereza umurozi, maze akurebera igiti cyari aho arakimukubita, umurozi yikubita hasi; arongera arakimukubita, umurozi araca. Nuko aramuterura amushyira muri ya mva arataha.

Magorwa akizwa no kwica umurozi

Umukobwa amujyana iwe, aramwuhagira aramukanda, nuko aramwondora. Haciyeho iminsi Magorwa aragenda no kwa se w'umukobwa, ahagarara ku irembo, arahamagara ati "Yemwe abo kwa Nyamuhambababona! Mwa bagiranabi mwe muhamba abazima n'abapfuye, ndaje ndebe aho mujya!" Barumirwa.

Nuko arangije kuvuga atyo aritahira. Amaze kabiri aragaruka arababwira ati "Yemwe abo kwa Nyamuhambababona, muhamba abazima n'abapfuye, ngiye kubarega ibwami". Bati "Wo kagira umwami we tugusabye imbabazi, ahubwo tukugurire, maze uceceke utaducisha umutwe". Bamuha inka n'inyana yayo. Bukeye azana umukobwa aramubereka, ati "Iyo muhambye umwana wanyu mujya no guhamba utari uwanyu?" Baramuhendahenda bamuha ishyo ry'inka, baramubwira bati "Tuguhaye n'uwo mukobwa umurongore". Aranga ati "Ndajya kubarega ibwami". Bati "Tuguhaye n'umusozi, tukongeye n'izindi nka". Magorwa aremera, ati "Nimumpe umusozi maze munyubakire, ndongore n'umukobwa wanyu". Barabyemera. Bamwubakira ku musozi bamuhaye, bamushyingira na wa mukobwa, Magorwa akira atyo ubutindi.

Si jye wahera hahera umugani.