MAGORWA, INTARE NA BAKAME

Kera habayeho umugabo akitwa Magorwa. Yari atunze inka, intama n'ihene. Umunsi umwe yahura inka ze araziragira. Igihe cy'igicamunsi kigeze, intare iraza iti "Yewe wa mugabo we, izi nka uragiye ni iza nde?" Magorwa ati "Ni izanjye." Intare iti "Uranzi?" Magorwa ati "Sinkuzi." Intare iti "Uzi ko abantu muri inkozi z'ibibi! Uzi induru yanyu ya nijoro, mwateraniye hamwe, mucanye ibishyito ngo intare irabatera, none ngo ntunzi?" Magorwa arumirwa, ubwoba buramutaha; areba hirya no hino, aremera ahebera urwaje. Intare iti "Umva wa mugabo we ndareba wahutswe; hitamo gupfa, cyangwa kuzajya umpa itungo igihe ndishakiye." Magorwa ati "Nemeye kujya nguha itungo ushaka." Intare irongera iti "Umenye kandi ko nugira uwo ubibwira nzakwica." Intare ifata ikimasa irakijyana, Magorwa na we acyura izindi.

Ageze imuhira umugore aramubaza ati "Cya kimasa kiri he?" Umugabo ati "Cyazimiye; nagishatse ndakibura." Nyamugore ati "Cyazimiriye mu zindi nka niba hari abo mwaragiranye uyu munsi, ubwo kizaboneka ejo." Umugabo ati "Ibyo byihorere ni ibyanjye." Umugore ati "Nta mpaka tujya nibarizaga." Ya ntare na yo ibigira akamenyero, aho ishakiye ikajya itwara imwe muri za nka. Umugore wa Magorwa na we bimubera urujijo kuko atamenyaga aho izo nka zizimirira, kandi yabaza umugabo we igisubizo kikaba ko inka yazimiye.

Magorwa abura uko yabigenza kandi inka zari zigiye kumushiraho; yibera umunyabyago, araharirwa, aranyukirwa.

Bukeye Magorwa ahura na Bakame. Bakame iti "Ariko wa mugabo we, ko umaze iminsi warasuherewe ni ukubera iki?" Magorwa atekerereza Bakame uko byagenze. Bakame iti "Uwagukiza iyo ntare wazamuhemba iki?" Magorwa ati "Icyo ushaka cyose." Bakame iti "Uzajye undeka nirishirize utwatsi mu murima wawe; kandi uzandinde imbwa zawe." Magorwa ati "Ibyo na byo! Ndabikwemereye."

Bakame iti "Maze uzabohe umugozi ukomeye, ufate intorezo yawe ugende nk'ugiye gututira ibiti mu ishyamba; uzasanga intare yaguteze. Izakubaza impamvu udaheruka kuragira aho ishobora kwifatira inka yayo nk'uko mwabivuganye. Nzaba ndi ahirengeye; ibibazo nzakubaza uzajye ubisubiza, kandi ntuzagire ubwoba ngo umvuge mu izina."

Magorwa abigenza nk'uko Bakame yabimubwiye; afata umugozi n'intorezo aragenda. Intare imubonye irishima cyane iti "Ikaze mboga zizanye! Ubu se kandi urankizwa n'iki ko wishe amasezerano?"

Igihe Magorwa ataragira icyo asubiza, Bakame irahangaza iti "Mbe Magorwa we, urajya he?” Magorwa ati "Ndajya kwasa inkwi zo gucana." Intare iti "Uwo ni nde uguhamagara wa mugabo we?” Magorwa ati "Ni umuhigi nyamuhigi uhiga inyamaswa z’inkazi.” Intare ibyumvise igira ubwoba, iraryama.

Bakame irongera iti "Mbe Magorwa we, nta ntare wigeze ubona cyangwa wumva yivuga?” Intare iti "Vuga ko nta yo wabonye, nta n’iyo wumvise.”Magorwa ati "Nta yo, nta yo." Bakame iti "Mbe Magorwa we, icyo kiryamye imbere yawe ni iki?” Intare iti "Vuga ko ari igishyitsi cy'igiti.”

Magorwa ati "Ni igishyitsi cy’igiti." Bakame iti "Hari igishyitsi cy’igiti kigira amaboko, amaguru, umunwa ndetse n’amatwi ?" Intare iti "Vuga ko ari igiti barimburanye n’imizi yacyo." Magorwa ati "Ni igiti baranduranye n’imizi." Bakame iti "Niko se Magorwa we, ko wambwiye ko ujya kwasa inkwi zo gucana, wahereye kuri izo ?"

Intare iti "Vuga ko iki gishyitsi gifite ibishami byinshi utabona uko ugitwara." Magorwa ati "Iz’iki sinabona uko nzitwara." Bakame iti "Magorwa we, mbwira niba byakunaniye nze ngufashe." Intare irakangarana iti “Vuga ko bitakunaniye.” Magorwa ati “Wikwirirwa uza ndabyifasha.”

Bakame iti "Ariko ko nduzi ufite umugozi wahambiye hanyuma ukikorera, ugataha hakiri kare; none waza guhura n'intare byagenda bite? Niba kandi byakunaniye umbwire nze nkufashe." Intare iti "Mubuze ye kuza hano." Magorwa ati "Guma aho ndabyishoborera." Intare iti “Mpambira vuba.”

Magorwa afata umugozi mu ntoki agira ngo ahambire intare. Bakame iti "Ariko Magorwa urakora nk'abana! Uhambira igishyitsi nk'icyo ashyiraho umwete kandi agakomeza kugira ngo bidahambuka. Niba kandi byakunaniye umbwire nze mbikore!" Intare iti "Mpambira cyane nk'uko uriya mugabo abyifuza."

Magorwa ahambira ya ntare arayidanangira ku buryo itashobora kwinyagambura. Bakame iti "Warangije?" Magorwa ati "Narangije." Bakame iti "Magorwa we, iyo umuntu amaze guhambira igishyitsi nk'icyo afata intorezo agakubita akacyahuranya, kugira ngo arebe ko imigozi yahambirije ikomeye koko; nakubwira iki rero!" Magorwa afata intorezo no mu gahanga k'intare ngo "Pooo!" Arongera ngo "Pooo!" Abigira gatatu; intare arayica, ayikira atyo.

Bakame iraza iti "Magorwa rero nkukijije umwanzi, ahasigaye ni ukwibuka bya bihembo byanjye." Magorwa ati "Narabikwemereye, n'ubu ndabikwemereye." Magorwa ageze iwe, atekerereza umugore we uko byagenze, amubwira ko amahirwe ye ayakesha Bakame.

Bukeye Bakame ijya kwa Magorwa ayiha ibihembo byayo. Itaha inezerewe iti "Ubundi rwose ineza ikwiye kujya yiturwa indi; uhawe igisaruhande ntiyiture ikinono cyangwa se amagufa."

Si njye wahera hahera umugani.