MAGURU YA SARWAYA

Kera habayeho umugabo akitwa Maguru ya Sarwaya, akaba umuhigi mu ishyamba rya Manyinya na Maganya. Maguru uwo yahigaga imbogo n’insibika mu ishyamba rya Manyinya na Maganya.

Umunsi umwe aza kujya guhiga mu ishyo ry’insibika asanga aho insibika ziryamye maze ayica umurizo. Nuko insibika zishiduka Maguru yiruka, zimwirukaho maze Maguru arazisiga.

Nuko insibika yaciriye umurizo iramubwira iti "Shahu Maguru, n'ubwo ujyaniye umurizo shahu Maguru we

Maguru we, Maguru we hee

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira inkoni nziza uzantora

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira agacuma keza uzanjyana

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira umukobwa mwiza uzandongora."

Nuko Maguru arataha abitekerereza nyina, nyina akibyumva ati "Uramenye mwana wanjye ejo ntuzajye guhiga."

Maguru bukeye afata imbwa ze arazizirika aragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya. Ageze yo ahura n’agakoni keza! Arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye igira iti

Maguru we Maguru wehe

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira inkoni nziza uzantora

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira agacuma keza uzanjyana

Unjyaniye umurizo Maguru we

Nzigira umukobwa mwiza uzandongora.

Nuko Maguru arikomereza muri rya shyamba.

Yegeye imbere ahura n’agacuma keza. Arakareba yibuka amagambo insibika yamubwiye maguru arikomereza muri rya shyamba.

Yegeye imbere ahura n’umukobwa mwiza, aramureba yibuka amagambo insibika yamubwiye, ariko bimwanga mu nda. Aramurongora ati "Ikiba kibe njye nzanywa umuti njye Maguru ya Sarwaya!"

Nuko baragenda, bageze mu ishyamba rwagati Maguru agiye kubona abona umukobwa ahindutse insibika. Maguru aribaza biramuyobera, ashya ubwoba biramuyobera, nuko wa mukobwa aramubwira ati

Sinakubwiye shahu Maguru we!

Maguru we Maguru wehe

Sinakubwiye Maguru we

Nzigira inkoni nziza uzantora

Sinakubwiye Maguru we

Nzigira agacuma keza uzanjyana

Sinakubwiye Maguru we

Nzigira umukobwa mwiza uzandongora!"

Nuko Maguru muri ako kanya ni bwo yahise yurira igiti ageze hejuru aca akababi maze aragatuma karagenda no mu gatuza ka nyina. Nyina abibonye ati "Umwana wanjye, ni bwo ahise arekura imbwa zose za Maguru ziragenda no muri rya shyamba rya Manyinya na Maganya  zifata insibika zose zirazica nuko Maguru aramanuka arataha n’imbwa ze.

Si njye wahera hahera Maguru n’insibika.