MATAMA YA BIGEGA

Umugabo Bigega yabaye aho, maze abyara umwana w'umukobwa Matama; yari yaravukanye isaro mu ntoki, ntihabe hagira uhirahira ngo arimwake.

Mibambwe, umwami w'u Rwanda, atambagira igihugu, acumbika ahitwa i Remera rya Kanyinya. Mu gicuku gishyira inkoko, Mibambwe yumva umwana urira, ariko ntiyamenya aho aririra. Mibambwe arabyuka, abaza abararirizi ati "uwo mwana urira araririra he?" Baramusubiza bati "nta we twumvise." Umwami ati "nimujye kubaza abaja n'abashumba ko bamenya aho umwana aririra." Babajije barabahakanira. Umwami ati "nimujye kubariza no ku baturanyi." Abo babajije bose bakabahakanira, bati "nta mwana twigeze twumva arira."

Ubwo Mugunga wa Ndoba, umugaragu wa Mibambwe, yari yagishishije inka mu Bugoyi, na we yumva umwana arira, abaza abagaragu be ati "uwo mwana araririra he?" Bati "ntawe twumvise." Ati "nimujye kubaza mu gikumba cy'inka." Abashumba barahakana bati "nta mwana twumvise arira." Bucya Mugunga acyumva umwana urira, ati "sinakwihererana ibi bintu jyenyine."..Mugunga ajya kubibwira Mibambwe. Agitunguka mu irembo arasuhuza. Mibambwe ati "nta kubaho, ijoro ry'ejo mu gicuku gishyira inkoko numvise umwana urira ageza mu gitondo arira, n'ubu ndacyamwumva!"

Mugunga ati "Nanjye ni cyo cyari kinzanye ngo mbikubwire; nanze kwihererana ibyo bintu. Nabajije abantu bose twari kumwe ko na bo baba bumvise umwana urira barampakanira; mbajije mu baturanyi barampakanira; mpera ko mena ijoro nza kubikubwira." Mibambwe ati "dushake uko twabona uwo mwana. Ndetse noneho ndumva yasaraye, ntakibasha no kurira cyane!"

Nuko mibambwe yohereza intumwa ahantu hose, yohereza na Mugunga, aramubwira ati "genda ushake uwo mwana, numara iminsi itatu utaramubona, uzaze dushake ubundi buryo." Yohereza n'umuntu kwa Kimenyi, Umwami w'i Gisaka, ngo amubarize aho umwana yaba aherereye. Babibwiye Kimenyi ati "abami b'i Rwanda ntibabe abapfu! Umwana abura arizwa n'iki? Abana b'ino barabuhagira bakarira, bakora nabi babahana bakarira!" Intumwa iraza ibwira Mibambwe uko Kimenyi yamusubije, Mibambwe ntiyabyumva.

Buracya atuma undi muntu kwa Muzora, umwami wo mu Ndorwa, na we agiye kumusubiza ati "Mibambwe ni umusazi. Abana bose bo mu gihugu cyanjye ngenzura igihe baririra?" Babwiye Mibambwe uko Muzora yamushubije arumirwa, ariko Ntiyashirwa. Buracya atuma kuri Rumanyika, Umwami w'i Karagwe, ngo amurangire aho umwana yumvise arira aririra. Rumanyika aramusubiza ati "mbese uwo mwana ntarira nk'abandi bana?" Ati "sinabona icyo musubiza."

Mibambwe abonye abo bami bose batamubwiye neza iby'uwo mwana urira, ahamagara abagaragu be bitwaga indongozi, arababwira ati "nimujye kunshakira aho aririra. Dore mbohereje muri umunani, nimujyane na Mugunga." Abagaragu baragenda, bagera kwa Bigega, bararamukanya, baramubaza bati "ntiwamenya aho umwana aririra muri iki gihugu cyanyu?" Ati "uwo mwana urira ni uwanjye, yanze kuvamo umwuka, naho ubundi agiye gupfa; umwana umaze icyumweru cyose arira!" Mugunga ati "ese ntiwamenya ikimuriza?" Bigega ati "ni isaro yavukanye mu ntoki, ntihabe hari uwarimwaka. Bukeye bagiye kumwuhagira isaro rigwa hasi, inkoko irarimira, umwana arira ubwo. Bagiye kwica inkoko ngo bariyake umukara urayimira; bagiye kwica umukara, imbwa irawumira, bagiye kwica imbwa, ingwe irayimira, bagiye kwica ingwe, intare irayimira, bagize ngo bice intare, imbogo irayimira; bakurikiye imbogo ngo bayice, inzovu irayimira; nuko inzovu yigira mu ishyamba."

Mugunga abaza Bigega ati "iryo shyamba se muzi aho riherereye?" Bigega ati "turahazi, ariko twese turaritinya; nta we urigeramo." Mugunga ati "duhe uritwereka." Bigega ati "ko muri bake?" Mugunga ati "nta cyo bitwaye." Mugunga n'indongozi baragenda, bageze mu ishyamba, batangira kuritema, bararitwika. Inzovu iravumbuka ihunga, bayihurizaho amacumu barayica. Barayibaga bayikuramo ibyo yamize byose, na rya saro. Mugunga ararijyana, agitunguka kwa Bigega bavugiriza impundu icyarimwe. Mugunga aragenda ahereza umwana isaro; umwana ahera ko arahora, ahereza Mugunga amaboko; Mugunga aramuhagatira, amuha amata, umwana akira amarira.

Bigega ashimira Mugunga n'indongozi, amutuma kuri Mibambwe, ati "Guhera ubu tubaye incuti, kandi umenye ko abami b'i Rwanda barusha ab'ahandi ubwenge."