MUNANIRA

Habayeho umugabo akitwa Munanira, akagira umugore, babyarana abana batatu b'abahungu; imfura yabo ikitwa Mashushe, undi akitwa Sebahire na murumuna wabo wa gatatu.

Bukeye ababyeyi barapfa basiga abana bakiri bato. Ubwo ariko Munanira atarapfa yari yarabwiye abana be ngo bazirinde gushora ku iriba rya Tenyo kuko yari yarahiciye abantu benshi. Abana barirera barakura. Mashushe agera igihe cyo gushaka, ajya gusaba. Bukeye ahanagura inyana y'ishashi ajya gukwa. Ngo agere iwabo w'umukobwa, bamubonye babwira umukobwa kuzana umuriro wo gucanira inka, umukobwa yanga kuwuzana, emwe ntiyarora uwo musore ngo amuzanire n'agasambi ko kwicaraho. Umusore abibonye atyo, inka ayikubita inkoni asubira iwabo, umukobwa amaze kumubenga. Mashushe ageze imuhira atekerereza barumuna be uko bamubenze. Sebahire aramubwira, ati "Ntubona uwo mukobwa wakwanze, ati Nindamuka ngiyeyo umukobwa azanyemera". Mashushe ati "Sinkubujije ejo kare kare ugende!"

Mu gitondo Sebahire ashorera inka n'iwabo w'umukobwa wabenze mukuru we Mashushe. Umukobwa amukubise amaso yiruka ajya kurahura umuriro wo gucanira inka, azana n'ikirago aramwicaza, amwemera bataranavugana no kuvugana! Nuko Sebahire arakwa. Mashushe amenya ko umukobwa yabengutse murumuna we, birabateranya barangana cyane. Biba aho, biza kugera igihe cyo gushyingirwa, baramushyingira. Mashushe arababara, asigara ashaka uko yakwikiza murumuna we Sebahire.

Sebahire azira Mashushe

Hashize iminsi mike Sebahire arongoye, Mashushe yibuka ko se yari yarababujije gushora ku iriba rya Tenyo, araza abwira Sebahire, ati "Yewe ga Sebahire! Ejo tuzashore ku i Tenyo". Abandi bati "Sebahire rorera nta mugeni umena uruhimbi". Sebahire aranga. Umugore we na we aramuhendahenda, undi aranga, ati "Ndashora byanze bikunze".

Buracya Sebahire ingoma ayiha umurishyo. Ayikubise umurishyo wa mbere uragenda wikubita mu kibanga cy'urugo; nyina wabo abibonye, ati "Mwana wanjye waroreye!" Umuhungu ati "Ngari!" Inka bazikubita inkoni zirashoka.

Bageze ku iriba rya Tenyo bahasanga bene wabo w'abo se yari yarahatsinze. Sebahire arababwira ati "Ba shahu natwe muratudahirire". Nuko bitegereza Sebahire n'abo bazanye gushora, baza kwibwira bati "Ba shahu, ziriya nka ko zisa n'iza Munanira! Bati Nimukenyere zambare". Baracakirana bararwana, baricana Sebahire arahagwa. Mashushe abonye murumuna we amaze gupfa, abwira ababarwanyaga ati "Nimwunamuke ntacyo tugipfa!" Barakiranuka.

Mashushe acaho arataha; ageze imuhira bamubaza aho Sebahire ari, ati "Yapfuye", bati "Twaritatse n'ubundi". Nuko Mashushe aranyaruka asanga umugeni aramubwira ati "Humura ntuzandagara nzakwitungira". Umugeni ati "Uragapfa utantunze!" Nuko umugeni abwira abo kwa nyirabukwe ngo bamukureho amasunzu, bayamukuraho.

Sebahire ahorerwa n'umugore we

Buracya umugeni yenda amatezano ayashyira mu rwabya, atereka mu gaseke arigendera no kuri rya riba aho biciye umugabo we. Abagabo ahasanze baramubwira ngo naze bajya kumutunga, aranga, arababenga. Havamo umugabo umwe, abwira umugore ati "Mbese ko ndeba utwanga, haje uwamenesheje umusore uruhimbi akaba aseguriye izishoka wamwanga?" Umugore ati "Oya". Umugabo bavugaga yari mu gishanga aca icyarire, baramuhamagara araza, barashimana; umugore na we aca isaso bajya mu rugo.

Bageze imuhira umugore arasasa; bazimanira umugore, icyo bamuhaye cyose akarahira; bamuha amata ati "Ndi mu mugongo sinayanywa ntica inka". Banga kumwemera. Abonye banze kwemera akora mu kabya karimo amatezano ati "Nimwirebere namwe"; baramwemera. Nuka araryama n'umugabo we. Umugore ngo ahengere umugabo amaze gushyirwayo, aramushahura, maze araboneza, arara yiruka ijoro ryose.

Mu gitondo bategereza ko babyuka baraheba; noneho nyina w'umuhungu aza kureba, asanga urugina rw'amaraso rudendeje mu nzu hose, avuza induru, abandi batabara bakurikiye umugore, bamwirukaho. Umugore ababonye aravuga ati "Sebahire Sebahire mwana wa Munyagambere, ngenda imbere mvuye kuguhorera". Nuko umugore arakomeza ariruka, abari bamukurikiye babonye batakimurora, barahindukira baritahira. Umugore abakira atyo, amaze guhorera umugabo we.

Se jye wahera hahera umugani.