MUSHYOSHYO

Kera, habayeho umugabo akitwa Mushyoshyo. Akitungira inka yitwa gitare. Bukeye inyombyi iraza, iramubwira iti: yewe Mushyoshyo, Mushyoshyo, wabaga Gitare watunga ijana. Mushyoshyo arayihorera. Bukeye inyombyi iragaruka. Imusanga mu rugo iti: yewe Mushyoshyo, Mushyoshyo, wabaga Gitare watunga ijana. Mushyoshyo ayitera ibuye. Inyombyi imaze kuguruka abwira umugore we ati: mbega urabizi, ngiye kuzabaga Gitare, sinshoboye iriya nyombyi. Umugore ati: warasaze. Iriya nka ni yo yaduhaga akerera n’akamuri, none ngo ugiye kuyibaga. Tukazatungwa n’iki?

Bukeye umugore ajya guhinga, umugabo asigara mu rugo. Ya nyombyi iraza iti: Mushyoshyo, Mushyoshyo, wabaga iriya nka yawe watunga ijana. Mushyoshyo aherako atyaza icyuma n’intorezo. Inka arayica, arayibaga. Arangije atu nga inyama ku biti bitanu, arazotsa. Zimaze gushya, azikubita mu nkangara, n’agacuma k’inzoga, n’ibibabi by’itabi bitanu, ashyiramo. Arikorera, aragenda. Aza kugera ku iriba ry’umutunzi w’inka witwaga Ntare. arafukura. Arangije, abashumba ba Ntare baraza bati: uradahire vuba, natwe tuje kwuhira. Mushyoshyo arababwira ati: nimudahire, mushore. Ahari ubanza inka zanjye zikiri mu nzira. Baradahira, barashora, baruhira, inka zimaze kunywa zirakuka.

Bugorobye abashumba bacyura inka. Mushyoshyo arabakurikira. Bageze mu rugo ati: ntimwanyihakira? Baramusubiza bati: ntitwanga guhaka. Baricara, baraganira. Noneho umushumba umwe ati: naraye ndaririye inka, sinongera kuzirarira. Undi mushumba ati: urabeshya. Barasigana, rubura gica. Mushyoshyo ati: nimureke gusigana. Nimuhore, ndabararirira. Apfundura inkangara, aha inyama abashumba. Asigarana igiti kimwe. Abaha n’inzoga, barayisangira. Abatekerera itabi. Umwe ati: riraryoshye. Undi ati: ni ryiza. Nuko umwe amuha ikibabi undi ikindi, arabakwiza. Bati: si umugaragu, ni amatungo mu gihugu. Barasasa, bararyama.

Mushyoshyo abonye bashyizweyo, inka arazirongora, azambutsa uruzi. Azigejeje hakurya, arazicanira. Bukeye abashumba barakanguka, barabyuka. Baroye, basanga urugo rurimwo ubusa. Barakurikira. Basanga amaze kuzambutsa, yazigejeje i Rwanda, barumirwa. Mushyoshyo ati: ndazijyanye Mushyoshyo, sinajyanye bicye! ngiye kuziha urwuri zari zarabuze iwanyu. Aragenda. Ageze iwe, acanira inka, arakama. Umugore aramubaza ati: mbe Data, izo nka wazikuye he? Mushyoshyo aramusubiza ati: ziba. Umugore ati: birabe ibyawe, ntibibe ibyanjye.

Hashize iminsi, Mushyoshyo asubira kwiba izindi nka ku mushumba wa Ntare. Aragenda yiba inka z’inyambo, ku manywa y’ihangu, azicyura iwe. Umushumba ntiyamenya aho zanyuze.

Nguko uko mushyoshyo yatunze, abikesheje inyombyi yamugiriye inama. akizwa nuko yabanje kubaga inka y’igitare, inyama zayo akaziha abashumba bigatuma yiba inka zabo nyinshi.