MUTIMA MUCYE WO MU RUTIBA (Igice cya kabiri)

Soma hano: Mutima Mucye Wo Mu Rutimba ( Igice Cya Mbere )

Bukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti "Icyica abana b’ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara." Ibatura igufwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri. Ibona umwobo w’inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya.... Igiye kurangiza yumva akabango karatarutse kayitsibura ku murizo, gahorera gasanga icyana cy’ ingwe. Imbwa ivumbuka mu mwobo, itumva itabona, kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru!

Ngo igere ku ndiri, isanga icyana cy’ingwe kirasamba, ijisho ryanobotsemo! Iti "Bite se kandi? Ko ari iki cyari gisigaye, ingwe niza ndayikika nte?" Imbwa iragihuhura irakirya, itaburura n’uduhanga yatabye twose iraduhekenya Irangije ifashamo yiruka igana mu bantu.

Ingwe ihigutse ihamagara imbwa ngo iyizanire abana bonke, iraheba. Ijya kureba mu ndiri isanga hayihamagara iti "Imbwa yampekuye!" Ikubita izuru aho imbwa yaciye, irashogoshera.

Imbwa igiye gukandagira munsi y’urugo rwa mbere yumva ingwe yayisatiriye. Ikaza amaguru yitura mu rugo. Isanga umupfumu wicaye imbere y'umuryango afite impinga, iti "Nyabuna wa mugabo we mpisha ndapfuye!" Umupfumu ati "Tambuka ujye mu mbere!" Imbwa yinjira mu nzu. Irabukwa umutiba munini cyane mu mfuruka ya ruguru. Ibwira umupfumu iti "Nterura unjugunye muri uyu mutiba!" Umupfumu ayijugunyamo. Arangije yigarukira mu irebe ry’ umuryango n’impinga ye.

Ako kanya ingwe ihashinga amajanja. Ibaza umupfumu iti "Ntiwamenyera aho imbwa nari nkurikiye yerekeye ko yamariye abana?" Umupfumu ati "Simbizi." Ingwe iti "Ubanza ntakiyibonye! Ndagurira menye uko nzayica." Umupfumu yegura imbehe ye, inzuzi arazikabukira ati "Urayishe ntibihagaze. Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!" Ingwe iti "Nzayitsinda he?" Umupfumu akaba azi ko bazamara urubanza vuba ati "Uzayitsinda ku mayezi babaze inka… Aho urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba !" Ingwe iti "Ariko Mutimamuke wo mu rutiba uvuga ni nde?" Umupfumu ati "Ni izi nzuzi mbwira."

Ingwe irikubura iragenda. Ijya mu bihuru byo hafi y’urwo rugo. Bukeye babaga inka, bayitsinda mu rutoke. Imbwa yumvise akuka k’amayezi biyanga mu nda, ibwira wa mupfumu ngo ayikure mu mutiba ihumeke gatoya, umupfumu arayisubiza ati "Nta matwi wari ufite igihe baragurizaga kukwica?" Imbwa iti "Sinzarenga irembo, nkura muri uyu mutiba!" Umupfumu ayikuramo.

Imbwa irinanura, ituma izuru hanze, agatima kararehareha. Ihagarara mu muryango ireba hanze, yumva irashishwe; isubira mu nzu. Umutima uyanga mu nda, iratirimuka igera mu rugo, iramoka iti "Ni ingwe, ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!" Isubira mu nzu yiruka. Naho ingwe yabunze mu rutoke hafi y’amayezi; ntiyakoma. Imbwa agatima karanga kararehareha, iraturumbira, iragenda igeze mu bikingi by’amarembo irashishwa. Isubira mu nzu ivuga kwakundi ngo "Ni ingwe, ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!"

Ihubukamo iragenda igera mu ibagiro, yinukiriza amayezi. Ibonye ihavuye amahoro, iti "Nta cyago kigihari." Isubira yo igira ngo yitonde ihunahune aho babagiye. Ingwe iritunatuna, iyisimbukira ku gakanu irayica. Si jye wahera hahera Mutimamuke wo mu rutiba.

"Umutima muhanano ntiwuzura igituza".

Urujya kwica imbwa ruyiziba amatwi.

Amatwi arimo urupfu ntiyumva!