MUTIMA MUCYE WO MU RUTIBA (Igice cya mbere)

Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti "Ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?" Imbwa irayisubiza iti "Impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki?" Ingwe iti "Genda ujye wirinda amagufwa, inyama nzajya nziguhahira!" Nuko iremera birabana.

Bukeye ingwe ibwira imbwa iti "Umuja ni cyo akora, abana banjye ngaba, ujye ubanderera, nimpiguka ubanzanire bonke; ninjya guhiga usigare ubarinze, ubakinisha boye kugira irungu. Kandi nongere nkwibutse, uramenye ntuzagire igufwa uhekenya, ritazanyicira abana." Imbwa iti "Nzagenza neza uko ubishaka. "

Ingwe iramukana umuhigo iragenda. Imbwa irya inyama nyirabuja yayisigiye, inakinisha ibibwana. Ingwe ihigutse, iha imbwa umuhigo, iranayibwira ngo izane abana bonke. Imbwa izana ikibwana kimwe kirabwagaguza, gihaze igisubizayo izana icya kabiri, kirangije izana icya gatatu, ingwe irishima cyane…

Imbwa ikarya inyama, amagufwa ikayata ku gasozi. Hahita iminsi ibigenza ityo. Hanyuma ingwe ikajya itaha ubusa, inyama zirabura, imbwa irasonza. Umunsi umwe, ingwe ijya guhiga kure. Imbwa inzara iyirembeje, ijya aho yajugunye amagufwa. Yegura igufwa rimwe, irahekenya: kogoco, kogoco, kogoco! Igiye kurimara, akabaru karataruka ngo "Duuu !" Kikubita mu jisho ry’ikibwana cy’ingwe. Imbwa na yo iza irikurikiye, isanga icyana cy’ingwe ijisho ryaturumbutsemo, kirasambagurika. Ntiyarushya ibaza igica umutwe, irawuzika, agahimba irakivonora, yiyicarira aho.

Ingwe ihigutse, ihamagara abana ngo bonke. Imbwa izana icyana cya mbere, kirangije izana icya kabiri, hanyuma isubizayo icya mbere; ku mubare bishyika bitatu. Ingwe irishima ngo umuja wayo arera neza. Isubiye guhiga, imbwa irasonza, maze iribwira iti "Igufwa rijya kwica umwana w’ingwe ni uko narihekenyeye hafi; noneho reka njye kure ndihekenyere yo !"

Irarijata, iriruka, ijya hirya y’umusozi, iraryahuka. Igiye kurangiza, yumva ngo "Duuu !" Imenya ko ari ikibaru cy’igufwa kigiye kwica ikibwana cy’ingwe! Yirukira kubura hejuru, igeze aho ikibwana kiri isanga kirasamba. Igica umutwe irawutabika, agahimba irakamira maze yiyicarira hasi. Ingwe iza guhiguka ihamagaza abana ngo bonke. Imbwa izana icyana gisigaye, kironka, kirangije irakijyana; igeze hirya irakigarura, kironka, igisubizayo, iragikanda kiraruka, irongera ikigarura ubwa gatatu, kironka; igisubiza mu ndiri yacyo. Ingwe irishima ngo abana bayo barabyibushye.

Soma hano: Mutima mucye wo Mu Rutimba ( Igice cya Kabiri )