MWENE RUSAKE AJYA I BWAMI KUGARUZA INKA ZA SE ZANYAZWE

Kera habayeho inkoko Rusake; yari atunze ishyo ry’inka. Bukeye abantu bajya kuyirega i bwami, bati: nta nkoko yo gutunga inka.

Umwami yohereza abantu kwica iyo nkoko no kumuzanira izo nka zayo. Zigeze ibwami, azigabira umugaragu we, agira ati: nta nka z’inkoko. Rusake yapfuye asize imfubyi, iyo mfubyi imaze gukura, yiyemeza kugaruza inka za se zanyazwe n’umwami.

Bigeze aho wa mwana Mwenerusake ashyira yombi mu nzira. Atararenga umutaru, aca imitwe n’injagwe. Injangwe iramubwira iti: kaze mboga zizanye. Uragwahe ko hagenze mama, Nyirahuku! Undi ati: nanjye hagenze data Rusake n’ubwo yapfuye bwose. Iti: ngiye kubaza ibya data ibwami. Injangwe yumvise ko Mwenerusake agiye ibwami kubaza inka za se zanyazwe, iti: uwaguherekeza ntiwazamugabira muri izo nka? Mwenerusake ati: shyuuu, ubwo unshyize igorora! Nzaguha mwo inka yonsa. Nuko injangwe ijya inyuma ya Mwenerusake, barashorerana bagana ibwami.

Zigeze hirya, zihura na Bihehe. Bihehe iti: Mwenerusake uragana he? Undi ati: ndajya kubaza ibya data byaheze ibwami. Bihehe iti: ndumva duhwanyije ibyago. Nanjye umugabo wanjye yapfuye ejo bundi, none intumbi ye iracyari mu nzu. Nabuze abamfasha kumuhamba, none ndayihunze ngo ye kugumya kunukira. Ngize n’Imana ubwo nkubonye, hogi tujyane ugende unyibagiza aka kababaro. Mwenerusake ati: sinjye wanze umperekeza, ngwino tugende.

Bigeze imbere bisakirana n’intare. Ibaza Mwenerusake iti: urajya he n’aba bagaragu bawe? Undi ati: ndajya gushaka ibya data byaheze ibwami. Intare, iti: nanjye ukajya kunyereka ibwami, sindahagera, mba mu ishyamba hariya. Mwenerusake arayisubiza ati: sijye wanga ungaragira, jya inyuma tugende. Birakomeza bigera aho inzovu igangamye mu nzira, yayuzuye.

Mwenerusake arayibwira ati: ko wabambiye inzira wa mugabo we. Inzovu iti: ko mbona mushoreranye, muragana he mwa bagabo mwe? Mwenerusake ati: aho tujya nawe turagukeneye, tugiye ibwami kugaruza inka za data zahaheze. Inzovu iti: niba ari amaboko mushaka ndayafite, bibaye no kurwana nabafasha. Mwenerusake ati: ntugasonze! N’uwakwitabaza, yabona wowe.

Mwenerusake n’ingabo ze barashogoshera n’ibwami. Izo ngabo z’ibikoko zigeze ku karubanda, amaruru aravuga ngo ibwami haratewe. Ab’ibwami barisuganya baza kuzikumirira ku karubanda. Umwe muri bo ajya kubwira umwami ati: twatewe, twetewe n’ingabo z’ibisimba. Umwami ati: genda winjize umutware wazo, aze tuvugane. Mwenerusake arinjira. Asanga umwami atetse ku ntebe ye ya cyami.

Mwenerusake amugeze imbere yikora mu birokoroko, ikubita icyivugo iti: ndi mwenerusake na nyirarusake, Rutukuzandoro rwa Ndanzekunyagwa, nje gushaka inka za data mwanyaze. Umwami ati: zirahari, kandi ngiye kukoherereza umuntu ujya kuziguha. Intumwa y’umwami iraza ijyana mwenerusake munzu y’inkoko.

Ikingura umuryango iyijugunyamo, amasake arayishoka, avuga ati: aka kavunamuheto kavuye he? Mwenerusake arataka ati: njangwe yanjye, ndapfuye. Ya njangwe yari isigaye ku irembo iragungira, ikubita urugi yisuka muri y’amasake y’ibwami, irayica irayamara.

Ab’ibwami bumvise urusaku rw’inkoko baza biruka basanga ya njangwe za nkoko yazishe yazimaze. Barayibwira bati: ubanza izo nkoko zagukubaganiye, reka tuguhe ahandi ujya kuba wicaye utegereze intumwa y’umwami.

Nuko barahendahenda, bayijyana mu nzu y’ihene. Imaze kugeramo, ihene ziyitera amahembe zishaka no kuyinyukanyuka. Mwenerusake ikoma akaruru iti: ntabara umvune, bihehe byanjye, ihene z’ibwami ziranyishe. Impyisi Bihehe imaze kubyumva, irasimbuka yiroha muri ya nzu y’ihene, igezemo irazibwira iti: nkaha ni he mwa mbwa mwe z’ihene mwihaye gucokoza databuja? Mwenerusake arayibwira ati: ngaya amafunguro naguteganyirije, nawe reba uko ubyifatamo! Nuko impyisi imaze kuzinigagura no kuzica, itangira kuzirya.

Hashize akanya, ab’ibwami baza kureba niba za hene zarangije kwica ka gasake. Bakihagera, basanga inzu yuzuyemo imirambo y’ihene. Bazikubise amaso barumirwa, bagenda biruka babwira umwami bati: ka gakoko kararikoze, ntitwakubwiye ko atari isake isanzwe! Umwami ati: reka mbereke: mugende mufate ako kontazi k’isake, mugashyire mu kiraro cy’inyana maze zikaribate.

Abantu baragenda bagashyira mu kiraro cy’inyana. Inyana zibonye mwenerusake ziramushokera. Rusake rwa Mugambira ikubita amababa itaka cyane iti: Ntare yanjye mpambya, ndapfuye. Intare irirasa no mu kiraro cy’inyana ngo puuu. Iza itontoma, ishinyitse amenyo. Inyana zose ziyibonye, zitura hasi. Intare iziraramo irazica. Irangije kuzica irivuga.

Ab’ibwami bayumvise baza biruka. Bageze mu kiraro cy’inyana basanga imirambo gusa. Birukira kubwira umwami bati: turarikoze. Ya sake si inkoko isanzwe, yari yaramize intare. Umwami ati: nimutabare, muyijyane mu kiraro cy’inka maze zice iryo shyano ry’isake.

Intumwa z’umwami ziraza, zifata ya sake ziyijugunya mu kiraro cy’inka. Inka ziyibonye ziyisamira hejuru ziyikubita amahembe. Isake si ugutaka, noneho ivuga igonga iti: Nzovu yanjye ntabara, noneho ndapfuye, birarangiye. Ya nzovu iramwumva. Ikubita umutonzi wayo ku myugariro y’ikiraro cy’inka, irayisesa, yinjira ivuvumanga. Inka ziyibonye zishya ubwoba, ziturira hasi icyarimwe. Inzovu imaze kuzigera hejuru, irazinyukanyuka irazihwanya. Irangije irisohokera.

Abantu b’ibwami baje kureba, basanga za nka zose zabaye imirambo. Birukira kubwira umwami bati: tabara, ririya shyano rya Mwenerusake, urihe inka za se, naho ubundi nitwe dutahiwe.

Umwami yohereza abantu, babwira rusake bati: ngwino tujye kuguha inka za so, maze utuvire aha. Baragenda barazimwereka, arashorera arataha. Ageze iwe aziha abashumba ba se bazijyana mu rwuri barazikenura nk’uko babigiraga mbere hose. Nuko mwenerusake aratunga aratunganirwa. N’abari barareze se ibwami ngo nta nkoko ikwiye gutunga inka, bose ntibongera kurevura. Kuva icyo gihe Rusake rwa Mugambira yageza mu gicuku ikabika, ikivuga iti: ahari akenge haba n’akantu.

Si njye wahera