NGARAMA NA SARUHARA

Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya.

Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo irazitsemba, ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara.

Bukeye Ngarama abwira umwami ati "Ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga!" Umwami aramusubiza ati "Ngarama urabeshya ntiwakwica Saruhara! Nayiteje ingabo nyinshi irazinesha zose, imbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe. None Ngarama wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga. Nzi ko uri umugabo, ariko rero ubugabo ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe n’intwari nyinshi! "

Ngarama abwira umwami ati "Ninica Saruhara uzangororera iki?" Umwami aramusubiza ati "Niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw’igihugu cyanjye." Ngarama acurisha ubuhiri bw’icyuma, kandi abwira umwami ati "Umbagire inka." Umwami arayibagisha. Ngarama yenda uruhu, yenda n’amaraso. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, n’impiri ye mu ntoki. Inkona iraza iramurora, iravuga iti "Uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n’agahinda sindamurya ! "

Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi; bizana n’umwami wabyo Saruhara. Biraterana, birora aho Ngarama agaramye. Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka iti "Naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu." Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka bwangu iti "Uriya mupfu wapfanye agahiri n’agahinda, simbashije kumurya. Kumurya ni ukwigerezaho !"

Saruhara ibwira ingurusu iti "Jya kurya uriya mupfu." Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti "Uriya mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye. None sinjya kumurya kandi yarapfanye agahiri n’agahinda! "

Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byanga kumushira amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba. Ariko irikomeza yanga guhara ishema n’igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti "Murasara! Uyu mupfu mu mabyiruka yanjye naramuriye. Namuriye mu Mutara w’i Ndorwa, namuriye i Bunyabungo, namuriye i Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi mpora murya iminsi yose. None ndabagaye mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse ndabatsemba mwese."

Ibisiga birasubiza biti "Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya." Saruhara iti "Muri imbwa. Jyeweho ngiye kurya uriya mupfu, kuko nta cyatuma ntamurya."

Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba. Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa kirapyinagara. Saruhara irisimbiza kumukubita urwara. Ngarama ayikonja amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri cyane, arayica. Ibisiga byose birahunga.

Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka. Baraza, barayitwara, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane. amugabira n’inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa haragendwa.

Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo.