NGIRIRA

Habayeho umugabo ashaka umugore; bukeye umugore we aratwita. Hashize iminsi umugore aza guhura n'umugabo wikoreye inzoga; uwo mugabo akitwa Ngirira. Nuko uwo mugore abwira Ngirira ati "Nyakugira Imana we ntiwansogongeza kuri iyo nzoga?" Umugabo aramusubiza ati "Ese ningusogongeza uzampemba iki?" Umugore aramubwira ati "Ntubona iyi nda ntwite: Ninyibyaramo umuhungu muzanywana; ninyibyaramo umukobwa nzamugushyingira". Ngirira aratura, umugore asogongera inzoga, bakomeza inzira yabo, agenda anezerewe kuko yari yishe akanyota.

Umugore aragenda, ageze iwe, uwo munsi abyara umukobwa. Bukeye Ngirira aba yamenye ko wa mugore yabyaye, ashaka inzoga yo kujya kumuhemba. Ngirira araza ahemba umubyeyi. Nuko ati "Nimumpe umwana murore". Bamuhereza umwana. Umugabo muzima aramusimbiza; ngo ajye kubona abona umwana abaye incuke. Arongera aramusimbiza, aramubyinisha, abona abaye umwangavu; arongera aramubyinisha ku nshuro ya gatatu, noneho abona umwana abaye inkumi!

Ngirira ati "Ni icyo napfaga". Abwira nyina ati "Ndamujyanye". Ngirira aramujyana, aramurongora. Nyina ntiyarushya ahigima, kuko byari amasezerano. Hashize iminsi Ngirira aratabara. Aragenda ageze ku rugamba, baramwica. Baza kumubikira umugore we, bamubwira ko yapfuye. Abari baje kumubikira umugabo we, basanze amaze guhisha inyama amaze no kuvuga umutsima. Umugore yenda inyama n'umutsima, ati "Nimujye kunyereka aho mwahambye Ngirira". Bajya kuhamwereka. Umugore ahageze atera akaririmbo ati "Ngirira we! ngirira uko nakugiriye mvuka, none Ngirira, ndongorwa none Ngirira".

Amaze kuririmba atyo, umugabo we arazuka, nuko baragenda; aho bigeze baricara, barya inyama n'umutsima. Barangije kuya, umugabo arongera arapfa! Umugore arongera araririmba ati "Ngirira we! ngirira uko nakugiriye mvuka, none Ngirira ndongorwa none Ngirira".

Umugabo yari yapfuye rwose. Umugore akomeza gutegereza ngo none Ngirira yazuka araheba. Umugore arataha, asubira imuhira, hashize iminsi, bamushyingira undi mugabo.

Si jye wahera hahera umugani.