NGOMA YA NYABAMI

Habayeho umugabo akitwa Nzapfaniba, akarusha abandi ubwenge bwo kwiba. Umunsi umwe, yagiye kwiba ahantu, asanga bene urugo basinziriye, aiya mu ziko arahura umunyotwe, maze awubasuka hagati, barikanga, bitera hejuru. Uko bakagiye mu kirere, Nzapfaniba ashikuza inkanda ariruka. Bashize ibitotsi, barabyuka baramukurikira, basanga ikirari cyumye kera, baragaruka.

Bukeye ajya kwiba i butware, agezeyo imbwa zitangira kumoka. Nzapfaniba aziha amagufwa n'ibikoba, zibihugiraho, ntizongera kumoka. Nzapfaniba aratambuka ajya mu nzu ariba. Ageze mu muryango imbwa iramoka, yongeye kubwejura, ayikubita umuhoro icyasaya cyo hepfo kiragwa; abagaragu bagize ngo barakurikira Nzapfaniba, uwa mbere amukubita icumu mu nda amutsinda aho. Abandi babibonye barahunga. Nzapfaniba atahana ibintu yibye.

Ku wundi munsi, atega na shebuja ko bazasangira, kandi ko azamwiba. Nuko baratega; ku kagoroba, Nzapfaniba agenda akurikiye inka yari yaraye ibyaye itaha ivumera; igeze imbere y'ikiraro cy'inyana cyari mu rugo, Nzapfaniba yicoka mu nzu ya kambere, asesera munsi y'urutara.

Binikiza inka, zirakamwa zirahumuza. Baza kugaburira nyir'urugo, nuko Nzapfaniba yisunika yegera aho bariraga (Ni ibya kera rero; nta matara, ni umuriro bacanaga, kandi na wo ukajya uzima hato na hato). Umugore azana amata yo guha umugabo; igihe umugabo anywa amata, Nzapfaniba na we aratambuka, ajya ku ruhimbi yenda icyansi cy'amata na we aranywa. Ku ruhimbi hakaba hegetse ihembe ryuzuyemo ibintu by'umutware. Nzapfaniba ararijyana, aricukuza inzu, maze arijugunya inyuma yayo kugira ngo aze kurisangayo.

Bamaze kurya no kunywa, Nzapfaniba ava mu rutara, arigaragaza, abwira shebuja ati “Ntiwemeye ko twasangiye?” Ati “Ngiki n'icyansi cy'amata nanywereyemo mbonye nizwe kandi nawe unywa amata”. Ati “Ndagiye ejo nkazagaruka kwenda integano yanjye”. Shebuja arumirwa, ati “Genda ejo uzaze utware Ruhogo rwaniye”. Nzapfaniba aragenda n'inyuma y'inzu, ahitana ihembe arataha.

Aragenda ageze mu ishyamba, yumva Intare haruguru ye zirivuga, ubwoba buramutaha, arikanga, ndetse ubwoba butuma yikubita hasi; mu kugwa agwira rya hembe, rimushinga mu rwano, amaraso aradudubiza, Nzapfaniba agenderako, arapfa.

Nuko Nzapfaniba, apfa yiba koko! “Izina ni ryo muntu”!

Si jye wahera hahera umugani.