Ni ishyano rya Gashyantare!
Uyu mugani bawuca iyo hagize ikintu kiza gihungabanya amahoro; ni bwo bagira, bati «Ni ishyano rya Gashyantare».
Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa, wari utuye kuri Nyakizu mu Bwanamukali (Butare); byabayeho ahayinga umwaka w'i 1700.
Uwo mugabo Gatashya ngo yari umukire cyane, yarabyaye aranatunga aratunganirwa. Igihe kimwe rero u Burundi bushotora u Rwanda ingamba zombi ziranzikana bararwana; muri iryo hiriburana, Gatashya akaba ingenzi cyane, bituma agororerwa gutwara Bashumba. Amaze kuyigabana ararabukirwa ararundisha, bituma aba umukire w'ikirenga.
Hanyuma ubukire bumaze kumusaga, akoranya ingabo n'abagaragu be, arababaza ati "Uwo mubona duhwanije ubukire mu Rwanda ni nka nde?" Baramusubiza bati «Uwo musigiye ni
Cyilima musa, uretse ko agutambukije ingoma gusa.»
Nuko Gatashya abyumvise aranezerwa cyane, ahera ko akoranya na rubanda rusanzwe rwo muri iyo mpugu ababaza kwakundi, nabo bamusubiza nk' aba mbere, kubera akoshyo babakakiyemo.
Noneho Gatashya arushaho kwishima; ni ko kongera gukoranyiriza hamwe abatware bose na rubanda rundi, arababwira ati «Ubwo mwabonye ko maze kuringanira na Cyilima, icyo antebeje kikaba ari ingoma gusa, noneho na njye ndashaka ibirori bihimbaje cyane; none rero mwe nimuntoranyirize ukwezi kunyuranye n'ukwa Gicurasi, maze nanjye nzajye aba ari ko ngiramo ibirori.» Abatware na rubanda bamaze kubyumva bahitamo ukwezi kwa Gashyantare bemeza ko ari ko Gatashya azajya agiramo ibirori nk'ibyo kwa Cyilima bikura Gicurasi.
Bamaze guhamya ukwezi kw'ibirori, ibwami barabimenya baranuma; babigira ibanga, banga kubyasasa kugira ngo bitamamara bigakengesha Gatashya. Byibera aho, ukwezi kwa Gashyantare kurashyira kurataha. Gatashya ararika igihugu cye cyose cyo mu Bashumba, agena n'umunsi ibirori bizaberaho. Abatasi b'ibwami barawumenya baritegura.
Kwa Gatashya binikiza ibirori: bazana inka zo mu gihugu cye zose, baraza abagabo n'abagore n'abana, barakubita baruzura; mbese Bashumba yose irashika ntihasigara n'iyonka, bahururiye ibirori byo gukurira Gashyantare kwa Gatashya.
Nuko bamaze guterana binikije ibirori, iz'ibwami zirasesekara, igihugu cya Bashumba ziragisakiza, zigita mu rukubo ziragitikiza: zinyaga inka n'amatungo magufi, imyaka zirasahura, Gatashya arafatwa n' ingabo ze icumu rirahoga mu Bashumba, imvano ibaye ibyo birori byo gukura Gashyantare, bigana gukura Gicurasi nko kwa Cyilima. Bihinduka ishyano kuko byari bije guhuganya umutekano w'igihugu, nyuma bigahitana abantu benshi ku maherere.
Byabaye ishyano rya Gashyantare, kuko nyirabayazana Gatashya yabiteguye muri Gashyantare.
Byashushe n'icyago kiza kubangamira amahoro yahindaga mu rugo, uwari ayifitiye akagira ati «Ni ishyano rya Gashyantare», abigereranya na Gatashya wahungabanije amahoro y'igihugu muri Gashyantare!
"Kugusha ishyano rya Gashyantare = Kubuzwa amahoro ku maherere."