N'itabiye burya iba ishaka iyayo
Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bagira ngo: "N’itabiye iba ishaka iyayo”, wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w'i 1900. Ucibwa na Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine.
Kuri iyo ngoma Murorunkwere yatonesheje umugabo witwaga Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi aramukunda cyane. Yamutonesheje ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali).
Seruteganya uwo yamaze gutona by'akadasohoka, rubanda bavuga ko yacyuye Murorunkwere.
Ubwo yaregwaga n'abakono bene wabo kuko yari umukonokazi, mwene Mitali mu Mataba ya Ndiza. Abisengeneza be, abagore ba Rwabugili cyane cyane nibo bamushinjaga ko afite inda ya Seruteganya.
Nuko Murorunkwere amaze kumva ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo babonane amwereke ko adatwite. Intumwa ze ziba nyinshi kuri Rwabugili, ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho, kuko ayo rubanda bamubeshyeraga yari yaramaze kuyagira ihame (imvaho).
Murorunkwere amaze kubona ko umuhungu we yamusuzuguranye amagambo, ahera ko ashaka abantu aha inka y'imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba. Arabatuma ati «Nimunshyirire Rwabugili iyi nka: nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana yayo iyonka, ati «Nibucya muzayijyane yonyine, inyana yayo muyisige ku icumbi ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga ubutumwa, muti: “Murorunkwere yadutumye ngo: Reba iyi nka igumya kwabira, harya ni uko itabona iyayo.”
Ubwo Murorunkwere yashakaga kumvisha ko yanze kumwitaba. Ati "Kandi muzamumbwirire muti: Burya n'itabiye iba ishaka iyayo”. Abwira Rwabugili ko n'ubwo umuntu atabira, ariko arusha inka gukunda umwana we: yabyivugagaho kuko Rwabugili atakigera aho ari.
Nuko intumwa za Murorunkwere ziragenda zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti : «Kandi Nyagasani ibuze iyayo irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabazi!» Rwabugili amaze kumva amagambo nyina amutumyeho, asubiza intumwa ze, ati : «Nimugende mumumbwirire muti: «Inka iyo ibuze iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri itagifite iyayo (ubwo yacyuriraga nyina ko yacyuwe na Seruteganya).
Intumwa za Murorunkwere zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili. Murorunkwere abyumvise agwa mu kantu. Ni kwo guhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba barimo. Bajya inama y'uko babigenza.
Batuma Nyilingango ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko yari inshuti ye, bati "Genda ubwire Nkoronko uti: Nuramuka ubwiye Rwabugili ko Murorunkwere adatwite araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko we nta cyo azamutwara."
Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite. Rwabugili abyumvise ni ko guteza Murorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na nyina babatsinda i Mbilima na Matovu (Bumbogo).
Bamaze gupfa, iby'ikirirarira birayoberana, bamwe bakajya bagira bati "Uzarizwa na
Nyiragikeli: n'urugori rw'ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho indahiro!"