NKINGIZIRUMVA
Habayeho umugabo Nkingizirumva ashaka umugore, barabana, umugore aratwita, bukeye araramukwa. Umugore abwira umugabo we, ati "Ushake inkwi nyinshi, maze ucane umuriro ukomeye, note kuko numva nkonje cyane". Umugabo azana inkwi aracana, arangije abwira umugore ngo naze yote. Umugore araza arota.
Umugore amaze guhaga umuriro, igihe agize ngo arawitaza, umugabo aramukubita ndetse amuzirika ku nkingi, ati "Oya ye, ngaho wote ni cyo nawucaniye". Umugabo inzu arayikinga maze arigendera. Umugore aguma iruhande rw'umuriro, inda igeza aho irababuka! Umugore abonye agiye gupfa, aratabaza, ahamagara kwa sebukwe ati "Ye mama na mabukwe, ye data na databukwe, nimuze murebe urushako rwa Nkingizirumva ayiwe!"
Ntibumva kuko bari bari kure. Nuko inyamanza irahagoboka; uko umugore atabaza, inyamanza igasubiramo. Umugore aza kuyumva, maze arayihamagara, ati "Ye Kanyamanza ngutumye wagenda uvuga ngo iki?" Inyamanza iti Nagenda mvuga ngo "Ye mama na mabukwe, ye data na databukwe, nimuze murebe urushako rwa Nkingizirumva ayiwe". Umugore ati "Ngaho genda ugwe ku rugo rw'iwacu, maze abe ari ko uvuga".
Inyamanza iragenda no kwa se, iti "Ye mama na mabukwe, ye data na databukwe, nimuze murebe urushako rwa Nkingizirumva ayiwe". Nyina arayumva abwira umugabo we ati "Umva iyo nyamanza uko ivuga". Umugabo atega amatwi yumva itabariza umwana we. Barahaguruka bajya kumureba; banyura kwa sebukwe na nyirabukwe barajyana. Bagezeyo basanga inzu irakinze, umugore na we aboroga ataka. Urugi bararuhirika, binjira mu nzu, baramubohora, bamujyana kwa sebukwe baramurwaza arakira.
Umugore amaze gukira neza, wa mugabo we wamuziritse ku nkingi bamutera icumu ntiyasamba.
Si jye wahera hahera umugani.