NKUBA
Habayeho umugabo akitwa Nkuba, umugore we akitwa Nyirankuba. Babyarana abana kandi abo bana ariko bakavuka ari ibikoko, barabirera biba aho; bucura aza kuba Rusake.
Bukeye Nkuba arapfa, Nyirankuba asigarana ibyo bikoko, bigahiga ndetse no guhinga bigahinga, bagatungwa n'ibyo; Nyirankuba we agasigara mu rugo abitekeye.
Nyirankuba umunsi umwe asigara mu rugo wenyine, haza igikoko cy'ikiburabunigiro, kigeze ku irembo, gihamagara Nyirankuba kiti "Nyirankuba, Nyirankuba?" Nyirankuba na we ati "Yeee!" Ikiburabunigiro kiti "Nyitaba neza wo gapfa nabi we!" Kirongera kiramuhamagara, noneho acyitaba neza, ati "Karame". Kiramubwira kiti "Ahubwo rero!.." Nuko cyinjira mu nzu kiramubaza kiti "Watetse iki?" Ati "Natetse ibishyimbo kandi naritse umutsima w'uburo". Ikiburabunigiro kiramubwira kiti "Cyo ngaburira". Maze kubera ubwoba Nyirankuba yari afite, acyereka inkono n'icyibo cy'umutsima ngo nikirye; kirabyahuka kirarya, kirangije kiti "Tega amashyi nkwereke". Nuko kiyatekururiraho kirayuzuza, kiramubwira ngo nayarye, kiti "Kandi nugira uwo ubibwira nzakwica". Nyirankuba atega ibiganza kirannya, kirangije arayarya.
Abana barataha, bahinguye; bageze imuhira baka nyina ibyo kurya, ababwira ko ari nta byo. Bati "Ese byagiye he?" Ati "Simpazi". Abana birwanaho bashaka icyabaramutsa, bararya.
Bukeye biba kwa kundi, ikiburabunigiro kiragaruka, Nyirankuba abonye ko agiye gupfa we n'abana be kubera inzara, ku munsi wa gatatu abwira abana be ati "Iyo mwagiye guhinga, aha haza igikoko kinini, maze kikarya ibyo natetse byose, cyarangiza kikangaburira amabyi yacyo, kandi kikambwira ngo umunsi nabivuze kizanyica".
Abana bamaze kubyumva, bajya inama, bemeza kuzakigenzura bakacyica. Nuko umwana umwe muri bo (intare) abwira abandi ko ari busigare akareba icyo ari cyo. Buracya abandi bajya guhinga, intare irasigara, yihisha mu nzu; ikiburabunigiro kirashyira kiraza, cyaka ibyo kurya uko gisanzwe kibigira. Intare yumvise ijwi ryacyo, yiruka igana munsi y'urutara ari ubwoba buyishe, ibwira nyina iti "Mpisha! Mpisha!" Igikoko kirangije kurya gicaho kiragenda.
Ibindi bikoko bitashye, intare ibitekerereza uko byagenze. Inzovu iti "Nta bya Ntare", buracya isigara ku rugo rwa nyina. Ikiburabunigiro kije inzovu na yo igira ubwoba ijya kwihisha, ntiyagira icyo igitwara. Ibindi bitashye, ibibwira ko itagitinyutse. Nuko bene Nyirankuba bose barahetura kandi bose bahiga ubutwari, ariko ntihagira na kimwe kigira icyo kigitwara.
Ubwo ariko Nkubamirabyo we yari yaricecekeye; abonye byose byananiwe, ndetse byemeje no guhunga bikajya gutura ahandi, arabibwira ati "Nimube muretse, na njye nzagerageze ndore".
Nuko mu gitondo Nkubamirobyo asigara imuhira na nyina, aramubwira ati "Maze ikiburabunigiro nikiza uze kucyitaba uti "Yee!" kirarakara maze ikiba kibe." Ikiburabunigiro kiraza, kirahamagara kiti "Nyirankuba we!" Ati "Yee!" Kiti "Nyitaba neza wo gapfa we!" Kiraza acyereka inkono n'icyibo uko bisanzwe, maze kiratangira kirarya. Muri ako kanya Nkubomirabyo ararabya, atera cya gisimba ibishirira. Ikiburabunigiro kiti “Nyirankuba, uranyokereza iki?” Mu gihe kikivuga, Nkubamirobyo aba yagikubise, kirabandagara; yongera gukubito noneho gikuramo kiriruka; Rusake, mwene nyina wa Nkubamirabyo, ikirukaho, igenda ibika, Nkubamirabyo na we agikubitagura oya sinakubwira!.. Kimaze kuremba, ikiburabunigiro cyihindura icyugu, gisesera mu mwobo; kigezemo kivuma Nkubamirabyo.
Hashize iminsi Nyirankuba arapfa, abana be bigabanya ishyamba, Nkubamirabyo we yigira mu ijuru, Rusake na yo isanga abantu. Kuva ubwo inkuba n'icyugu birangana, ni cyo gituma inkuba ikunda gukubita aho icyugu cyihishe.
Si jye wahera hahera umugani.