NKUBA NA SEBWUGUGU

Nkuba yaraje ahiga na Sebwugugu. Sebwugugu ati: "Jyewe ndakurusha, nkurusha ibyinshi." Nkuba ati: "Reka ra! Ntabwo undusha ibyinshi," Ati: "Ni jye utegeka, ntegeka, ibiri muri iyi si byose; ibyo ureba byose. Iyo nahinze, uwo munsi isi iratekana. Sebwugugu ati: "Ni jye ukurusha." Nkuba ati: "Reka ra! ntabwo undusha, urandusha, urandusha ari jye ugusha imvura, mpinda abandi bose bagakangarana, wowe ukajya ahongaho ugaceceka?" Naho Sebwugugu akajya aho akagira ati: "Jyewe mfukuza amariba meza, ngira byiza nkabitunganya abantu bakuhira, bagakira." Nkuba ati: "Irorerere ni jye ubirangije byose, ndatigita ibintu bigahaguruka byose, ubwatsi bukaboneka, ibintu bikagwira mu gihugu, n' ibyari byababutse bigakira." Nkuba ati: "Tuzarebe." Sebwugugu ati: "Na njye nzarebe." Nyuma izuba riracana.

Baza guhura. Sebwugugu yagenderaga ku busa, Nkuba akagendera ku mvura. Abantu barashize, bagiye gushira, amazi yarakamye, Sebwugugu, inkuba iraritigisa nko muri Rwicanzige. Imvura irahungutse, ijuru riratumbye, imvura irahangutse. Inka zirakize, abantu barakize, barahinze; bari barashize barabuze amahahiro.Inkuba iti: "Sebwugugu ko ari jye ukurusha? Reba inyabutongo zameze; ibishyimbo barabibye bireze, imvura irahangutse ndakurusha. Henga nguhake umenye ko ari jye ugutwara. Wowe ujye ugendera ku busa, wibere aho uri igikuku hasi jye ndambura amahanga yose nkagera aho ibintu bigarukira, ngatunga abantu bose." Sebwugugu ati: "Genda wiyendere ibintu byawe ndabiguhaye niba ari igihe kigeze." Yemera gutsindwa rero. Inkuba iti: "Jyewe ni jye utegeka igihugu cyose, jye ukwira igihugu cyose, jye ukwira amahanga yose, ngakiza abantu bose aho bava bakagera. Sebwugugu wowe utunze bike mu ishyamba, ni jye bigenderaho."

Bari barahiganiye ku nka yabo Kanyemera, ari yo bahiganiyeho. Wowe ureba aho zirisha mu ishyamba. Ziranywa amazi nizaniye, zirarisha ubwatsi niyororeye, narigwirije byinshi mu gihugu? Inkuba itsinda ityo rero, imvura iragwa, ibintu birasabana mu Rwanda, ni ko kugwira.