NKUNDIYE

Habayeho umugabo akitwa Nkundiye, akaba umugaragu w'umwami. Bukeye akajya atongana n'abo bari bahakanywe bikamubabaza cyane; ariko kuko yari akunze shebuja kandi amutonnyeho, arabihanganira araceceka, ngo yagenda yanduranyije na shebuja ari we. Nuko Nkundiye agumo aho, bagenzi be ariko bakomeza kumusuzugura no kumusebya, yagira icyo avuga bakamumwaza.

Umunsi umwe, baza gutongana, baramucyurira cyane, bimutera agahinda, ararakara cyane, ndetse bimutera kuzinukwa, arataha, asubira iwe adasezeye no kuri shebuja. Shebuja ntiyari azi ibyabaye, ntiyamenya n'igihe Nkundiye yatahiye.

Hashize iminsi umwami atabona Nkundiye, arabaza ati "Mbese Nkundiye ko ntakimubona yagiye he?" Abagaragu be bati "Ntawe uzi aho yagiye". Umwami abategeka kujya kumuzana, ngo ntibamugarukire mu rugo batamuzanye. Baragenda bamusanga iwe bamubwira ko umwami amutumiye ngo ntababone batamuzanye. Nkundiye abatera ibyatsi, ngo yanze gutukwa no gucyurirwa.

Abagaragu basubira ibwami bumiwe. Bamaze kugenda Nkundiye arabavuma, ati "Murakazira ubusa!" Abagaragu ntibamaze kabiri, umwami abafata nabi cyane, bamwe akabatanga barapfa, abandi arabirukana.

Ngoho aho abanyarwanda bakuye umugani uvuga ngo "Incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo".

Si jye wahera hahera umugani.