Nta nzoga ya Nzonnyo
Uyu mugani bawucira ku muntu usuzuguritse, baca amaco yo kwirozanga icyo agamije kubaha; ni bwo bagira bati «Nimucyo twigendere, nta nzoga ya Nzonnyo!»
Wakomotse ku mugabo witwaga Nzonnyo ahagana mu mwaka w'i 1800.
Nzonnyo uwonguwo iwabo kavukire hari mu Biru mu Kinyaga (Cyangugu); agabana ubutware bw'i Kinyaga cyose. Rimwe rero aza gufata igihe kwa Gahindiro ku Kamonyi; bigeze aho arasezera arataha. Ageze iwe mu Kinyaga aterera agati mu ryinyo ntiyagaruka ibwami, ndetse n'amakoro yaturukaga mu Kinyaga arabura. Bibaye bityo abagabo b'abiru batuye mu Kinyaga baboneraho umwanya wo kureguza Nzonnyo, bagira ngo anyagwe ndetse nibirimba atangwe apfe babone ubugabana ibye.
Nuko inshuti za Nzonnyo zo mu Nduga zimutumaho zimumenyesha ko ari mu makuba kuko yazinutswe ibwami, kandi amakoro akabura. Nzonnyo abyumvise aherako akoresha i Kinyaga cyose inzoga zo kujyana ibwami. Amaze gutarisha no kwengesha, afata inzira aza kuziteguriza. Ageze ku Kamonyi abonana na Gahindiro akoma yombi, ati «Nyagasani ndaje, kandi ngufitiye amaturo n'amakoro!» Gahindiro arishima. Abwira abahungu bari kumwe ko bari butaramire ku nzoga za Nzonnyo. Ategeka n'abacanyi gucana umuriro mwinshi ikambere, ati “Inkera irararwa.”
Byose biteganyirizwa imyanya. Naho Nzonnyo yateguje bisa n'amatakirangoyi; inzoga zikiri mu Kinyaga. Inshuti ze ziramubaza ziti: «Ko umaze kubwira ibwami ko ufite amakoro n'inzoga, none biri he?» Ati: «Nasize mbwiye abanyakinyaga ko bazishaka bakazinkurikiza.» Inshuti ze ziti: «Wikoreye ishyano! ntawe ubwira ibwami icyo adafite!»
Nzonnyo arabizirikana asanga ari koko; agira ubwoba, asubira mu Kinyaga ijoro ryose. Ibwami rero ikibariro cy'igitaramo kigeze inteko irakorana; baricara bategereza Nzonnyo n'inzoga ze, amatarama arashira bihereza igicuku. Ijoro riva iyi rijya iyi, inkoko ya mbere ikubise ibaba, baba bamaze kurambirwa no kuziguruka inzoga za Nzonnyo; bajya inama yo gushenguruka. Biba bityo, abataha barataha, abararira barararira. Ishengero ryikubura rivuga ngo: «Nta nzoga ya Nzonnyo».
Aho Nzonnyo abungukiye rero, inkwekwe bayivaho baramuseka basubira muri rya jambo bashengurukanye, babihindura ibitwenge bishirira aho. Na wo umugani uragundira urafata; uwo batse inzoga wese ariko anasuzuguritse, yatindaganya kuyizana bati“Nta nzoga ya Nzonnyo, nimucyo twigendere!”
"Kurindira inzoga ya Nzonnyo = Kwiyandarika; Kwandagara."