NTARE
Habayeho umugabo Ntare ashaka umugore. Babyarana umwana w'umukobwa bamwita Ruhuga rwa Ntare. Hashize iminsi, umugore we arapfa. Uwo mugabo ashaka undi mugore, babyarana undi mwana w'umukobwa bamwita Sekinyantare. Abakobwa barabyirukana, ariko Ruhuga rwa Ntare akarusha Sekinyantare ubwiza, akarora neza, akabyina neza, akagira n'igikundiro n'imico myiza. Se akamukunda, abantu bakamukunda, inka zikamukunda, akaba ari we uzikama.
Bukeye se ajya gufata igihe ibwami. Umugore yangaga Ruhuga rwa Ntare, kuko yashimwaga kuruta mwana we; ati "Kandi azasabwa mbere y' uwanjye". Umugore asigara ashaka uko yakwica Ruhuga rwa Ntare.
Agurira abatutsi, ngo azabaha ikimasa cy'umudende nibica Ruhuga rwa Ntare. Umugore abwira Ruhuga rwa Ntare ngo niyurire igiti cyameze iruhande rw'uruzi, ajye kumucira ibiheko. Ruhuga wa Ntare yurira igiti, akigeze mu bushorishori, abwira abatutsi ngo bateme igiti bakirohe mu ruzi. Ariko abatutsi ntibari bazi ko Ruhuga rwa Ntare akirimo. Abatutsi igiti baragitema; bagejeje hagati Ruhuga rwa Ntare aravuga ati "Mubonye intege za Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki; mubonye inseko ya Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki; mubonye uruhanga rwa Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki; mubonye ubwiza bwa Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki."
Abatutsi baroye hejuru bati "Niyijyanire ikimasa cye". Igiti kirasubirana, abatutsi barataha.
Umugore agurira abahutu; na bo baraza batema igiti bagejeje hagati, Ruhuga rwa Ntore araririmba ati "Mubonye uruhanga rwa Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki; mubonye indoro ya Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki; mubonye inseko ya Ruhuga rwa Ntare ntimwaca igiti iki." Abahutu barora hejuru, bati "Mugore igumanire ikimasa cyawe". Barikubura barataha, igiti kirasubirana.
Umugore agurira abatwa, abaha urweso rw'amavuta n'isekurume y'intama. Abatwa baragenda batema igiti. Ruhuga rwa Ntare araririmba. Abatwa bati "Uwihaye kuririmba ni nde? bati "Utwo ni uduki?" Wa mukobwa arabasubiza ati "Ni ibinyoni byo mu ishyamba". Umutwa umwe ati "Inseko, inseko nyabaki, uragira ngo utubuze kurya intama yacu". Igiti baragitema, kigwa mu ruzi. Ruhuga rwa Ntare ahagama mu mashami yacyo.
Umugore abuza umukobwa we kujya kuragira muri iryo shyamba. Ariko umukobwa we akajyayo. Yakundaga cyane Ruhuga rwa Ntare, ntamenye ko nyina yamuroshye mu ruzi. Inka zanga kunywa, n'inyana zanga konka, inka zanga gukamwa. Buracya umukobwa ashora inka ku ruzi, inka zirabira zanga kunywa. Umukobwa ati "Inka zanze kunywa zitabonye Ruhuga rwa Ntare, inyana zanze kurisha zitabonye Ruhuga rwa Ntare".
Ruhuga rwa Ntare aramusubiza ati "Zibwire zinywe se Sekinyantare, nyoko yaguriye abatwa ngo bace igiti bante mu ruzi; abatutsi baranga, abahutu baranga, abatwa baremera banta mu ruzi; nyoko abaha ikimasa cy'umudende, n'urwabya rw'amavuta n'isekurume y'intama Sekinyantare; maze kubora itako ry'uruhande rumwe n'urubavu rw'uruhande rumwe Sekinyantare"...
Sekinyantare acyura inka, maze abwira nyina ati "Sinzi umuntu uvugira mu ishyamba nka Ruhuga rwa Ntare". Nyina ati "Sinakubwiye ko utajya kuragira muri iryo shyamba!"
Bukeye Sekinyantare asubirayo. Inka zanga kunywa n'inyana zanga kurisha. Sekinyantare ati "Inka zanze kunywa zitabonye Ruhuga rwa Ntare, inyana zanze kurisha zitabonye Ruhuga rwa Ntare, inka zanze gukamwa zitabonye Ruhuga rwa Ntare". Ruhuga rwa Ntare amusubiza nka mbere.
Sekinyantare yumva aho Ruhuga avugira, aroga amugeraho, amugobotora mu mashami, aramwogana, akama inka, amuramiza amata. Yari yaragobwe adashobora kumira; afata umukebyo yuhurura ibisebe. Aca icyarire cyinsi amuhambiriramo.
Ageze imuhira, abwira nyina ati "Umupfumu yandaguriye ngo njye mba muri iriya ndaro, kandi ngo ntukayigeremo, ngo umunsi wayigezemo uzapfa". Nyina ati "Ndabikwemereye sinzinjira mu ndaro yawe". Sekinyantare yomora mwene se, akamwuhagira, akamusiga amavuta, agasangira na we, yajya kuragira agasiga akinze indaro. Ruhuga rwa Ntare atangira gukira, amuha icumu ati "Naza kurunguruka uzarimutere".
Sekinyantare atuma kuri se ati "Ruhuga rwa Ntare yarabuze". Se araza yanga kurya, yanga kunywa, arijima. Abaza Sekinyantare ati "Mwana wanjye ntiwamenya aho Ruhuga rwa Ntare yagiye?" Undi ati "Simpazi". Ruhuga rwa Ntare amaze gukira neza, Sekinyantare abwira se ati "Uzenge inzoga, utumire umuryango wawe n'uwa mama, n'abo kwa nyina wa Ruhuga rwa Ntare. Uzagure impu ebyiri, urwanjye n'urwo waguriye Ruhuga rwa Ntare, nzakubwira aho yagiye".
Se akoranya imiryango arabatereka, baranywa, ariko Ntare yigunze. Ngo bajye kubona, babona abakobwa bakenyeye neza, baza babyina. Umugore abonye Ruhuga rwa Ntare, yirwaza inzoka, areba akebo agakenyereraho ngo aratwite, yihenurira ku buriri. Se abonye Ruhuga arishima, araseka. Sekinyantare ashingira se n'abandi uko byagenze kose. Bose bati "Nimumwice". Umugore ati "Ndatwite". Bati "Urabeshya". Bamushyira ku ngoyi, baramutemagura, icyibo kirihirika.
Si jye wahera hahera umugani.