NTASHYA
Umugabo Ntashya yazanye umugore witwaga Nyiramusambi, bukeye ashaka undi witwaga Gikeri. Bukeye Gikeri akajya ajya kuganiriza Nyiramusambi ngo amenye icyo amurusha, ari ukugira umutima ari n'imibanire ye n'umugabo we; nuko akomeza kujya ajya kugenzura mukeba we, asanga mukeba we ari umugore w'icyasame, ari ntacyo ashoboye, ndetse guharikanwa na we bitamubabaje na gato; ati "Nta gahinda rwose, nta muntu mparikanywe na we!"
Ntashya ajya gutabara
Biratinda Ntashya aratabara, asiga abagore be bombi, Nyiramusambi na Gikeri, mu ngo zabo. Nuko Ntashya abasezeraho ati "Muransigarire ku rugo, sinzi igihe nzagarukira, kandi murajye mumpishira", acaho aragenda.
Umugore we Gikeri asigara ku rugo, amwambarira impumbya, agahora amwitegura ati "None nabona umugabo wanjye atabarutse".
Nyiramusambi we ntiyirirwa agira n'igitekerezo cy'umugabo we. Baza kubaza Nyiramusambi bati "Umugabo wawe natabaruka uzamuzimanira iki?" Arabasubiza ati "Nzamubyinira; umugabo wanjye akunda amaboko yanjye, ninyarambura nkamubyinira azanshima".
Ntashya aza gutabaruka, bajya kumusanganira. Nyiramusambi amusanganira ateze amaboko, aramubyinira.
Ntashya atabaruka
Nuko Ntashya aboneza ajya mu rugo rwe, akurikiye Nyiramusambi. Ahageze bararorana, Ntashya ategereza uruhisho araheba n'abari batabarukanye na we, bose barumirwa! Bagwa mu kantu, babura uko bagira. Nyiramusambi akuba akabero ariyicarira, nta n'icyo avuga. Ntashya arambiwe ajya mu nzu, abaza Nyiramusambi ati "Ntacyo waduhishiye! Ese nturuzi aba bantu twatabaranye na bo?" Nyiramusambi aramuhakanira ati "Kuva wagenda ntacyo mperuka kubona, mba nkuroga!"
Ntashya ajya kwa Gikeri
Nuko Ntashya arikubita ajya mu rundi rugo. Asuhuza Gikeri; ubwo kandi yikandagira ati "None byamera nko kwa Nyiramusambi?" Asanga Gikeri yaramwiteguye, abaha inzoga baranywa barahaga, sinakubwira barishima. Nuko Ntashya asenda Nyiramusambi ku manywa izuba riva.
Si jye wahera hahera umugani.