Ntibigira shinge na rugero!
Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati «Ntibigira shinge na rugero!»
Wakomotse kuri Muka-Ntwaza ku Kigina cya Ndiza; ahasaga umwaka w'i 1400.
Ku ngoma yaMibambwe Sekarongoro hariho umugabo Ntwaza akaba umugaragu wa Mashira.
Iwabo kavukire ari ku Ndiza. Ni ho yari atuye, ahitwa ku Kigina cya Ndiza; ariko agatura no mu Kivumu cya Nyanza (Butare). Ntwaza akajya ajya gufata igihe; akahamara iminsi, kuko umurimo we kwa Mashira wari uwo gufatanya na we kubaga inkoko no kubikira intama n'inka, byamara gutungana akabona gusezera agasubira iwabo.
Nuko Ntwaza avuye i Nyanza kwa Mashira, amaze iwe iminsi atabona inyama, amerwe aramuturubika. Abwira umugore we, ati "Wowe uba ino ntiwamenyera uwagira ikimasa tukagwatiriza" Umugore aramuhakanira ati «Nta ho ngitekereza».
Mu gitondo ngo hari umugabo wari utuye hakurya yo kwa Ntwaza, abaga inka y'ingumba kugira ngo ayigure imyaka n'imitsama. Amaze kuyigusha abaguzi basesekara ari benshi, bagabagabana inyama zirakamuka, hasigara ibirapfarapfa. Ntwaza ntakamenye ko ingumba yaguye!
Ku gasusuruko umugore we agana mu mihana begeranye. Ahageze asanga muturanyi wabo yabaze; aza yiruka abwira umugabo we ati «Mbese wamenye ko muturanyi wacu yabaze ingumba?» Ntwaza ati «Oya!» «Umugore ati «Mbonye abaguzi bavayo» Ntwaza agenda yiruka amasigamana; ariko asiga abwiye umugore we ati «Ndazana uruhande nindubura nzane igikenya!»
Aragenda ageze kwa muturanyi we asanga inyama zirashize, hasigaye umukenyure. Apfa kuwugura ariko yivovota, atanogewe. Azihereza umwana we ati «Shyira nyoko!» Umwana arazijyana. Azigejeje imuhira; azereka nyina. Na we amuhereza umuhoro ngo ajye guca amakoma. Umwana aragenda aca amakoma arayamuzanira. Umugore azishyiraho arazigaragura aburamo umwijima n'impyiko (yari yaramenyereye kuzibona mu nyama zose bagiye guteka, akabanza kuzotsa).
Azibuzemo arumirwa, ati «Mwana wanjye se tubigenje dute, ko izi nyama zidafite shinge na rugero!» Shinge yavugaga ni umwijima, naho rugero ni impyiko. Umugabo akarya impyiko, umugore akarya umwijima bakabona guteka izindi; byari umuhango w'abakera; nta watekaga inyama atabanje kwotsa.
Nuko muka Ntwaza inyama azirekera aho ntiyaziteka, atuma umwana ku mugabo we ati «Banguka nkubwire uwakuntumyeho». Umwana aragenda asohoza ubutumwa. Ntwaza aza yihuta. Umugore ati «Ibi wamfinze ni ibiki? Umuntu wa zanye inyama zitagira shinge na rugero? Turaziteka se tutabanje kotsa?" Umugabo ati «None se tugire dute? Pfa kotsa izo ubonye nasanze izindi bazikamuje!» Nuko umugore apfa kotsa izo abonye kuko abuze shinge na Rugero (umwijima n' impyiko).
"Kubura Shinge na Rugero=Kubura ifatizo kuri aka na kariya; Kubura epfo na ruguru."