Ntugahe umwana ngo uranguze.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ugiye kwitsembaho utwe ngo akunde ashimishe uwo aha; ni bwo bamubwira bamwigisha, bati «Ntugahe umwana ngo uranguze!»

Wakomotse ku nama Rujugira yagiriye Sebutuku wo mu Bwanacyambwe, ahayinga umwaka w'i 1700.

Ku ngoma ya Cyilima Rujugira uwo mugabo Sebutuku wari utuye i Nduba mu Bwanacyambwe; yashatse umugore babyarana abana b'abahungu batandatu; ntibagira umukobwa babyarana. Abana arabarera, bamaze kuba abasore bose arabashyingira. Ngo yari afite amatungo menshi n'abagaragu benshi.

Bukeye akoranya inshuti ze n'abavandimwe kugira ngo ahe abana be iminani. Bamaze guterana ahamagaza abahungu be, n'abakazana baraterana, ahamagaza inka ze zose, n'abagaragu be abigabagabanya abana be bose. Ntiyagira icyo yisigira: ari injyarurembo, ari ingaringari mu matungo no mu bagaragu; byose aratsemba.

Abavandimwe n'inshuti ze babibonye baramubaza bati «Cyose Sebutu! ko tureba utanze ibintu byawe byose ntiwisigire na kamwe, wowe uzatungwa n'iki?» ati "Abana banjye bazantunga nk'uko nanjye nabatunze; atiKo nabatunze ari batandatu, bo bazananirwa kuntunga ndi umwe? Kandi ibyantungaga ari bo mbihaye nta na kimwe ngeruyeho?" Abandi bati «Ngaha tuzaba tureba uko bizagenda.» Bungamo bati «Icyakora nibwo bwa mbere tubona ibi!» Barikubura barataha; ariko bataha bamugaye.

Abana rero bamaze guhabwa iminani yabo muri byose, baraterana bajya inama y'uburyo bazatunga se. Bemeranya ko bazajya bakuranwa ku bafatagihe n'amata n'ibindi byose bitunga abantu.

Ubwo habanza mukuru wabo; atanga abafatagihe n'amata amutunga, ndetse n'imyaka n'amayoga y'iminsi yose rugeretse! Babigira batyo bakuranwa kugeza ku muhererezi wabo. Bamaze guhetura, haba hatahiwe mukuru wabo. Yiyibagiza amasezerano ya barumuna be yanga kohereza ibitunga se.

Sebutuku ategereza ingemu araheba. Arahaguruka ajya kubaza icyatumye bamurangarana. Arabateranya ati «Mwangenje mute ko ngiye kwicwa n'inzara?» Abatanu bamubwira ko hari hatahiwe mukuru wabo, bati «Ni we wakurangaranye». Sebutuku amubaza icyabimuteye.

Umuhungu aramwihorera. Sebutuku abwira barumuna be ati”Nimumwihorere muntunge nzajya kumurega ibwami.“ Abandi bati“Nta bwo twamucaho ari we wari utahiwe!”

Nuko Sebutuku biramushobera, arikubura arataha. Ageze iwe inzara iramurembya n'umugore we nyina wa ba bana, ndetse kuva ubwo bamukubita amaso bakareba hasi. Abavandimwe ba Sebutuku barabibona, baramubwira bati «Tutakikubwira!» Noneho bashaka ibimutunga, bamuha n'abagaragu bamuherekeza ajya ibwami kurega abahungu be.

Ahaguruka iwe i Nduba ya Bwanacyambwe, asanga Cyilima i Ntora. Ageze ibwami akoma yombi, ati„Nyayasani mfite abana batandatu. Narabubakiye mbegurira ibyanjye byose, dusezerana kuntunga, none banyicishije inzara kandi narabareze ari batandatu; bananiwe kundera ndi umwe.”

Ibwami babaza Sebutuku bati «Wabahaye ibyawe byose ntiwisigira inyarurembo?» Undi ati

"Nabeguriye ibyanjye byose, ngira ngo bazantunge nk’uko na njye nabatunze."

Abari aho bose baseka Sebutuku; bati «Kabishywe upfuye bene ako kageni; ni wowe wiyishe. Bati «Nka wundi nde wabibonanye, kuva na kera mu bakubanjirije batanze iminani? BatiNi nde wabonye yiyaka ibintu bye byose akabyegurira abana agasigara ubusa!»

Nuko Sebutuku abura icyo abasubiza arataha. Amaze kwikubura Cyilima ntiyanyurwa, atumiza abana be n’abagaragu n'inka z'iminani yabo. Bene Sebutuku bageze ibwami, berekana amatungo se yabahaye. Cyilima ategeka abatware be ati "Nimugabanye Sebutuku n'abana be, umwana wese mumuhe inka munani n'abagaragu munani, ibisagutse byose Sebutuku abyegukaneho ingarigari. Abwira abari aho bose bakuru ati «Ntihazagire ukora ibyo Sebutuku yakoze, ngo najya guha abana aranguze»

Kuva ubwo umunani uhama utyo mu Rwanda, uturutse ku iteka Cyilima Rujugira yaciriye kuri Sebutuku. Ubundi witwaga Ibitungabana. Umugani na wo wamamara mu Rwanda uturutse ku ijambo Rujugira yabwiye abakuru, ati «Mubyeyi wabyaye, ntugahe umwana ngo uranguze».

" Kuranguza = Kwikuraho byose ugasigara amara. masa."