NYABURANGA AGURWA IMVURA

Kera mu Rwanda hateye amapfa, imvura imara imyaka myinshi itagwa mu gihugu, ibihingwa byose birarumba, ibyatsi byose biruma bishiraho, imisozi isigara ari uruharambuga. Abantu inzara irabarimarima amatungo sinakubwira, arakumuka! Abafite imbaraga barasuhuka, abandi bakajya guhaha bakaza bikoreye imbohe, naho ab’indogore bakihamira imuhira bahondoberera aho. Abari abakungu ni bo bakomeje kurwanyarwanya. Ibyo byose byari bitewe n’abatunzi batwika imisozi kugira ngo babone uruhira rwo kuragiramo inka zabo, iyo nkongi igakongeza n’amashyamba na yo agakongoka. Bikongera guturuka nanone ku bahinzi bagendaga batema amashyamba kugira ngo babone aho bahinga harumbuka.

Mu gihe amashyamba yashyaga kandi anatemwa, umwami w’ishyamba, intare «Rwabwiga» yahunze mu ishyamba ry’i Rwanda, imaze kumira imvura, ihungira mu ishyamba rya Manyinya na Magagi. Kuko hatatwikwaga cyangwa ngo hatemwe, Rwabwiga yakomeje gutura muri iryo shyamba no gutungwa n’utunyamaswa twari twarahunze amapfa.

Amapfa akomeje kurimbanya mu Rwanda, ibyegera by’umwami w’u Rwanda byaramubajije biti «Nyagasi, ko tubona ari abantu ari n’amatungo bigushizeho bitewe n’imvura yabuze imizwe n’intare yahungiye mu ishyamba rya Manyinya na Magagi, ikaba yarameneshejwe n’inkongi y’umuriro yayogoje amashyamba yose yo mu gihugu cyawe, none mu ishyamba rya Manyinya na Magagi imvura ikaba ihagwa murabitekerezaho iki?» Erega umwami biramuyobeye! Ni bwo yiyemeje gutumiza abapfumu bose bo mu Rwanda ngo bamuragurire icyatimye imvura itagwa i Rwanda.

Abapfumu barateranye, bajya ku ndagu zabo. Nuko inzuzi zirera, bemeza ko icyabujije imvura kugwa i Rwanda ari uko intare Rwabwiga, umwami w’ishyamba, yamize imvura, ikayihunganira mu ishyamba rya Manyinya na Magagi kandi ntihazagire inkongi yongera kuyogoza imisozi n’amashyamba y’agasigisigi kari mu Rwanda. Umwami ati « ngaho rero nimushakashake intsinzi izatsinda Rwabwiga maze imvura ikagwa mu Rwanda. »

Umwe mu bapfumu ati «Nyagasani, Mwami Nyiringoma, kugirango intare Rwabwiga izapfe, ni uko uzatanga umukobwa wawe Nyaburanga akajya kugurwa imvura mu ishyamba rya Manyinya na Magagi, akazajyana n’umuhigi uzica ya ntare Rwabwiga. Umuhigi azagende yitwaje intorezo ityaye cyane; nibagera mu ishyamba rya Manyinya na Magagi azubake inzu y’icyuzuriraho ashyiremo urusenge, naho ku nkingi y’urusenge azahubake ubwigobeko mu migano isatuye, kugirango azabone ukuntu azihishamo ashaka uko azica ya ntare, kandi azabe yiyegamije ya ntorezo. » Yungamo ati « Namara kubitunganya, azajya mu ishyamba, ariko yamaze gushyira wa mukobwa Nyaburanga ku rusenge, atangire yangagize intare avuga ati «Ye Rwabwiga, ye Rwabwiga, ntare yivugira mu ishyamba rya Manyinya na Magagi, ngwino urye Nyaburanga, umwana w’umwami waje kugurwa imvura ngo izakunde igwe iwacu i Rwanda». Arasoza ati «Ikizakwereka ko intare umwami w’ishyamba wamize imvura y’i Rwanda yapfuye kandi ko umukobwa wawe n’umuhigi wawe bazaba bakiriho, intare itabishe, ni uko mu gihe intare izaba imaze gupfa imvura izahita igwa mu Rwanda».

Umwami ashima indagu, yiyemeza kohereza umukobwa we n’umuhigi we kugira ngo babe abatabazi b’u Rwanda. Bashaka impamba n’intorezo babiha umuhigi. Nuko umuhigi ahabwa umuhoro wo gututira no gutema ibihuru ngo azashobore kubaka ya nzu y’icyuzuriraho. Bucyeye aragenda arayubaka, ayishyiramo urusenga, mbega akora nk’uko umupfumu yabivuze.

Amaze kubirangiza byose agaruka i bwami, ati « Nyagasani byarangiye ariko mbabajwe n’uko ntabonye Samusure wa Rusunzu ngo andagurire ko nzapfa cyangwa ko nzakira». Umwami ati «Vuga uvuye aha! Sinanze umukobwa wanjye kandi nawe sinkwanze kandi sinanze igihugu cyose; nubikora nk’uko umupfumu yabikubwiye, imvura ikaramira imbaga y’igihugu kandi namwe mugatabaruka nk’uko indagu yabivuze, nzakugorera». Nyaburanga n’umuhigi we bashyira nzira ubwo; bagenda bihebye bibwira ko batazagaruka i Rwanda, ahubwo ko intare izabatsinda mu rya Manyinya na Magagi.

Baragiye no mu rya Manyinya na Magagi, binjira muri ya nzu yubatswe n’umuhigi, bakora uko indagu yabivuze; umuhigi yuriza Nyaburanga urusenge, naho we ajya kwangagiza intare. Ati «Ye ntare, yivugira mu ishyamba rya Manyinya na Magagi, ngwino urye Nyaburanga, umwana w’umwami waje kugurwa imvura ngo izakunde igwe iwacu mu Rwanda». Intare iramwumva itangira kwivovota; umuhigi akomeza kuyangagiza asubira muri ya magambo. Intare irivuga, irivovota ndetse iza yiruka igana aho iryo jwi rivugira. Umuhigi yumvise ko intare itangiye kuza igana aho ari akomeza kuyangagiza, ariko asubira inyuma agana ya nzu yasizemo Nyaburanga.

Yumvise intare igiye kumwotsa igitutu yihina mu nzu, abwira Nyaburanga ati «Ntugire ubwoba; niwumva ije yivuga ukomeze uyangagize uri ku rusenge (nzi neza ko itari bwurire ngo igushyikire), uvuga uti ‘Ye Rwabwiga, ye Rwabwiga, ntare yivugira mu ishyamba rya Manyinya na Magagi, ngwino urye Nyaburanga umwana w’umwami waje kugurwa imvura ngo izakunde igwe iwacu i Rwanda’. Naho njye ndaba nibereye aho nzi, nubikiriye». Umukobwa atangira kwanagagiza intare muri ya magambu umuhingi yamubwiye.

Intare yihinnye mu nzu. Umukobwa akomeza kuyangagiza ari ku rusenge. Intare uko yakararamye ishaka uyihamagara aho aherereye, wa muhigi aza bwombo yiyegamije ya ntorezo, ayiyigimba ku gakanu, yungamo yungamo, intare irambarara aho. Intare ikimara kugwa, ibicu birikorakoranya mu Rwanda, ibyoko bireta byose, imvura itangira kugwa i Rwanda. Umwami arishima cyane kuko abonye ikimenyetso cy’imvura iguye mu Rwanda, bikaba bigaragaza ko umwana we n’umuhigi bajyanye bakiriho.

Umwami yongera gutumiza abapfumu abaza icyatuma imvura itongera kubura i Rwanda. Bamubwira kohereza ikimasa cy’urukara cy’ibara rimwe bakakibagira aho Nyaburanga n’umuhigi bari mu ishyamba bakotsa inyama zacyo ku biti by’inkorogoto bakazigaburira wa mukobwa na wa muhigi, izisigaye abapfumu bakazisangira. Babikora batyo, imvura irakunda igwa mu Rwanda bitewe na Nyaburanga n’umuhigi we.

Si jye wahera harera intare.