Nyakamwe ntavumba mu Bakara
Uyu mugani bawuca iyo bigisha umuntu babuza kwihwanya mu batamurora., badahwanyije ubumwe mu mishyikirano; niho bavuga bati : «Nyakamwe ntavumba mu bakara.»
Wakomotse kuri Nyakamwe ka Munyanya ku Ndiza (Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1400.
Kera ababanda bamaze gutegeka i Nduga, Mashira umwami wabo yatuye ku Kigina cya Ndiza no mu Kivumu cya Nyanza mu Busanza; akaba umupfumu rwamwa (umuhanga), hamwe na mwishywa we Munyanya. Amaze kuba igihangange ku Ndiza no mu Busanza, agabira mwishywa we Munyanya inyuma ya Ndiza; atura ku musozi witwa, Rugendabali. Bombi barahakomera, kugeza igihe Abanyoro bateye u Rwanda; ni bwo Mashira yahaye ibwami insinzi yo gutsinda Abanyoro.
Nuko Mashira aba aho, bukeye arapfa; hasigara umuhungu we Kibanda, na mwishywa we Munyanya. Uwo muhungu we Kibanda, bukeye ava mu Kivumu cya Nyanza ajya guhiga ku musozi wo ku Mayaga witwa Shali. Agezeyo agira ishya yica inyamaswa nyinshi. Ahigutse ageze mu nzira, ajya mu rucucu (umusarane). Ahageze akandagira amabyi. Akebutse ku kirenge ayabonye, agira isesemi, yari afite umuhoro w'urunana mu ntoke, ahera ko yica ikirenge kiriho amabyi. Agiye gushinga arananirwa. Bahera ko baramuheka. Ageze mu Ngorongali arapfa. Umurambo we bawuhamba ku karenge kitwa Kidaturwa; ubwo rubanda bavuga ko ari insinzi y'ibwami yatumye Kibanda apfa.
Amaze gupfa, na Munyanya arapfa; ibwami bigarurira ibihugu Mashira yatwaraga; bigarurwa na Mibambwe Mutabazi Sekarongoro.
Ibwami bamaze kwigarurira ibihugu Mashira yatwaraga, inyuma ya Ndiza hagabana umugabo witwaga Gikara; atura ku musozi Rugendabali, aho Munyanya yari atuye, asenyera Nyakamwe umuhungu wa Munyanya arahatura, n'abana be n'abuzukuru be; ngo yari afite umuryango munini. Bene Gikara bamaze kuba umuryango mugari babita Abakara. Ubwo Nyakamwe na we n'utwana twe bajya gutura mu Gitoki, barahakenera cyane.
Bukeye Nyakamwe yigira inama yo kujya kwa Mibambwe kumusaba umuriro
(inshumbushanyo). Aragenda asanga mwene wabo w'umubanda wari umutoni wa Mibambwe witwaga Kamegeli; ati «Ndagusaba ngo ungeze kuri Mibambwe mwisabire umuriro» Nuko Kamegeli abanza gufungurira mwene wabo Nyakamwe, arangije amujyana ibwami amwereka Mibambwe, ati «Uyu mugabo Nyakamwe w'umubanda aragusaba umuriro». Mibambwe abaza Kamegeli uwagabanye ibye, undi ati «Byagabanywe na Gikara».
Mibambwe abwira Kamegeli ati «Shaka umuntu mutume kuri Gikara.» Kamegeli ajya gushaka intumwa, amaze kuyibona arayizana. Mibambwe abwira uwo muntu, ati «Nguyu Nyakamwe umujyane kwa Gikara, umubwire ko amuha inka z'imbyeyi ebyiri. Intumwa ya Mibambwe ijyana Nyakamwe kwa Gikara, bagezeyo ibwira Gikara iti: «Nguyu Nyakamwe, Mibambwe ngo umumuhere, inka z'imbyeyi ebyiri kandi ngihari».
Gikara ahera ko atumiza inka z'imbyeyi, aziha Nyakamwe intumwa ya Mibambwe igihari.
Haciyeho iminsi, Nyakamwe ajya kwa Gikara kumuyoboka. Agezeyo baramusuzugura, agenda atumva atabona. Bigeze mu ijoro Nyakamwe yumva kwa Gikara baraye inkera. Agira akambuguyu k'umubabaro, asota ajya kuvumba. Agezeyo baramubinda. Ararakara, ahera ko ajya kwiroha muri Nyaborongo, ariyahura.
Nuko umugani uhera ubwo ukwira u Rwanda rwose, bavuga ko Nyakamwe atavumba mu Bakara. Umuntu udafite umuryango akumva abawufite bahiga, abagereranya na bene Gikara, ati : "Nyakamwe ntavumba mu Bakara !" Agacisha make, akizirira mu twe.
" Kuba Nyakamwe utavumba mu bakara = Kwizirira."