NYAKWISABA
Habayeho umugabo akitwa Nyakwisaba, abyara umwana w'umukobwa amwita Miseke. Abapfumu bari baramuraguriye ngo umukobwa we ntakagere hanze, ngo nagera hanze azaribwa n'inyamaswa cyanga arongorwe. Biba aho, nuko abandi bakobwa bakagenderera Miseke bakamurarika ngo naze bajyane kwahira ngo ko yaheze mu nzu azamera ate? Umukobwa akabasubiza ati "Iwacu barambujije; ati ariko nimusubira kwahira, muzanceho nzasiba kunyura aho bambona tujyane batabizi". Abakobwa baraza baramujyana, bajya kwahira. Bageze aho bahira ishihge, imvura iragwa bajya kugama mu rutare. Imvura ihise, abakobwa bati "Dutahe".
Inkuba iraza ihagarara mu muryango w'urutare ibuza abakobwa gusohoka. Umukobwa umwe ava mu bandi ati "Nkuba, nkuba mbisa mpite, si jye Miseke ya Nyakwisaba, iseka amasaro agaseseka, yaseka indinga zikisuka, yaseka ibirezi bigaseseka". Inkuba iti "Seka ndore". Umukobwa araseka. Inkuba iti "Hoshi nturi we koko". Abandi bakobwa na bo babwira inkuba batyo. Miseke arashyira araza, ati "Nkuba, nkuba mbisa mpite si jye Miseke ya Nyakwisaba iseka amasaro agaseseka, yaseka indinga zikisuka, yaseka ibirezi bigaseseka, mbisa mpite".
Inkuba iti "Seka ndore mukobwa". Umukobwa araseka, amasaro araseseka, indinga zirisuka, asetse ibirezi biraseseka. Inkuba iti "Nta wundi ni wowe Miseke ya Nyakwisaba". Inkuba iramujyana iramurongora barabyarana.
Imfura yabo imaze gucuka, Miseke ati "Ndashaka kujya kuramutsa iwacu, ndahakumbuye". Nkuba aranga ati "Kereka tumaze kubyarana abana batanu ni ho nzakujyana iwanyu".
Miseke abyara umwana wa kabiri, ati "Ndashaka kujya iwacu". Nkuba aramuhakanira. Miseke abyara umwana wa gatatu n'uwa kane. Nkuba ati "Kereka ubyaye uwa gatanu, na bwo kandi ugasiga umwana amaze kugenda ukabona kujya iwanyu".
Miseke amaze kubyara umwana wa gatanu, amaze kugenda ati "Ngiye kuramutsa iwacu, data Nyakwisaba arankumbuye kandi ga data yarambyaye". Nkuba ashaka inzoga nyinshi, amushakira abamuherekeza. Bagiye guhaguruka, Nkuba abwira Miseke ati "Nugera mu mayirabiri, ntukanyure mu nzira y'ibumoso; uzace mu nzira y'igisibe". Baragenda. Miseke yanga guca mu nzira y'igisibe. Ataratera kabiri, baza guhura n'ingunzu irababwira iti "Nimumpongere mbareke mugende". Barayirukana. Ingunzu irababwira iti "Nimugende murahura n'uimugabo utari jye".
Bigiye imbere bahura na Bakame iti "Nimumpongere mbareke mugende". Barayirukana. Bakame iti "Nimugende murahura n'umugabo utari jye". Batambutse bahura n'uruziramire, rurizinga rubakubira hagati, ruti "Nimumparere mbareke mugande". Baruha inzoga zose, rurazinywa, zimaze gushira ruti "Ntaho ngejeje". Baruha inka bari bafite rurazirya, ruti "Ntaho ndageza". Baruha ingobyi n'imijishi yazo, uruziramire ruti "Ntaho ndageza". Miseke aruha abagaragu be rurabarya; rumaze kubarya ngo ntaho rurageza, Miseke aruha imyambaro yari yiteye, rwanga kunyurwa.
Miseke ajya ahirengeye, ahamagara umwana we wari wanyuze indi nzira, ati "Mwana wanjye uzakomeze ugende, nugera aho abahungu bashoye inka uzabaramutse bazaba ari ba nyokorome; nugera ku irembo, ukahasanga umusaza uzamuramutse azaba ari sogokuru; nugera mu muryango ugasanga umukecuru ubarira ikirondo, azaba ari nyogokuru uzamuramutse; nugera mu kirambi, ugasanga abakobwa bategura, na bo uzabaramutse bazaba ari ba nyoko wanyu." Umugore arangije kuvuga atyo, yiterera mu rwasaya rw'uruziramire ruramumira.
Umwana aragenda, ageze ku iriba, asanga abasore babiri buhira inka, ajya kubaramutsa bamutera urwondo; akomeza kugenda, ageze ku irembo asanga umusaza uhagaze; umwana agiye kumuramutsa, umusaza amukubita ikibando yari afite; umwana akomeza kugenda; ageze mu muryango ahasanga umukecuru, agiye kumuramutsa amusoka uruhindu; umwana akomeza kugenda, ageze mu kirambi ahasanga abakobwa bategura, agiye kubaramutsa bamukubita ishinge. Umwana yicara aho yumiwe. Inyota imaze kumurembya, asaba amazi, bamuha amacunda; abandi bana bacyuye inyana babaha ikivuguto.
Bukeye umwana yahura inyana hamwe n'abandi bana, arababwira ati "Mbabyinire ariko na mwe muzajye mumpa ku mata babaha". Baramwemerera aratangira arabyina ati
"Mama yarambwiye ngo ningera ku iriba nzaramutse abashoye inka bazaba ari ba marume, ngiye kubaramutsa bantera ibyondo; arambwira ngo umusaza nzasanga ku irembo nzamuramutse azaba ari sogokuru, ngiye kumuramutsa ankubita ikibando; mama yari yarambwiye ngo umukecuru nzasanga mu muryango, azaba ari nyogokuru, ngiye kumuramutsa antera uruhindu; mama yari yarambwiye ngo abakobwa nzasanga bategura, nzabaramutse, bazaba ari ba mama wacu, ngiye kubaramutsa bantera ishinge".
Abana batashye babwira iwabo bati "Uriya mwana afite akaririmbo yahoze aturirimbira, mumwinginge namwe akabaririmbire. Bati "Ngaho shenge turaguha amata". Umwana abasubirira mu mbyino ye. Arangije umwana baramuyora baramuhobera, bati "Twari tugiye gukora ishyano!" Barishima cyane, bajya kumuha amata, ababwira uko yazanye na nyina, ababwira n'uko nyina yariwe n'uruziramire. Bati "Ngwino ujye kutwereka aho uruziramire rwaririye nyoko". Baragenda; bahageze bararuhasanga, uruziramire bararwica, bararubaga, barusangamo ibintu byose na Miseke avamo.
Si jye wahera hahera umugani.