NYAMATANGA

Habayeho umugabo akitwa Nyamatanga, akagira umugore. Bukeye umugore atwara inda, agiye kubyara abyara ihembe. Umugabo we arikubise amaso ashaka kurijyana ngo arimene, umugore ararimwima, ihembe ararirera, araryonsa arariheka nk’aho ryabaye umwana.

Ihembe riba aho, rikura nk’abandi bana. Umugabo n’umugore ariko baza kumenya ko ihembe ririmo umwana w’umukobwa. Babonye rimaze gukura barishyira mu mbere, bakaba ari ho barisiga bagize aho bajya. Bamaraga kuva mu rugo, umukobwa akava mu ihembe, agakora imirimo yose yo mu rugo, agakubura, akaboha ibyibo, yarangiza akisubirira mu ihembe.

Umunsi umwe, umushumba wari uragiye inka hafi y’urugo rwa Nyamatanga, ajya gutekera itabi, ahanini ari uko arabutswe umukobwa wari muri urwo rugo. Umukobwa amukubise amaso ariruka ajya mu nzu kumwihisha ngo atamubona. Umushumba araza yaka igishirira, umukobwa aramwihorera; undi aranga arahamagara cyane, umukabwa na we ntiyakoma aramwihorera. Umushumba amaze guheba, araboneza ajya gusaba igishirira ahandi.

Umushumba amaze gutekera itabi, abaza bene urugo ati "Nagiye gusaba igishirira muri ruriya rugo, mpabona umukobwa, nuko ndasuhuza mbura uwanyikiriza; ati Ntimwambwira niba nibeshye ntawe uhaba, cyangwa se niba byabaye kunyihorera gusa?" Bati "Ntiwibeshye umukobwa wabonye koko ntajya ahagaragara, yibera mu ihembe gusa". Nuko umuhungu asanga inka, ariko agatima ntikava ku mukobwa yari yabonye.

Nuko umuhungu amaze gucyura inka, inka zihumuje, aricara maze abwira se ati "Ibunaka hari ihembe, none nkagira ngo muzarinsabire". Se arumirwa, ati "Ndinda kugusabira ihembe abakobwa beza barabuze?" Umuhungu ati "Abakobwa ntibabuze ariko ndashaka ko munsabira iryo hembe ni ryo nshaka". Se aranga ati "Singiye gupfusha ubusa inka zanjye". Umuhungu ati "Nanjye mutansabiye iryo hembe, nta wundi mukobwa nzarongora, ati Ndetse bizatuma niyahura". Nuko se aremera ati "N’ejo umwana wanjye atiyahura, nzarimusabira".

Hashize iminsi bajya kurisaba, bene ryo baremera bararisaba, barakwa, bukeye barashyingira, bagenda barihetse nk’uko baheka abandi bageni bose. Bageze mu rugo baha abaherekeza ibyicaro, n’inzoga; abasangwa birabayobera bati "Babuze gusaba umukobwa ugaragara none bazanye ihembe!" Se w’umuhungu ati "Umuhungu wanjye narisabiye ni we uzi ikiririmo".

Nuko ihembe barijyana mu nzu y’umuhungu, barariryamisha. Umuhungu na we araza araryama, abona ihembe rivuyemo umukobwa utagira uko asa, umusore ararongora. Umugeni aba aho, ariko bwaracyaga agasubira mu ihembe, agera igihe amenyera, ku manywa akirirwa kwa nyirabukwe, bwagoroba akaiya mu nzu ye.

Umunsi umwe, muramu we ajya kuvoma, avuyeyo abura umutura, atangira gutuka rya hembe ati "Inka za data zapfuye ubusa zo zatanzwe ku ihembe ryo kameneka, ryo kamenwa na Binego, n’uwarikoye azahere i Burundi n’i Bunyabungo!" Umugabo w’iryo hembe yari yaragiye gutabara i Burundi n’i Bunyabungo. Umukobwa amwumvise arigitira mu gicaniro, arigitano n’inka n’inyana zazo. Undi ngo abibonye ararira cyane ati “Noneho baranyica!” Ajya kuri cya gicaniro arahamagara aririmba ati "Hembe, Hembe rya Nyamatanga, ngwino, ngwino mugore mwiza". Ihembe na ryo riramusubiza riti "Sinza, sinza wantutse nabi, ngo Hembe, Hembe rya Nyamatanga ngo rirakamenaka, rirakamenwa na Binego ngo uwarikoye azahere i Burundi n’i Bunyabungo".

Bitinze sebukwe na nyirabukwe baraza, bageze imuhira umwana ababwira uko byogenze, na bo bararihamagara ngo barebe ko ryaza, ariko ryanga kuvayo; na bo batangira kugira ubwoba, bati "Umugabo we naza azatwica".

Biratinda umugabo aratabaruka, bamubwira uko byagenze, ababaza aho ihembe ryarigitiye, barahamwereka; aragenda na we ararihamagara aririmba ati "Hembe, Hembe rya Nyamatango, ngwino mugore mwiza". Ihembe rimwumvise riva mu kuzimu, rizana n’inka n’inyana zazo, umugore arigaragaza ati "Mvuye ibuzimu, ngiye ibuntu". Nuko kuva ubwo, aba umugore nk’abandi, ntiyongera kujya yihisha mu ihembe, abana n’umugabo we baratunga baratunganirwa.

Si jye wahera hahera umugani.