NYAMUGENDA
Habayeho umugabo akitwa Nyamugenda; bukeye ajya kuragira inka ze; ageze mu rwuri ahura na Nyiramushi umushikazi w’impyisi; Nyiramushi ati "Waramutseho Nyamugenda!" Nyamugenda ati "Waramutseho nawe Nyiramushi!"
Impyisi iragenda, bukeye iragaruka iti "Waramutseho Nyamugenda?" Ati "Yego". Impyisi iti "Mbese iyi ntama yawe irara he?" Nyamugenda ati "Intama yanjye irara iruhande rw’ikigega". Impyisi irongera iramubaza iti "Iki kintu ufite ni iki?" Undi ati "Ni ubuhiri bwanjye". Impyisi iti "Ukabumaza iki?" Nyamugenda ati "Nkabukubita ikinteye, iwanjye nijoro". Impyisi iti "Iki cyo ni igiki?" Nyamugenda ati "Ni icumu nkaritera uje kuntera iwanjye". Impyisi iti "Yeeeee..."
Bwije Nyamugenda aracyura, intama ayizirika ku kigega arugarira, yicara ku gicaniro. Impyisi na yo ijya kubwira zene wayo iti "Nimuze njye kubereka aho tujya gukura intama. Izindi mpyisi ziti "Hogi". Ziragenda. Ngo zigere ku rugo, impyisi irazibwira ngo nizibe zoroheje, zigume ku irembo, ibanze ijye kugenzura. Izo mpyisi zari eshatu: Nyamuvuna na Gacinyanzugi na Nyiramushi, nyina wazo.
Iragenda, isesera mu myugariro. Ngo igere mu rugo imbere, ibona ya ntama aho iziritse ku kigega. Iromboka yegera ya ntama, ngo ijye kuyicakira, Nyamugenda ayikubita ubuhiri mu gahanga, iriruka. Ngo ijye kugera mu nkike y’urugo, yongera kuyikubita ubuhiri. Impyisi irasimbuka, irenga imyugariro. Igeze ku zindi mpyisi ziyitegereje ku irembo, zibonye ntacyo izanye zirayibaza ziti “Ni bite?” Impyisi iti “Nimuhore mundeke mwa bana mwe! Nabatabaje ngo muze mumfashe, mwanga kuntabara”. Ziramusubiza ziti “Witubeshya, ntacyo wari uzanye, ahubwo twumvise utaka, bagukubise ubuhiri”. Impyisi ziragenda. Ngo zigere hirya, zibona Nyina iracumbagira, ziti “Mukecuru ni iki ko ucumbagira?” Nyiramushi arabasubiza ati “Ntacyo bana banjye”.
Bukeye Nyiramushi igaruka kwa Nyamugenda, isanga ari maso arinze urugo rwe. Ivuguta umuti w’uburozi irawumutera. Umuti ukimugeraho, araraba ahita asinzira. Impyisi ibonye amaze gusinzira ifata ya ntama, iyikubita hasi irayica, irayiheka. Iragenda ishyira abana inyama, bararya.
Mu wundi mugoroba, ya mpyisi iragenda. Igeze mu nzira, ihura n’umugore ujya kwa Nyamugenda, iramuyora, imukubita hasi. Imwaka inkanda yari yambaye n’uruhu yari yiteye. Ibyikubitamo, iragenda no kwa Nyamugenda isanga akirwaye ya ndwara y’uburozi yamuteye. Irasuhuza, iti “Mbese Nyamugenda ko warembye. Ayiiii ! Ko ari wowe wampaga umwambaro, none ngize nte we !” Impyisi yinjira mu nzu. Bagira ngo ni mushiki wa Nyamugenda uje kumureba. Bararamukanya.
Abana bagize ngo baratsa mu ziko, iti reka bana mwikwatsa, sinambaye neza, mutabona ubwambure bw’abakecuru. Barayigaburira, hanyuma baranayisasira, ndetse bayiha n’akana ko kuyiraza. Ka kana kamaze gusinzira impyisi irakarya. Irabyuka ijya aho Nyamugenda yari aryamye, iricara baraganira, imubaza uko amerewe. Yungamo iramubaza iti “Ko ntawe umenya amaherezo y’indwara, iyi ndwara yawe ibaye simusiga twazagushyingura hehe?” Nyamugenda arayisubiza, ati “Bazampambe mu kibumbiro cy’inka zanjye”. Bamaze kuvugana, Nyamugenda agatotsi karongera karamutwara. Ya mpyisi imukubita amenyo ku ijosi, iramuhwanya. Imuca umutwe irawirukankana.
Impyisi imaze kugenda, abantu baza kumusura, basanga intumbi ivirirana barumirwa. Bajya kumuhamba mu iriba ry’inka ze nk’uko yari yarabitegetse. Hashize iminsi bamaze guhamba Nyamugenda, Nyiramushi ibwira ibyana byayo iti “Intumbi ya Nyamugenda bayihambye mu kibumbiro cy’inka ze, nimujye kuyitaburura muyizane tuyirye”. Impyisi ziragenda zitaburura intumbi ya Nyamugenda, zirayikorera, ziyijyana ku isenga ryazo, zirayisangira zirayirya. Zimaze kwijuta, ziraryama zirasinzira. Umushumba wari uragiye inka hafi ya cya kibumbiro Nyamugenda yari ahambyemo, ajya gutabaza i muhira. Abantu barahurura, bageze ku kibumbiro basanga imva ya Nyamugenda yasamye. Bakurikira inkora yaho impyisi zanyuze, bagera ku isenga yazo. Basanga za nyamunsi zisinziriye, zijuse intumbi ya Nyamugenda. Bazahukamo, bazikubita amahiri barazitsemba.
Nguko uko impyisi Nyiramushi yagerageje kwiba intama ikarya na nyirayo Nyamugenda, hanyuma ikaza kubizira kandi igapfana n’izayo zose. Mu migani y’ikinyarwanda, impyisi ihora igaragaraho ubusambo n’ubuhubutsi.
Si jye wahera hahera umugani.