NYAMURAGIRA

Habayeho umugabo azana umugore. Umunsi umwe, umugore abwira umugabo ngo najya kuvuga umutsima ntakamwicare imbere. Umugore yagira ngo umugabo atazamenya ko avugisha umutsima ibirenge. Baba aho barabyarana. Biratinda, umugabo aza kugenzura umugore we, aza gusanga avugisha umutsima ibirenge, aramutonganya. Umugore ararakara, ati “Ahubwo nkubise!” Ararigita. Umugabo ategereza ko yagaruka araheba.

Bukeye umugabo ajya kwicara mu mpinga y’agasozi, arigunga. Ifuku iraza irahamusanga, iramubaza iti "Ko wigunze, ukaba ufite n’agahinda ni iki?" Umugabo ati "Nuko nabuze umugore wanjye". Ayitekerereza uko umugore we yarigise: Ifuku itangira gucukura. Umugabo aratambuka ahura n’urutaganguriwa, rumubonye ruti "Wa mugabo we urava he ukajya he?" Umugabo arutekerereza ikimugenza n’uko umugore we yarigise. Urutagangurirwa rumumanurira ku rudodo rwarwo; agera hafi y’urugo arahagarara arategereza.

Isazi irahamusanga, iramusuhuza, imubaza ikimugenza, na yo ayitekerereza ibye. Isazi iti "Shira agahinda urahageze, dore iwabo w’umugore wawe ni hariya kwa Nyamuragira. Umugabo ashyitsa umutima mu nda. Isazi ijya kubwira umugore. Umugore araza ararunguruka, asubira mu rugo, abwira Nyamuragira ati "Umugabo wanjye yaje, ari ku irembo". Nyamuragira ati "Ngiye kumwica". Umugore aranga, ati "Aho kumutera icumu, ahubwo uzamuroge". Nyamuragira ati "Umugabo wawe akunda iki?" Umugore ati "Akunda ubuki n’inyama n’inzoga, n’amata, ati nta cyo atarya". Nyamuragira ati "Tumurogere mu nyama no mu buki". Umugore aremera.

Isazi na yo ikaba yaritaye mu gutwi, ijya kubwira wa mugabo iti "Nturye inyama n’ubuki babiroze; urye amashaza, unywe n’inzoga cyangwa amata gusa".

Umugabo bamwinjiza mu nzu, baramuzimanira; arya ibyo isazi yamubwiye, ibindi ntiyabyakura. Nyamuragira abonye adapfuye, aratangara cyane ati “Wa muntu na we ni umurozi!” Bibuze, Nyamuragira ati "Tumuhe inzu maze tuze kuyitwika, ahiremo". Isazi ijya kumuburira, iti “Numara kubacurangira, bageze mu buriri, ubihishe nturare mu nzu bari bagucumbikiremo.” Umugabo amaze gucuranga, na bo bamaze kuryama, abasezeraho ngo agiye kuryama aho bamusasiye. Aragenda yihisha mu ruhavu rw’inzu baryamyemo. Nijoro bajya gutwika inzu bamurajemo. Inzu imaze kuzima, umugabo ajya kuryama mu muyonga w’ivu. Bagiye kureba ko yahiye basanga aryamya mu muyonga, ari mutaraga.

Buracya bamuha imarabiti ngo ajye kwasa unutare, kandi ngo ayigarure uko yakayijyanye. Aragenda, ageze ku rutare arahagarara, maze ako kanya inkuba irahagoboka, imubaza icyo ashaka aho hantu. Umugabo ayitekererezo ibyago bye. Inkuba ikubita rimwe urutare rurasatagurika, umugabo aratangara ati "Ko nshimye ko mbonye imyase y’urutare, ndayihambiriza iki?" Inzoka ituruka ikuzimu iramubaza Iti "Wa mugabo we urashaka iki?" Undi ayitekerereza ibye. Inzoka iti "Ngiye kuryama hasi nirambuye, untondeho imyase y’urutare buhoro witonze, utankomeretsa, nurangiza wikorere, ugende nugerayo uture buhoro, nigendere ku neza". Umugabo abigira uko inzoka imubwiye.

Arangije guhambira, inkuba irakubita, irabiterura na nyamugabo, ibageza kwa Nyamuragira. Nyamuragira abibonye atyo, ati "Nakugerageje ku buryo bwose, ejo nzaguha umugore wawe utahe; ati "Ariko nzabanza nkuzanire abagore benshi n’abana babo maze uhitemo abawe."

Isazi imubwira uko ari bugenze, iti "Uwo nza kugwa mu ruhanga, araba ari we mugore wawe umujyane, kuko nutamumenya bazakwica". Umugabo bamuzanira abagore benshi n’abana babo, maze areba uwo isazi iguye mu ruhanga, aba ari we ahitamo. Nyamuragira arumirwa, abwira umukwe we ati "Ngabo abantu bawe, taha ujye iwawe".

Umugabo aragenda, ageze aho urutaganguriwa rwari wamushyize, rumutwarana n’ab’iwe bose, rubageza aho rwamukuye. Ifuku na yo iraza ibanyuza mu mwobo, ibageza aho yamukuye."

Nuko ataha mu rugo rwe, abana n’umugore we, yitwa "Nzatunga mvuye ikuzimu".

Si jye wahera hahera umugani.