NYAMUSABANURUHATO NA NYAMUSABWANTATANGE

Kera habayeho umugabo akitwa Nyamusabanuruhato. Umunsi umwe ajya kwa Nyamusabwantatange asanga barabaga inka. Arahindukira, abwira umugore we ati “Sya amasaka, ngiye gusaba inyama kwa Nyamusabwantatange.” Umugore we aramuseka cyane ati “Nta muntu nari numva yagize icyo aha, none ngo ugiye kumusaba inyama! N’iyo kiba ikindi kitari inyama! Ntunabihingutse; uwo muntu ni gito bibi.”

Nyamusabanuruhato abwira umugore we ati “Anzika usye, uvuge umutsima wicecekere.” Umugore arasya. Umugabo aragenda asanga Nyamusabwantatange aracyabaga, amusaba inyama, undi aramuhakanira, acaho arataha. Umugore ati “Sinakubwiye !” Undi ati “Arabeshya tuzabonana !”

Nyamusabanuruhato ahengera kwa Nyamusabwantatange basinziriye, ahubuza ukuguru kw’inka arakujyana, asubirayo azana ukundi kuguru. Umugore abibonye ati “Ibi bintu aho ni gusa ntibyaba ari ibyibano ?” Umugabo ati “Ni inyama nsabye bampaye.”

Umugabo asubira yo azana amaraso ya ya nka bishe. Nyamusabanuruhato yisiga amaraso aragenda yirambika iruhande rwa Nyamusabwantatange. Undi akangutse arataka, ajya kwatsa buke mu ziko, ahamagara umugore we ati “Kanguka, dore bishe umuntu none bamudutwerereye.” Ajya guhuruza umuhungu we, baramuhambira bagira ngo ni intumbi; bazinduka kare, bamujugunya mu gihuru barigarukira.

Nyamusabanuruhato abonye abamujugunye mu gihuru bagiye, arabyuka, aragenda no ku mugezi, yiyuhagira amaraso yari ku mubiri we arataha. Ageze imuhira umugore amutekera inyama bararya, barishima.

Bukeye ahajya ku gasusuruko, ajya kwa Nyamusabwantatange ati “Mwiriweho n’umuntu w’abandi mwishe mukamuhamba!” Baramwinginga bati “Nyabuneka ceceka wo kagira Imana we !” Bamuha n’inyama zasigaye, arataha.

Ngo bucye kabiri aragaruka ati “Muraho abo kwa Nyamusabwantatange n’umuntu mwishe?” Bati “Nyabuna utaridukorera!” Bamuha intama arataha. Asiba gatatu aragaruka, noneho bamuha inka zose bari batunze.

Nyamusabwantatange abwira umugore we ati “Ibyiza ni ukwimuka.” Bari barebye basanga nta kizabatunga; inka zibashizeho kandi abana babo bagiye kwicwa n’ubworo. Birabayobera, barahaguruka, baragenda. Nyamusabanuruhato agaruka kwa Nyamusabwantatange, ahageze ashaka abantu araheba. Araza yiturira muri urwo rugo. Rino si ishyano ni agahomamunwa!