NYAMUTEGERIKIZAZA

Habayeho umugabo akitwa Nyamutegerikizaza, agatura ahantu hitwa i Gihinga cya Ruzege. Uwo mugabo arakwihorerera ashaka umugore, babyarana umwana ariko avuka se yarapfuye.

Nyamutegerikizaza yabonye umugore we afite inda, aramubwira ati: "Uzabyara umwana w’umuhungu narapfuye; ntuzagire izina umwita, bazajye bamwita mwene Nyamutegerikizaza." Umugore arikiriza. Nuko bukeye, Nyamutegerikizaza areba inka, ajya gukwa n'umugore we, ajyana n'intama n'amasaka, n'impu n'impuzu nyinshi. Mu nzira asanga ifuku yafashwe n'umutego; arayitegura, ayiha amasaka irahembuka. Ifuku iramubaza iti: "Wa mugabo we ko ungiriye neza, witwa nde?" Umugabo ayibwira izina rye. Ifuku iti: "Genda umugeni uzamubona."

Yigiye imbere abona inkuba yaguye mu mutego, na yo arayitegura. Inkuba iti: "Wa mugabo we ungiriye neza, nzayikwitura iki?" Inkuba imubaza izina rye, arayibwira; inkuba iti: "Genda umugeni uzamubona."

Arakomeza aragenda ahura n'imbeba, zimubaza izina rye, arazibwira. Imbeba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka n'impu n'impuzu.

Arakomeza agera mu ishyamba, ahura n'intare iti: "Mfungurira kandi unyibwire." Ayiha inka, arayibwira, ati: "Ndi Nyamutegerikizaza ntuye i Gihinga cya Ruzege, ngiye gukwerere inda, ngakwa indi."

Yigiye imbere ahura n'isazi n'ishwima abiha inka, birayishitura birahaga. Akomeza urugendo, aza guhura n'umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda y'uburiza, Nyamutegerikizaza aramwibwira, amubwira n'ikimugenza. Umugabo ati: "Nta mukobwa mfite, icyakora umugore wanjye aratwite."

Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko n'uwanjye atwite atarabyara, maze abo bana bacu tuzabashyingirana." Umugabo ati: "Ibyo na byo ! Nyihera inka, inda ndayiguhaye." Nyamutegerikizaza arataha.Nyamutegerikizaza ageze imuhira, amara iminsi mike arapfa. Bitinze umugore wa Nyamutegerikizaza arabyara, ntiyita umwana izina.

Umwana aba umugabo; umwana aza kubaza nyina ati: "Data yitwaga nde? Ari hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuyeyarapfuye, yitwaga Nyamutegerikizaza. Yari yaragiye inyuma y'ishyamba, asiga agushakiye umugeni, avuye yo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho hantu data yajyanye inka yo kunkwerera."

Bukeye umwana arakugendera, ahura n'ifuku. Ifuku ziti: "Witwa nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza." Ifuku ziti: "Wa mugabo ugira neza?" Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzajyeyo uzahadusanga."

Yigiye imbere ahura n'imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba zitema ishyamba arahita; ziti: "Bazakurushya;" ziti: "Bazagushyira mu nzu baguhambirize imigozi, maze imigozi uzayice wisohokere; numara kuvamo inzu bazayitwika bagira ngo urimo maze uzayote, nibaza bazahagusanga."

Nuko imbeba ziramukurikira zimwereka aho ajya, ahageze bati: "Uri nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza wari utuye i Gihinga cya Ruzege, waje gukwa inda." Nuko bamushyira mu nzu yo mu rugo bamugenzereza uko imbeba zari zamubwiye, na we akurikiza inama yazo. Inzu koko barayitwika, mu gitondo babyutse basanga arota baratangara. Bayoberwa uko babigenza, kuko umukobwa se yari yaramukoye, bari baramushyingiye, ndetse yari amaze no kuhabyarira kane kose.

Nuko imvura irashoka, intare zivugira mu ishyamba, inka zari zarashize zirataha! Batumira umugore n'abana uko ari bane. Babwira mwene Nyamutegerikizaza bati: "Dore hariya hari abagore barimo nyokobukwe; genda ubaramutse bose usibe kuramutsa nyokobukwe, kuko n'ubundi kizira. Numumenya ukamucaho utamuramukije, umukobwa we araba umugore wawe."

Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwaho ntumuramutse." Umuhungu muzima aramutsa abagore bose, ageze kuri nyirabukwe aramumenya ntiyamuramutsa. Ishwima na yo ibwira mwene Nyamutegerikizaza iti: "Nibaza kukubaza inka so yasize akoye; inka ngwaho izaba ari iyawe."

Bazana abana umugore yari yarabyariye mu nzu yashatsemo, baborosa ikirago, bati: "Ngaho borosore ukuremo umugore wawe n'abana bawe." Imbeba iraza ica hejuru y’ikirago iriruka. Mwene Nyamutegerikizaza amenya ko ikirago kirimo abana be, araborosora ati: "Uyu mugore n’aba bana ni abanjye."

Nuko babuze uko bamugira bamushakira inzoga n'inka bamuha abamuherekeza ajyana umugore we n’abana be arataha.

Si jye wahera hahera umugani.