NYANGE na KANYAMIBWA
Habayeho umugabo akitwa Nyange, akagira inshuti ye kure ikitwa Kanyamibwa. Bukeye Nyange aza gutira igicuba Kanyamibwa. Hashize iminsi myinshi Nyange ataratirura igicuba, Kanyamibwa ararambirwa, atuma umwana we Karekezi kujya kugitirura. Umwana aragenda ayoberwa inzira, yayoboza bakamubwira inzira itari yo; araruha cyane, ariko aruhira kugera kwa Nyange.
Ahageze, Nyange abaza umwana ikimugenza. Umwana ati “Ndashaka igicuba cyacu; data yakigutije azi ko uri inshuti kandi yizeye ko utazamurangarana”. Nyange ati “Inshuti zizira guhemukirana, najyaga kuzakibazanira mbazaniye n’inzoga yo kubashimira”. Karekezi ati “Ibyo kudushimira birorere; mpa igicuba data yantumye nkijyane”. Nyange ati “Ubwo wanze gusubira imuhira ngo nitegure nzatirure igicuba mfite, hama ahangaha, twitegure maze tuzaguherekeze”. Karekezi aremera aguma aho; uko bukeye ati “Tuzagenda ryari” bakamusubiza ko bataritegura.
Umwana iwabo baramuheba. Umwana akurira kwa Nyange, baza no kumushyingira; Kanyamibwa ariko ntiyatuzaga gutuma abajya gutirura igicuba cye, ariko abo atumye bakanga ngo batazahera yo nka Karekezi; ageze aho arekera iyo aheba umwana n’igicuba cye.
Nyange ashyingira Karekezi mwene Kanyamibwa
Karekezi amaze gukura, Nyange aramushyingira, amushyingira umukobwa we bwite. Karekezi amaze kubyara gatatu, amaranira gusubira kwa se. Abwira Nyange ati “Iwacu barampebye ntibazi uko meze; kera bantumye igicuba ntimwakimpa, icyakora mwanshyingiye umukobwa wanyu, none tubyaranye abana batatu ntaragera iwacu. Nimundeke noneho ngende n’umugore wanjye n’abana.
Nynge aramwemerera ati : “Ariko mbere yo kugenda, tuzabanza dushake abahetsi bazaheka abana na nyina, n’abazikorera ibintu, utazagerana imuhira igitwe gisa; ngiye no kugushakira abaguherekeza”. Byose bamaze kubitunganya, batarahaguruka, sebukwe abwira umukwa we, ati “Uragiye ariko ntuzanyure ku ruzi, kuko wahabonera ibyago; uzanyure inzira y’ishyamba”. Karekezi aramwikiriza.
Karekezi asubira iwabo kwa se Kanyamibwa
Baragenda, bageze mu mayira abiri, inzira imwe ijya ku ruzi, indi igana mu ishyamba, Karekezi abwira abo bari kumwe na we ngo banyure iyo mu ishyamba, kuko ku nkombe y’uruzi bahabonera ibyago. Abari kumwe na we baranga, ngo ni benshi ntacyo bazaba. Baragenda bageze ku nkombe y’uruzi, bahasanga ingona nyinshi maze zirabahuka bose zirabarya hasigara umwana wa Karekezi w’imfura.
Uwo mwana yahoraga ashaka kujya kwa sekuru; se akamubwira uko yahagera, aramutse agiye yo wenyine. Yari yaramubwiye ati “Uzagende maze nugera ku iriba rya mbere uzahasanga abahungu babiri badahira inka, nta kundi bazaba ari ba so wanyu; uzahicare ubategereze, nibacyura inka uzajyane na bo; nugera ku nama y’inka, uzahasanga umusaza witwaje inshyimbo, azaba ari sogakuru; ubwo rero uzaba ureba amazu imbere yawe; nugera mu rugo rwa mbere uzahasanga abahungu babiri, umwe uzasanga abaza igisokozo, undi abaza umuheha w’inkono y’itabi. Abo bahungu bazaba ari ba nyokorome. Uzakomeze ugende, nugera mu rugo rwa kabiri uzahasanga abakobwa babiri, umwe aboha, undi akubura; abo bazaba ari ba nyogosenge. Uzagende nugera mu rwa gatatu uzahasanga abakobwa babiri, bazaba ari ba nyoko wanyu; umwe azaba acunda, undi acaniriye inkono. Uzahabona n’umukecuru wicaye mu muryango, azaba ari we nyogokuru. Nuhagera uzicare, maze ibyo bazaguha byose uzabyange; nibakuboza aho uturuka uzabihorere, kereka babanje kuguha amata avuruze”.
Umwana aragenda; ibyo yabwiwe na se aba ari ko abibona, na we kandi agenza uko se yari yaramubwiye. Bamubajije aho aturuka arabihorera, bamuha ibyo kurya n’ibyo kunywa aranga, birabayobera.
Bumaze kwira, baramusasira, yanga kuryama, yegamira inkingi n’agaseke yari afite, arasinzira. Abandi bana babonye amaze gusinzira, baraza bamwiba ibyari mu gaseke; akangutse akora mu gaseke, abura ibintu byarimo, atangira gutaka avuga ati “Ubonye ngo data arambwira ambeshya yo kanyagwa, akambwira ko mu rugo rwa gatatu nzahicara nkanga ibyo bampaye byose ngo keretse bampaye amata y’ikivuguto, none bakaba bayanyimye bakantwarira n’ibintu”.
Sekuru na nyirakuru baramwumva, bamubaza aho aturuka n’uwo ari we. Umwana arababwira ati “Nimubanze mumbarize ibintu byanjye aho biri, mumpe n’amata avuruze mbone kugira icyo mbabwira”. Ibintu barabishaka barabibona, barabimuha, bamuha n’amata yashakaga. Amaze kuyanywa ababwira uwo ari we n’ukuntu bagiriye ibyago mu nzira, ingona zikarya abo bari kumwe na we bose bagashira, akarokoka wenyine.
Mu gitondo bohereza abantu bajya kureba abo bantu baheze ku ruzi bariwe n’ingona. Bahageze basanga ingona zisinziriye, bazitera amacumu, bazikuramo abantu n’ibintu byose, bajya mu ruzi, buhagira abantu n’ibintu, ibyo bashoboye koza barabyoza, nuko barataha.
Karekezi abana n’ababyeyi be, n’umugore n’abana be. Abari baherekeje Karekezi barabasezerere berataha.
Si jye wahera hahera umugani.