NYANGE na NKUBA
Habayeho umugabo akitwa Nyange, akaba umuntu w’umutunzi cyane, yari afite inka nyinshi. Umunsi umwe, ashora inka ze, ageze ku iriba, asiga icumu n’igicuba haruguru y’iriba, ajya guhanagura ikibumbiro. Ntageze ku kibumbiro, umugabo Nkuba aturuka ku ijuru ati “Paaa!” atwara icumu rya Nyange n’igicuba cye.
Nyange agiye kureba aho yasize igicuba cyo kudahirira inka asanga cyaragiye kera, arumirwa; yicara hasi, yibaza uko abigira. Mu gihe akibaza uko ari bugire inka ze, abona igikona kiratungutse, kiramubwira kiti “Mbe Nyange ko wigunze wabaye iki?” Nyange akibwira ibyago yagize. Igikona kiti “Ntuma”. Nyange ati “Ese ningutuma uragendo uvuga ngo iki?” Igikona kiti “Ndagenda ngira nti "Hooooo!"”. Nyange ati “Igendere, singutumye”. Haza gutunguka umusambi, ubaza Nyange impamvu itumye yigunze by’umuntu wumiwe. Nyange awubwira amakuba yagize. Umusambi uti “Ntuma”. Nyange ati “Ese uragenda uvuga ngo iki?” Umusambi uti “Ndagenda ngira nti "Waaaa!!"”. Nyange ati “Igendere”.
Haza inyoni zose zikomeza kubisikana zimubaza kwa kundi, zikamubwira uko ziri buvuge, zirahetura.
Inyoni zose zimaze guhetura, haza inyamanza, ibaza Nyange ikimuteye agahinda. Abwira inyamanza ati “Ese ningutuma uragenda uvuga ngo iki?” Inyamanza iti “Ndagenda mvuga nti "Ye Nkuba, Nkuba ya Sekayinga, yari yaragiye igiye kuraguza, nkubise i Bukunzi kuraguza nsanga zagiye; nshikuje agafunzo nyamunege nakanaze iyo zarengeye; rwakura rwa Bicidigiri iyo mbaraga yambaruye imbavu ngo nzabe umwami wa nyoni; nanga urushubije umuyago uruyogoma, we wicura ubwe ntaribwe, mpa agacuba ka Nyange, mpa agacuba ka Nyange inka za Nyange zaguye inyuma”. Nuko Nyange abwira inyamanza ati “Genda nubinzanira nzaguhemba”. Inyamanza iragenda no kwa Nkuba, ihagarara ku gikingi cy’irembo, ivuga ubutumwa uko yabuvuganye na Nyange.
Kwa Nkuba bayumvise bararakara, inyamanza barayihiga barayica, barayita. Inyamanza igeze aho bayitaye irongera isubira mu magambo yayo. Bagira umujinya; barongera barayica noneho barayanika, imaze kuma barayisya, ifu bayitoba mu mazi, barayamena. Biba iby’ubusa, irongera irazuka, iragaruka isubira muri ya magambo; na none barayica, barayisya, barangije ifu bayiha abana ngo bayinywe, ngo itongera kuzuka. Inyamanza irongera irazuka isubira muri ya magambo. Nuko babuze ukundi bayigira, babwira Nkuba bati “Dore nta ko tutagize; aho bigeze tanga ibintu by’abandi twikize kabutindi iriya, ituvire aha”.
Nuko Nkuba ava ku izima aha inyamanza ibintu bya Nyange, inyamanza irabijyana, ibishyikiriza Nyange. Nyange abibonye arishima cyane, kandi ashimira inyamanza; arayibwira ati “Kuva ubu nguhaye uburenganzira: ntihakagire umuntu ukwica”. Ngo ni cyo gituma na n’ubu nta muntu utinyuka kwica inyamanza.
Si jye wahera hahera umugani.