NYANGOMA ya NYABAMI
Kera habayeho umugabo akitwa Nyangoma ya Nyabami, akagira umugore witwa Bibero byera impuga. Baba aho, bukeye babyarana umwana w’umuhungu. Ku musozi Nyangoma ya Nyabami yari atuyeho, hari harateye igisimba kirya abantu b’aho bose kirabamara, hasigara abo mu rugo rwa Nyangoma ya Nyabami gusa. Bibera aho, nuko Bibero byera impuga, asama indi nda. Nyangoma ya Nyabami n’umuhungu we bakahura inka, Bibero na we agasigara akukira inka, amase akayarunda ku icukiro. Nuko igisimba kikajya kiza kurya amase yose kikayamara, ntumenye ko hari ayo bigeze kuhata.
Umunsi umwe, Bibero agiye guta amase ku icukiro, ahahurira na cya gisimba, kimubonye kiramutanguranywa, kiramubwira ngo naramuka akivuze ko ari cyo kirya amase, kizarara kimuriye nta kabuza. Umugore abanza gutinya, ntiyabibwira umugabo.
Bukeye sinzi uko umugabo yagiye ku icukiro, asanga nta mase, mbese ari ntawamenya ko urugo rutahamo inka; abaza umugore ati “Mbese ko mperuka ukukira inka, amase uyashyira he?” Umugore abanza gushidikanya, ageze aho amubwira amwongorera ati “Rimwe nasanze igisimba kiyarya, kibonye ko nakibonye kirambwira ngo nindamuka mbivuze, kizandya”.
Umugabo ati “Ibyo na byo! ati ihorere nzakigira umwambi umwe gusa: Buracya mu gitondo umugabo akora ku muheto we n’imyambi yawo, ajya hafi y’icukiro aragitegereza, araheba cyanga kuza; amaze kukiziguruka ajya kwiragirira inka.
Nuko ntamaze gutirimuka aho, cya gisimba kiraza, kibwira umugore kiti “Urajya he, uranyihisha he?!” Igisimba kiramurya, kimufomoza inda yari atwite kivanamo abana babiri. Kimaze kumurya kijyana abana bombi, kibaryamisha ku buriri, na cyo kirurira kibaryama iruhande, ngo umugabo agire ngo ni umugore we wabyaye.
Burashyira buragoroba, umugabo n’umuhungu we bacyura inka. Bageze mu rugo, umwana acanira inka, umugabo ahamagaza ibyansi byo gukamiramo. Igisimba kiramubwira ngo naze abijyane, ngo yaruhutse. Umugabo arishima, atuma umwana ibyansi, yinikiza inka arakama; uko akama akajya abwira umwana ngo nashyire nyina amata. Umwana akagenda agahereza igisimba agira ngo ni nyina, igisimba kikayiminura!...
Inka zimaze guhumuza, umugabo ajya kureba umugore, akubise igisimba amaso asubira inyuma abwira umuhungu we ati “Yobora inka, ndaza ngukurikiye”. Umwana ashorera inka, baragenda. Hashize umwanya igisimba kirahamagara kigira ngo cyumve ko hari umuntu ugihari, gisanga ari nta muntu ukiharangwa.
Nuko igisimba kibera aho na ba bana; mu gitondo no ku mugoroba kikajya kibakaranga kibabwira ngo “Singukaranga, ndagukuza, singukaranga ndagukuza”. Ubwo cyamara kubakaranga, kikabasiga aho kikajya guhiga. Abo bana kandi uko bakuraga ni ko barushagaho kuba beza, maze igisimba cyabareba bakagitera ubwuzu, amacandwe akacyuzura mu kanwa.
Abana bamaze gukura bakajya bajya kuvoma. Umunsi umwe bahura n’umukecuru arababwira ati “Nimumene icyo kibindi, maze muce n’icyo kigozi (ikiziriko igisimba cyari cyarabashyize ku maguru maze kiwupfundika ku nzu, ngo abana nibaramuka bagiye kizabimenye) mukizirike ku nsina, mwigendere”. Abana batura hasi ibibindi, barizitura imigozi bayizirika ku nsina. Umukecuru ababwira amazina ya se na nyina, abaha isogi n’amasaka ngo bagende bayanyanyagiza mu nzira.
Abana baraboneza baragenda, banyura ku bahinzi, barababwira bati “Yemwe mwa bahinzi mwe, mwagahinga kera keza Imana ubukombe, ntimwaturangira ku Gishungwa cya Ruganzu; data yari Nyangoma ya Nyabami, mama yari Bibero byera impuga, data wacu yari Rwishyura rwa Muhigi, marume yari Muzigwa n’inkindi; igisimba cyaraje kirya mama, data aziyobora ikijorojoro azicyura ku Gishungura cya Ruganzu, tuvuye Imukuya”.
Abahinzi barabayobora, abana bakomeza kugenda. Igisimba kimaze guheba abana bari bagiye kuvoma, kirabakurikira. Abana bageze ku Gishungura cya Ruganzu, babona umugabo, batazi ko ari se, baramubwira bati “Wa mugabo we ntiwaturangira ku Gishungura cya Ruganzu? Data yari Nyangoma ya Nyabami, mama yari Bibero byera impuga, data wacu yari Rwishyura wa Muhigi, marume yari Muzigwa n’inkindi; igisimba cyaraje kirya mama, data aziyobora ikijorojoro, azicyura ku Gishungura cya Ruganzu, tuvuye Imukuya”. Se arabamenya, aborosa amasinde arabahisha. Mu kanya igisimba kiba kirahageze, umugabo agitera icumnu aracyica, agitsinda aho. Igihe igisimba kigisambagurika, kiramubwira kiti “Ca aka gatoki, ca aka n’aka, ukuremo ibyawe byose”; umugabo arabica, abikuramo byose uko cyari cyabiriye. Abana bakira igisimba batyo, babana na se na nyina, bavanye muri cya gisimba, baratura baratunga, baratunganirwa.
Si jye wahera hahera umugani.