NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya gatandatu)

Aho Nyamuryabana akangukiye, abwira umugore ati "Byuka ujye kwambika bwa bwontazi bw'ejo nimugoroba." Umugore atangazwa n'izo mbabazi z'umugabo we aho yabereye. Akeka ko amubwira kujya guha ba bana icyo bambara koko. Naho aramubwira kujya kubabaga no gutunganya inyama kugira ngo abone uko aziteka neza.

Ubwo aherako abyuka, ageze aho abakobwa be bari baryamye, akubitwa n'inkuba asanze intumbi zabo zigaramye mu mivu y'amaraso, ni ko kuvugana agahinda kenshi n'umubabaro ati "Cyampekuye cyo kagwa ku gasi! Nari nzi ko inda yacyo izarikora!" Ako kanya ata umutwe, asa n'ufashwe n'ibisazi; yikubita hasi ubwo, araraba, amera nk'uwaciye rwose.

Nyamuryabana aho yasigaye aza gutekereza ati "Reka nanjye mbyuke njye gufasha umugore, bitaza kumurushya bigafata igihe kirekire." Aho umugabo yari ashyize mu gaciro, kuko bene iyo mirimo n'ubundi itagenewe umugore. Nuko aboneza muri cya cyumba. Ngo akubite amaso za ntumbi z'abakobwa be n'umugore wari urambaraye mu kiziba cy'amaraso, na we arumirwa, ipfunwe riramwica, abura icyo yavuga. Nuko yifata ku munwa ariyumvira. Bigeze aho aravuga ati "Naraye ndikoze! Ubonye bya bikenya bitumye nikora mu nda; barabeshya, kereka nohoreye! Kandi si kera ni muri aka kanya.

Ahera ko asukira umugore we amazi, akomeza gutaratamba ashaka uburyo yamuhembura. Abonye amaze kuzanzamuka aramubwira ati "Ndangira vuba aho za nkweto zanjye kariramaguru ziherereye njye gufata ba bagome batumye nihekura." Zari inkweto z'ubugeni; Nyamuryabana yateraga intambwe imwe gusa azambaye, akaba agwnze nka kilometero mirongo itatu, icyo akurikiye akagifata bidateye kabiri. Nuko akurikira ba bana yiruka cyane.

Arenga imisozi asingira indi, ataramenya akarere baherereyemo. Bigeze aho aza kubona inzira banyuzemo, ubwo ariko bakaba basigaje akanya gato ngo bagere iwabo. Ba bana bakebuka inyuma, babona cya gisimba kiriruka kibakurikiye. Cyirukaga gitera ibitambwe birebire, kigasimbuka imisozi n'imisozi, mu kanya gato babona kimaze kubotsa igitutu. Sinzi uko Nyangufi yarabutswe isenga maze yicokamo na bakuru be.

Nyamuryabana aza kugera kuri ya senga amaze kunanirwa cyane kubera urugendo n'inzara nyinshi kuko yari yavuye imuhira atariye. Nuko ayicara hejuru, ariko atazi ko ba bana barimo. Kubera umunaniro yari aafite asinzirira aho, ndetse aragona cyane. Ba bana bumvise umugono bagira ubwoba bwinshi, ndetse bibabera nk'igihe Nyamuryabana yari abari hejuru afashe rwa rukota rwe mu ntoki agiye kubasogota.

Nyangufi ariko ntiyagira ubwoba, ahubwo asohoka buhoro muri rwa rutare agira ngo arebe icyo kintu. Asanga ni cya kirura cyahasinziriye. Nuko asubira inyuma ubwo, maze abwira bakuru be ati "Cya kinyagwa ni cyo cyasinziriye hano hejuru, none nimuhunge vuba mujye imuhira, dore ni hafi murigeza yo; njyewe munyihorere ndaza nyuma. Muntahirize ababyeyi, mubabwire ko nsigaye inyuma, kandi ko nje aka kanya."  Bakuru be bemera iyo nama, basohoka muri ya senga buhoro, biruka bajya imuhira.

Bamaze kugenda, Nyangufi aromboka yegera Nyamuryabana, asingira cya gikota arakimududubiza, intumbi ayigarika aho. Nuko afata bya bikweto bya Nyamuryabana. N'ubwo byari binini bwose bimuruta, yamaze kubishyiramo uturenge twe, asanga ari inkweto zimukwiriye rwose, umuntu akaba yagira ngo ni we zakorewe! Uwambaraga izo nkweto wese yasangaga zihuje n'ibirenge bye, kandi yatambuka rimwe gusa akaba agenze nka kilometero mirongo itatu.

Nuko umwana w'umuhungu aho gukomeza ijya iwabo, arakimirana aboneza iyo kwa Nyamuryabana. Agezeyo asanga muka Nyamuryabana iruhande rw'intumbi za ba bakobwa be amarira yamushizemo. Niko kumubwira ati "Ntabwo; umugabo wawe musize mu mazi abira! Nsize abajura bamaze kumufata, kandi barahiye ngo natabaha imari yose afite baramwica nta kabuza. Namuhingutseho bamaze kumufata, inkota bagiye kuyimutikura, ni bwo andabutswe maze abasaba imbabazi akanya gato, ababwira ko agiye kuntuma ibyo bashaka byose. Nuko ndamwegera maze arambwira ati 'Genda umbwirire ab'iwanjye bakumpere zahabu yose nacuruzaga n'amafaranga yose babitse, kugira ngo mbashe kwigura. Kandi ntibakuremo na rimwe, kuko nanone banyica ntabahaye umubare banciye.' Aranyihanangiriza cyane ati 'Nawe uri umugabo ukore uko ushoboye. Kandi ntiriwe mvuga menshi, urareba nawe aho unsize aha ngaha.' Ni ko kumpa izi nkweto ze ngo mbashe kukugeraho vuba, kandi utaza kunyita umubeshyi. Ubwo nanjye mpera ko nshyira nzira; dore amaguru ni aya."

Umugore aakuka umutima, maze atangira kwivugisha afite agahinda kenshi ati "Iri ni ishyano mbonye; ngiye kubura intama n'ibyuma? Nabuze abana banjye, none n'umugabo wanjye ndamubuze?!" Nyangufi yari yihinduranyije rwose; kandi n'iyo atabigira, uwo mugore ntiyari kumumenya, kuko igihe yabacumbilkiraga hari nijoro cyane; ntiyashoboraga kumwitegereza neza. Nuko muka Nyamuryabana arundumura zahabu n'ibifaranga bitagira ingano, aha Nyangufi. Nyamuryabana yari akize koko. Maze umwana w'umuhungu abirunda mu isanduku maze arikorera, aboneza ajya iwabo. Umugore asigara yibwira ati "Nibigende aho kubura umugabo wanjye nk'uko nabuze abana banjye amanzaganya."

Nyangufi ahingutse iwabo bamwakirana ibyishimo byinshi, nuko abashyikiriza umunyago yari atahanye, maze hashira icyumweru kizima ababyeyi na bakuru be bari mu minsi mikuru y'umunezero bari bafite. Nuko Nyangufi akiza umuryango we atyo.