NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya gatanu)

Nyamuryabana yari afite abana barindwi b'abakobwa bakiri bato, ariko bakaba beza cyane. Bari imishishe rwose, kandi nta mugayo kuko na bo batungwaga n'inyama mbisi nka se. Ariko bari bafite amaso mato y'ikijuju kandi yibumbabumbye, izuru rirerire n'amenyo y'inyinya asongoye cyane. Bari bataramenya iby'ubugome, ariko wabonaga bari mu nzira zabyo kuko bari bamaze kumenya kuruma abana bato bakanyunyuzamo amaraso. Igihe Nyangufi na bakuru be bazaga gusaba icumbi, abo bakobwa ba Nyamuryabana bari babaryamishije kare, kandi bose bari ku gitanda kimwe. Buri mwana yari atamirije ikamba rya zahabu mu mutwe.

Muri icyo cyumba hari ikindi gitanda kingana n'icyo abo bakobwa bari baryamyeho, maze wa mugore aba ari cyo aryamishaho ba bahungu, arangije na we ajya kuryama. Nyangufi ariko akinjira  muri icyo cyumba yari yarabutswe ayo makamba ya zahabu abo bakobwa ba Nyamuryabana bari batamirije aho bari baryamye aho ku gitanda.

Yamaze kubona nyina w'abo bakobwa amaze gusohoka, atangira kwibuka amagambo cya kirura cyahoze kivuga kitararyama, no gutekereza uko yashobora kwirwanaho, akarokora na bakuru be. Araturama bishyira kera, bigeze aho aza gutekereza ati "Noneho cya cyago cyaza kwicuza icyatumye kitatwica nimugoroba maze bigatuma kiza kutwica mu gicuku? Yewe, have mfe kugerageza nkore iyo bwabaga."

Nyangufi ahengera mu gicuku kinishye, bose bamaze gusinzira abyuka buhoro, afata utugofero twa bakuru be n'ake, agenda yomboka no ku gitanda cya ba bakobwa ba Nyamuryabana. Abakuramo ya makamba ya zahabu maze ayasimbuza twa tugofero, arahindukira ya makamba ayatamiriza bakuru be, na we yitamiriza irindi. Ibyo yabikoraga agira ngo Nyamuryabana naramuka aje gukora ishyano muri iryo joro aza kwitiranya abakobwa be na ba bahungu. Nyangufi arangije araryama, asigara ategereje uko biza kugenda.

Uko yabikenze reka bizabe byo koko; byamaze kugera mu gicuku gishyira inkoko, Nyamuryabana arakanguka atangira kwicuza icyatumye araranya umurimo yashoboraga gukora uwo munsi. Ni ko guhubuka Ku buriri afata cya gikota cye ati "Have njye gusura twa twontazi. Kwica umwe umwe kandi byantinza; ikiruta ni uko nabicira icya rimwe, ngahera kuwa mbere nkageza kuwa nyuma, nkatisha iyi nkota yanjye mutantetereza."

Nuko aboneza mu cyumba cya ba bakobwa be, ariko akagenda akabakaba hose kuko hatabonaga, maze ahumira kuri ba bahungu uko bagasinzitiye uretse Nyangufi kubera ubwoba yari afite kuko yatekerezaga ko ikirura gishobora kubica. Nyamuryabana akorakoye ku mitwe yabo, asanga hari ya makamba ya zahabu, ni ko kuvuga ati "Nari ndikoze! Yewe, ejo naranyoye koko!" Arakomeza, ageze kuri ba bakobwa be arakorakora ku mitwe yabo, asanga bambaye utugofero twa ba bahungu, ni ko kwirya icyara ati "Bwa busa ngubu hano. Kandi nta wundi mwanya wo kubuhwanya utari uyu. Burya kuraranya umurimo washoboraga gukora uwo munsi ni ubupfu. Kandi ngo 'utinda mu nturo ukahamburirwa.'"

Cya nyakwihekura gikora uko umutima wacyo ukibwirije, ishyano kirarikora, cyadukira abakobwa bacyo kibaciramo kabiri icyarimwe; cyihekura gityo ngo ni bene muntu cyishe. Kubera uwo murimo kimaze gukora, gisubira ku buriri cyishimye cyane, kiraryama kirasinzira.

Nyangufi yumvise ko cya kinyagwa gitangiye kugona, akangura bakuru be, arababwira ati "Nimubyuke vuba duhunge mwo kanyagwa mwe! Cyono nimwambare vuba maze munkurikire." Ubwo ariko bari bataramenya ibyabaye, kuko Nyangufi yabibatekerereje bageze mu nzira bahunga. Basohoka buhoro buhoro, bageze ku rugo bararusimbuka, bagenda biruka ijoro ryose batazi iyo bajya.