NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya gatatu)
Ababyeyi bakomeje kwibaza ukuntu bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba, ariko noneho mu ishyamba ry'ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko ntawe ubumva, nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati "Imana yankijije urwa mbere izankiza n'urwa kabiri." Araryama ariko ataryamye.
Mu museso wa kare, azinduka agira ngo ajye gushaka twa tubuye, ageze ku rugi asanga ruradadiye. Abura uko abigenza, arahindukira. Ntibyatinda, umugabo abyutsa umugore we n'abana ati "Nimubyuke tujye gushaka inkwi." Asa n'uwihanangiriza abana ati "Muramenye ntimwongere kwigira indangare nk'ubushize."
Abana barabyuka, barihumura, barangije nyina abaha agatsima ko kwica isari. Nyangufi ake ntiyakarya, ahubwo aratekereza ati "Ubwo mbuze twa tubuye, uwakoresha uyu mutsima nkagenda nywumanyurira mu nzira data ari butunyuzemo byazatuma dushobora kugaruka." Nuko awushyira mu gafuka ke maze arinumira. Ubwo ababyeyi na bo baba bamaze kwitegura, bashyira nzira baragenda, ariko noneho banyura indi nzira.
Bakigera mu ishyamba, Nyangufi afata umutsima we atangira kugenda awunanyurira mu nzira se abanyujijemo, barinda barigera hagati, aho se yashakaga kongera kubasiga. Bamaze kurigeramo, ababyeyi baza kurabukwa akarari k'ahantu h'icokori, sinzi uko bongeye kureba ba bana ku jisho maze bicoka muri ka karari bisubirira imuhira; abana basigara muri rya shyamba. Abana babuze ababyeyi bagira uubwoba cyane kubera ko bari basigaye bonyine muri iryo shyamba.
Nyangufi we ariko ntibyamukura umutima, kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira. Nuko abwira bakuru be ati "Nimuhumure ndabereka inzira; munkurikire gusa, ndabereka inzira igera imuhira." Abajya imbere yizeye kuyoborwa na wa mutsima yagiye anaga, ariko ntakamenye ko inyoni zawiririye. Amara umwanya ashaka aho yagiye awunaga, arahabura. Na we atangira kugira ubwoba, ariko abihisha bakuru be.
Bazerera iryo shyamba ryose; uko bagenda bakarushaho kuyoba no kuryinjiramo. Igicuku kimaze kuniha, haza umuyaga batigeze bumva aho bavukiye. Noneho kubera umwijima, barushaho gukuka umutima. Inyamaswa zabikangaga zikagenda zinyuranamo na bo hirya no hino. Bakumva inkubi y'umuyaga, bakagira ngo ni impyisi zihuma zije kubarya. Ubwoba burabica, noneho ntibaba bakibasha kuvugana.
Ntibyatinda, imvura iragwa; imbeho irabica, intoki zihinduka ibinya, inkuba zirakubita, abana bagwa igihumure. Batambuka bakagwirirana mu byondo, bajya kubona bakabona bagarutse aho bavuye. Mbega akaga!
Nuko Nyangufi aribaza asanga bakora ubusa. Niko kurira igiti agira ngo arebe ko hari icyo yarabukwa iimusozi. Ageze mu bushorishori bwacyo areba hirya no hino, maze arabukwa urumuri runyenyeretsa hakurya y'iryo shyamba; aherako aramanuka. Ageze hasi rwa rumuri ntiyongera kurubona. Biramubabaza cyane, yumva bimuciye intege. Umuhungu mmuzima ajya imbere, bapfa kugenda.
Hashize umwanya, babona basohotse mu ishyamba hafi ya rwa rumuri. Nuko bakomeza kuyobagurika barugana kugeza igihe bagereye ku nzu rwarimo. Iyi nzu ikaba no iy'igisimba cyitwa Nyamuryabana, ariko umugore wacyo akaba umuntu.