NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya kabiri)
Nuko basesera muri rya shya. Iryo shyamba ryari inzitane ku buryo nta muntu wabashaga kubona undi iyo yabaga amusizeho intambwe nk'icumi. Ubwo ariko nyina wa ba bana we, yasaga n'uwaciye kuko yari azi ibigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa se ngo ababurire. Binjira mu ishyamba ni bwo Nyangufi yatangiye kugenda anaga twa tubuye aho se abanyujije, barinda kugera mu ishyamba rwagati.
Se atangira gutema ibiti no kubisatura, yereka abana hirya ye gato aho barunda imyase. Nuko abana batangira gutunda inkwi bazirunda, no gushaka imigozi yo kuzihambira. Uko bazitunda bazirunda ni ko se na nyina bakomezaga gucengera mu ishyamba hirya, kugira ngo babone uburyo bwo kubibeta no gusibira imuhira. Abana bakomeza kurunda inkwi, bigeze aho baza gukebuka aho ababyeyi bari, ntibagira n'umwe babona. Nuko batangira guhamagara se na nyina bataka cyane. Ngo bitabwe na nde!
Abana batangira kugira ubwoba bwinshi; batangira kurira bakeka ko inyamaswa zaba zabaririye ababyeyi none na bo zikaba zigiye kubarya. Bari bihebye, basigaye mu kangaratete. Ariko Nyangufi arabihorera bakomeza gusakuza barira, kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira kandi akaba azi neza ibyo ababyeyi babo bamaze kubakorera. Bigeze aho, abwira bakuru be abahumuriza ati "Bavandimwe, mwigira ubwoba; data na mama badusize hano baritahira, ariko muhumure ndabageza imuhira; munkurikire gusa.
Nuko abajya imbere, bakurikira ha handi yagiye anaga utubuye, bagiye kubona babona bageze imuhira. Bakuru be bbaratangara, bakavuga bamushimagiza bati "Uri akagabo sha!" Naho we kubera ko yitonda cyane kandi akamenya kwiyoroshya, mbese ntashake ko hari umenya ko azi ubwenge, arababwira ati "Si njye ahubwo ni amahirwe tugize." Abivuga amwenyura. Abana ntibahereye ko binjira mu nzu; bagumye ku mmuryango, bumva ibyo ababyeyi babo bavuga.
Ubwo umugabo n'umugore we bakigera imuhira, umuntu ukomeye cyane kuri uwo musozi yari yabishyuye amafaranga yari abamazemo igihe kirekire. Uwo mwenda ntibari bakiwutekereza; bari barakuyeyo amaso. Ayo mafaranga ntiyari abakijije, ariko bamaze kuyabona baranezererwa cyane kuko inzara yari imaze kubarembya. Ako kanya nyamugabo yohereza umugore kugura inyama. Kubera ko bari bamaze iminsi batarya, umugore agura inyama nyinshi, ku buryo abantu babiri batashoboraga kuzirya ngo bazimare. Ngo "Inyota ntindi igufunguza uwo utari bumare!" Nuko umugore arateka, amaze guhisha ararura, bararya birabasegeka. Inyama zose zisigarira aho, dore ko udaheruka kurya n'iyo abibonye atabishobora.
Bamaze kwegura amabondo, wa mugore aravuga ati "Ba bana bacu iyo baba aha baba bariye izi nyama zisigaye. Kandi zari kubahaza ndetse zigasigara! Mbese nk'ubu aba banyagwa bari hehe? Yewe, uwapfa kunyereka Nyangufi!" Nuko yungamo abwira umugabo ati "Sinakubwiye ko tuzicuza hanyuma? Nk'ubu aba bana bamerewe bate muri rya shyamba? Uzi ko uri inyamaswa mu zindi; wowe watinyutse kujugunya urubyaro rwawe kariya kageni! Ese nk'ubu niba bakiriho baratuvuga iki? Rero nanjye ngo bakiriho! Naruha mama naruha!" Bigeze aho, umugabo ntiyaba agishoboye kwihanganira ayo magambo y'umugore, kuko yakomezaga kumuhamya icyaha ngo ni we washatse ko bata abana babo mu ishyamba. Niko kumubwira amucyaha ati "Niwongera kuvuga ayo magambo ndagukubita." Umugore akomeza kurira ahamagara abana be avuga ati "Abana banjye weee! Abana banjye weee!"
Ageze aho, sinzi uko yaje kuvuga cyane ati "Abana banjye bari he weee!" Abana uko bakabaye ku muryango bavugira icyarimwe bati "Erega turi hano!" Nuko nyina ashiguka ubwo, yiruka afite ubwuzu bwinshi ajya ku muryango maze aherako akingura. Akimara kubabona abahoberera icyarimwe ababwira ati "Mbega ukuntu nishimiye kongera kubabona! Ndabireba murananiwe cyane kandi inzara yabishe rwose." Maze abwira Nyangufi ati "Mbega umusatsi wawe! Ni uko wahindutse? Ngwino ngusokoze"
Amaze kumusokoza ahamagara abana, arabagaburira, bararya banezerewe. Ariko se yari yabuze aho yakwirwa. Hashize akanya yyikura mu isoni ati "Mwari mwagiye hehe mwa bigoryi mwe? Mubonye igihe twabashakiye tukababura; tukarinda kwiyizira twibwira ngo mwatashye?" Abana bbacisha make bakomeza kurya bafite umunezero. Noneho batangira kubatekerereza ukuntu bagize ubwoba basigaye muri rya shyamba bonyine.
Icyaje kuba kibi ni uko ibyo byishimo byashiranye na ya mafaranga; ntibyateye kabiri, ya mafaranga amaze gushira, ababyeyi bongera guta abana babo mu ishyamba, ariko noneho mu rya kure cyane.