NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya kane)
Bakigera kuri iyo nzu, barasuhuza ariko bafite ubwoba bwinshi. Umugore arabikiriza, arasohoka, yigira ku muryango agira ngo arebe abo bantu baje icyo gihe. Asanga ni abana beza, ababaza aho baturuka n'ikibagenza. Nyangufi amutekerereza ibyago bagiriye mu ishyamba, arangiza avuga ati "None twabasabaga icumbi, ejo tugataha." Umugore arebye utwo twana uko ari twiza, akubitiyeho no kwibuka ko umugabo we atunzwe n'inyama z'abana nk'abo, abasubiza afite agahinda ati "Ese bana banjye nanone mwazanywe n'iki hano! Ubu se ndabaraza hehe; ko uru rugo ari urw'igisimba kikaba gitunzwe no kurya abana nka mwe!" Nyangufi aramusubiza ati "Nanone ni ha handi; nutaducumbikira impyisi ziraturya. Ikiruta ni uko twaribwa n'umugabo wawe aho kuribwa n'inyamaswa zo mu ishyamba. Cyangwa se umudusabire imbabazi, ahari yazitugirira ntaturye." Nuko muka Nyamuryabana agira impuhwe, yemera gucumbikira abo bana yibwira ati "Ubwo dufite inzu nini, ndabahisha kugeza mu gitondo; cya cyago ntikiri bubimenye."
Ubwo umugabo yari ataratahuka. Umugore ajyana abana mu nzu, abereka aho iziko riri barota; imbeho yari yabagagaje. Iryo ziko ryari ritazeho intama yose, yari ibikiwe Nyamuryabana aho ari butahukire. Abana bagitangira kota, bumva ikintu gikubise urugi, kigira nka gatatu; ni Nyamuryabana wari utahutse.
Ako kanya wa mugore ahisha ba bana munsi y'igitanda, maze yihuta ajya gukingurira umugabo we. Nyamuryabana akigera mu nzu, abaza niba ibiryo byahiye, kandi niba inzoga yari itaze bayitaruye. Ubwo ahita ajya ku meza, umugore amuzanira ya ntama, ariko Nyamuryabana bimwanga mu nda. Akomeza kurehareha hirya no hino, bigeze aho abaza umugore we ati "Ariko wa mugore we, ko hano hanuka urubisibisi?" Umugore aramusubiza ati "Ahari ni akanyana maze gukuraho uruhu?" Hashize akanya gato, Nyamuryabana yongera kubwira umugore we ati "Hano hagomba kuba hari inyama mbisi." Ubwo ariko ijisho yendaga kurimutoboza. Yungamo ati "Kandi ahangaha ndumva hanuka urunturuntu."
Ayo magambo ayavuga ahaguruka agenda, aboneje kuri cya gitanda abana bihishe munsi. Akigera kuri icyo gitanda, asanga abana bihishe munsi yacyo, maze ariyamirira cyane ati "Nkwice kandi nkurye mutarara inyama y'umwana w'umuntu!" Abwira umugore we ati "Ntureba ko washakaga kunshuka wa mugore we w'ikuvume? Yewe, sinzi niba nawe ntazakurya! Amahirwe ugira gusa nuko ushaje, kandi nkaba naramenyereye gutungwa n'inyama z'abana, bo baba bafite umubiri w'itoto. Ubu rero ngize amahirwe cyane; kuko hari abashyitsi bagombaga kizangenderera muri iyi minsi, none nkaba mbonye inyama nziza zo kubazimanira ntavunitse."
Umugore abuze uko agira ati "N'ubundi nari mbakubikiye ngo umwe uzamurye ejo, abandi tuzabazimanire abashyitsi." Nuko Nyamuryabana agenda ashikuza umwe umwe munsi y'igitanda maze arabitegereza. Abana bagira ubwoba bwinshi, maze bapfukamira icyarimwe imbere ye kugira ngo bamusabe imbabazi, ariko biba iby'ubusa, kuko yari inyamaswa irusha izindi zose ubugome. Aho kugira impuhwe ngo abababarire, yakomezaga kubacengezamo ibyiso bye byamurikaga nk'ibishirira, yenda gusuma ngo abamire bunguri.
Bigeze aho aza kubwira umugore we ati "Mba ndiye mo umwe nonaha nuko naba niyangirije; iriya mihore nduzi bafite igomba kuzavamo umufa utagira uko usa. Ntawe uzawuvirira ye!" Nyamuryabana yikanya ajya hirya, abaka igikota cye aragityaza, arangije afata n'igihoro cye aragikubira. Ubwo ba bana barareba, ariko babuze aho barigitira. Afata cya gikota, igihe agiye kukidudubiza umwe muri bo, umugore agifatira inyuma amucyaha. Aramubwira ati "Ubwo urashaka gukora iki muri iki gicuku? Ntiwakwihangana ngo turyame ko ejo uzaba ufite igihe gihagije? Have bareke uzabice ejo umaze kuruhuka."
Umugabo aramutwama ati "Ceceka aho wa mugore we! Ntuzi ko nindara mbishe ejo ari bwo inyama zizaryoha kandi zikoroha?" Umugore na we ati "Ariko iyo ssi inda ni indogano! Ubona ko izi nyama zose ziri aha ejo uzaba wazimaze? Dore hari inyana yose, intama ebyiri, n'uruhande rw'ingurube; ibyo byose ejo bizaba byashize?" Umugabo ati "Ni byo koko! Noneho bazane ubagaburire bijute, batavaho bananuka nkazabura inyama nziza. Maze nurangiza kubagaburira ubaryamishe neza."
Umugore yumva ibinezaneza bimuje ku mutima, aherako azanira ba bana ibiryo. Ariko ntibashoboye kubirya, kuko bari bakutse umutima. Naho Nyamuryabana yisubirira ku kibindi cye, ibyishimo byamusabye kuko yari amaze kubona ikizamunezereza n'abashyitsi be. Ikirura kiranywa karahava, intere y'umusinzi yigira aho; umugore ahirikira ku buriri.