NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya karindwi)

NYANGUFI AKIZA MUKA NYAMURYABANA

Nyangufi yari azi ubwenge bwinshi, akamenya no guteganya cyane, kandi ntiyibagirwe gushimira uwamugiriye neza. Yageze mu nzira ava mwa Nyamuryabana, aratekereza ati "Ibi bintu mbitunze njyenyine, cyangwa se bikiharirwa n'umuryango wanjye gusa, naba mpemutse cyane. Nibagiwe kwitura uriya mubyeyi ubuntu n'ineza yangiriye, Imana yangaya rwose n'abantu bakanyita umuhemu." Nuko afata ya mafaranga ayacamo imigabane itatu; amwe ayabika ahantu hiherereye, andi ayagura amasambu abiri meza kandi manini, ayandi ayaha iwabo. Ibyo byose abikora ntawe ubimubwirije, kandi nta n'umwe ubizi.

Nyangufi rimwe na rimwe iwabo bakajya bamubura ntibamenye aho yagiye; naho ari muri ya masambu arubakisha amazu, ari na ko ahingisha imyaka y'amoko yose. Byose bimaze gutungana, ashaka inzoga ajya kureba muka Nyamuryabana. Ageze yo asanga yamerewe nabi cyane kubera umubabaro n'agahinda kenshi; yari agize gupfusha urwa wenyine, agakubitiraho no gupfakarira muri iryo shyamba mu ikoraniro ry'inyamaswa z'amoko yose, asigaye atakigira kivurira. Yari asigaye yicuza icyatumye yemera gushaka mu nyamaswa, yifuza icyahamukura kikamugeza mu bantu.

Nuko Nyangufi akihagera aramusuhuza, undi amusubizanya impuhwe zivanze n'agahinda, ariko ntiyamenya Nyangufi na gato. Yabaye akimubona aratekereza ati "Ubanza uyu yaba uwo mu muryango wanjye waba wamenye ibyago nagize none akaba aje kundeba." Byose bimubera urujijo kuko yari yaravuye iwabo akiri muto cyane.

Ntibyatinda Nyangufi aza kumwibwira neza; nuko amutekerereza ibyamubayeho byose na bakuru be, ukuntu uwo mubyeyi yabagiriye neza akabacumbikira, n'ibyaje kuba byose aho umugabo we atahukiye. Aza kugeza ku rupfu rw'umugabo we, no ku bintu yari atunze; ati "Byose nabigiriye kugira ngo nihimure cya gisimba Nyamuryabana, mbone n'uburyo nzagukura mu nyamaswa zo muri iri shyamba maze nkagusubiza mu bantu." Nyangufi arakomeza ati "Burya nabonye uko umerewe, nibuka na ya magambo cya gitindi cyakubwiraga gishaka kukurya, mbona ko amaherezo nawe kitazatuma ubaho; ni ko gukora uko nshoboye rwose kugira ngo nkukize."

Nuko Nyangufi akomeza kumvisha uwo mugore ko kutaba mu bantu ari byo byamuteye kugira ibyo byago byose. Agiye kurangiza aramubwira ati "None ikinzanye hano mubyeyi, ni ukugusura, nkagusaba n'imbabazi kuko ibyakubayeho byose ari njyewe byakomotseho, no kugushimira ineza yose watugiriye hamwe na bakuru banjye. N'ubwo ndashobora kukwibagiza umubabaro ufite, ngaruwe hano no kugira ngo nibura ngerageze kukwereka ko utari wenyine." Muri ako kanya amuhereza imyambaro ati "Akira iyi myambaro myiza mubyeyi; ejo hatazagira ugukina ku mubyimba asanze utagira icyo wikinga."

Nuko muka Nyamuryabana yakirana ubwuzu iyo myambaro, maze amara akanya yitegereza Nyangufi. Bwari ubwa mbere abona umugiraneza nk'uwo, kandi nta n'undi wari waraje aho kuva aho yagiriye ibyo byago byose. Ubwo Nyangufi yungamo ati "Ikindi kikwereka ko utari wenyine ni uko ntari bugusige muri iri shyamba. Ndashaka kukujyana iwacu nkakwereka ababyeyi banjye; nkagusaba ko mwakwibanira, maze ukava mu nyamaswa ukajya mu bantu."

Umugore abanza gushidikanya yibwira ati "Uyu muntu waje ari simusiga, aho ntashaka kumbera nka mbere.? Umva ko ari we wanyiciye umugabo agakubitiraho kuntwara imari yari kuzamfasha muri ako kaga...! Mana yanjye se, nanjye arashaka kunyica? Akomeza gutekereza yibaza ukuntu akwiye kubigenza, ubwo ariko Nyangufi ni ko akomeza kumwingingira amwumvisha ko nta kintu kindi ashaka kitari ukuzamugirira akamaro.

Aho bigeze, umugore aza kwibaza, asanga nanone naguma muri iryo shyamba wenyine azarushaho kumererwa nabi. Ni ko kubwira Nyangufi ati "Hogi tugende mwana wanjye; numpinduka uzankoze icyo ushaka, n'ubundi ntacyo nari nteze kwimarira." Nyangufi aramusubiza ati "Humura ntacyo uzaba; sinarota umererwa nabi nkiriho, kandi ari wowe watumye ndusimbuka."

Nuko bafata inzira, Nyangufi ajya imbere, baragenda no kwa se. Ahageze abereka uwo mubyeyi wabagiriye akamaro katagereranywa. Arangije abwira nyina ati "Uyu nguyu mugereranya nawe. Maze icyo ngusaba nuko mwazabana nk'inshuti nyanshuti, mukazatandukanywa n'urupfu gusa." Abwira na bakuru be ati "Uyu nguyu tuzakomeza kumwubaha nk'uko twubaha mama watubyaye."

Aherako abwira ababyeyi be na muka Nyamuryabana ati "Nimuze mbereke aho mukwiye kuba heza." Abajya imbere maze abereka ya masambu n'amazu yubakishijemo, n'imyaka yose yahingishijemo. Abaha na ya mafaranga yari yarabitse. Umuryango wa Nyangufi ujya mu isambu imwe, muka Nyamuryabana na we ajya mu yindi. Nuko bose barishima cyane, baranezererwa kandi babana kivandimwe, n'Imana ibaha kumererwa neza.

Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.

Inda nini yishe ukuze.

Jya ubagarira yose ntuba uzi irizera n'irizarumba.

Ineza yiturwa indi.