NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya mbere)

Umugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b'abahungu; uw'imfura yari ari mu kigero cy'imyaka icumi. Umwuga w'uwo mugabo wari uwo kwasa inkwi maze akazigurisha udufaranga two kumutunga, we n'ab'iwe bose. Bari abakene cyane, bagahora bafite umutima uhagaze, kuko batashoboraga kubona ibitunga abo bana uko ari barindwi, kandi nta n'umwe muri bo wari ugejeje igihe cyo kwirwanaho.

Icyarushagaho kubatera agahinda ni uko umwana wabo w'umuhererezi yahoraga abateye impungenge; ntagire ikintu kimushimisha, agahora yigunze, kandi ntavuge. Iyo yakoraga igikorwa cyiza giturutse ku mutima mwiza yari yarivukaniye, we yibwiraga ko akoze ikintu kidatunganye. Yari mugufi cyane, ku buryo yavutse areshya n'urutoki rw'igikumwe maze bakurizaho kumwita Nyangufi.

Uwo mwana bari baramwishyize mu mutwe bose, ikibi cyose gikozwe muri urwo rugo kikaba ari we cyitirirwa. Nyamara ariko ni we warushaga bakuru be ubwenge n'ubwitonzi, ndetse no guteganya. Ntiyari ashamadutse; yavugaga make, ariko akumva menshi.

Bukeye amapfa aratera, inzara irabiyogoza rwose muri icyo gihugu. Murumva namwe umuntu wari ufite abana barindwi ko yari akomerewe cyane; kubahahira ntibyari bimworoheye, ariko akomeza kubaharira. Ageze aho abura ibibahaza kubera igiciro cyari cyazamutse muri icyo gihe bitewe n'inzara yari yaraje ari kirimbuzi. Umugabo amaze gushoberwa, yigira inama yo guta abo bana mu ishyamba. Inama amaze kuyuzuza ntiyayihisha umugore we, ahubwo ayihisha abana be.

Mu ijoro yari araye ari bujye guta abo bana muri rya shyamba, umugabo akangura umugore we, kugira ngo amubwire inama yari yungutse ku kibazo bari bamaze iminsi bibaza cyerekeye uko bakwiye gutunga abo bana. Ubwo ariko abana bari baryamye kare. Umugore amaze gukanguka, umugabo amubwirana agahinda kanini ati "Umva rero mugore wanjye, urabona neza ko tutagishoboye gutunga bariya bana; none niyemeje ko ejo nzajya kubata muri rya shyamba njya nasamo inkwi. Bazagenda baribwe n'inyamaswa aho kugira ngo nzabone inzara ibanyicira mu maso. Ibyo bizanatworohera cyane kuko mu gihe bazaba bahugiye mu guhambira inkwi tuzabihisha, maze tugahindukira batatureba."

Ntimuyobewe rero impihwe z'ababyeyi! Umugore yamaze kumva ayo magambo akubitwa n'inkuba, maze asubiza umugabo we ati "Ubwo se ibyo uvuze bikuvuye ku mutima, cyangwa hari ukundi wabaye? Nta n'isoni biguteye! Iryo risubize aho urikuye. Wowe se ko uri mukuru hari aho wabibonye? Ni wowe ugiye kuzaba Nyamuhambababona?" Umugabo aho kugira ngo yumve neza igisubizo cya kibyeyi umugore amuhaye, atangira kumutwama avuga ati "Umva nawe ubwenge bw'abagore! Ubwo se abo bana tuzabatungisha iki? Njyewe nta kundi; natekereje, byarangiye. Ndetse byuka witegure nawe kuko tujyana. Singiye kuzabona abana banjye bapfa urw'agashinyaguro!"

Umugabo akomeza kumvisha umugore we ko badashobora kubona icyatunga abo bana, ariko biba iby'ubusa; umugore yari umutindi nyakujya, ariko umutima we wa kibyeyi ntutume yemera kwijugunyira ibibondo. Umugore akomeza kwiyumvira, atekereza ukuntu inzara izamwicira abana mu maso, atekereje agahinda bizamutera, na we yemera igitekerezo cy'umugabo we. Nuko ajya kuryama, ariko amarira amuzenga mu maso.

Ubwo ariko Nyangufi ibyo ababyeyi be bari barimo yari yabimenye kare; yari umwana uzi ubwenge butangaje, kandi ntiyagiraga ikintu na kimwe kimutera ubwoba. Yamaze kumvira ku buriri bwe ibyo se avugana na nyina, abyuka buhoro, maze ajya munsi y'intebe se yakundaga kwicaraho, kugira ngo ashobore kumva ibyo bavuga. Yamaze kubyumva neza asubira ku buriri, ariko ntiyarushya agoheka, ahubwo arara atekereza uko agenza kugira ngo we na bakuru be bazashobore kwikura muri iryo shyamba.

Mu museso wa kare, abyuka ajya ku nkombe y'umugezi wari hafi y'iwabo, ahatoragura utubuye twera, atwuzuza udufuka twe maze agaruka imuhira. Ntibyatinze buba burakeye neza. Nuko wa mugabo abyutsa umugore we n'abana, ariko akaba yanogeje inama yo kubabwira ko noneho bari bumuherekeze bakajyana kumutwaza inkwi mu ishyamba. Nuko arabyuka na bo barabyuka, arababwira ati "Uyu munsi muramperekeza na nyoko, kugira ngo muntwaze inkwi. Umwe arazana izo ashoboye, hanyuma tuzishyire hamwe maze tuzigurishe amafaranga; noneho ahari yaba menshi tukayahahisha ibidutunga nibura icyumweru." Abana babyumvise bishimira kujya kureba aho hantu ha kure bari kumwe n'ababyeyi babo. Nuko bahera ko baboneza iy'ishyamba, ariko Nyangufi yirinda kugira icyo abwira bakuru be mu byo yari yumvise.

GUSOBANURA AMAGAMBO N'INTERURO

  • Inzara irabiyogoza: Inzara ica ibintu.
  • Kugoheka: Gusinzira akanya gato.
  • Iryo risubize aho urikuye: Ntiwongere kuvuga utyo.
  • Umutindi nyakujya: Umwinazi; umukene.