NYARUBWANA NA SHEBUJA

Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa.

Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho; yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja. Habaga iyo umugaragu atında cyangwa se agataha vuba, ibyo byaterwaga n'umuhatse.

Umugabo yagiye gufata igihe kwa Shebuja asiga umugore n'abana bakiri batoya, ajyana n'imbwa ye, Nyarubwana, atinda yo ndetse haza no gutera akanda (amapfa). Imbwa irasonza na Shebuja. Umugabo atekereza gutaha adasezeye biramunanira kuko yatinyaga kuzanyagwa inka ze.

Bukeye Nyarubwana ihamagara Shebuja iramubwira iti "Ko ureba tugiye gupfa tuzize inzara nta kuntu twakwirwanaho?" Umugabo ati "Bite?" Nyarubwana iti "Nzajya njya guhiga inkwavu, inkware, isha, maze njye ahiherereye notse, nizishya nze nguhamagare turye!" Umugabo aremera asangira na Nyarubwana.

Igihe cyo gutaha kiragera, Umugabo n'imbwa ye bageze mu nzira umugabo ati "Umva rero, Nyarubwana, ubu turatashye, kandi narahemutse; twarasangiye! Uramenye ntuzagire icyo uhingukiriza umugore wanjye, ntuzagire undi muntu ubwira! Uzaramuka ubivuze nkazakwica!" Nyarubwana iti "Sinshobora kumena ibanga." Baragenda bagera imuhira. Umugabo arakirwa arazimanirwa, Nyarubwana nayo bayiha ibiyikwiye.

Bukeye umugore abaza umugabo we ati "Ariko wowe n'imbwa yawe ko mwabyibushye, mwabyibuhijwe n'iki ?" Umugabo ati "Kwa databuja badufashe neza cyane baturinda icyitwa inzara cyose." Umugore ntiyashirwa, biba aho. Bukeye ahamagara Nyarubwana ati "Mbwira icyababyibuhije wowe na Shobuja; nutambwira kandi nzakwisha inzara, nta kindi gihano nzaguha!" Imbwa iti "Batwitayeho tubona ibyo kurya n'ibyo kunywa byinshi." Umugore yanga kwemera, yanga kugaburira Nyarubwana, igiye guhodoka iragenda yegera nyirabuja iti "Najyaga guhiga inkware, urukwavu, isha, nkabaga, nkotsa, ngahamagara databuja tugasangira!" Umugore ati "Nuko urakoze, dore igaburo ryawe nk'uko bisanzwe."

Umugore ati "Ishyano ryaraguye! Ubonye ngo umugabo wanjye asangire n'imbwa, ahumane, none najye akaba ashatse kumpumanya; nako byarangiye nta gisigaye ntabwo tukibanye ngiye iwacu!"

Nyarubwana ikaba yari ifite ibibwana. Ibonye nyirabuja arakaye, yitegura kugenda, ifata ikibwana cyayo igishyira mu gicuba cy'amata y'amacunda nyirabuja yanyweshaga umuceli (umuseke banyweshaga amata y'amacunda).Umugore mbere yo kugenda akajya aza agasoma ariko atazi ikirimo. Nuko mu gitondo cya kare umugore abwira umugabo, ati "Urabeho sinshoboye gusangira n'imbwa." Agenda ubwo!

Umugore amaze kugenda, umugabo ati "Nyarubwana rero wararikoze wamennye ibanga none dore ibibaye?" Nyarubwana iti "Ceceka nzamugarura bidatinze." Mu gitondo kare, Nyarubwana irabyuka ibanga ingata, yenda igicuba kirimo amacunda, umuheha n'ikibwana irikorera n'iwabo w'umugore. Umugore ayikubise amaso, agenda yiruka ayisanganirira ku bikingi by'amarembo, ati "Ni ibiki nyarubwa?" Nyarubwana iratura ipfundura igicuba yereka nyirabuja; akubise amaso cya kibwana arumirwa. Nyarubwana iti "Nta soni ufite zo kundira abana ukabasomeza amacunda, warangiza ugafata inzira, ukigira iwanyu? Nzanywe no kugira ngo mbyereke ababyeyi bawe ndetse n'abaturanyi, hanyuma bavuge uko nkwiye kumera!"

Umugore ati "Ceceka hoshi dutahe ndetse ntugere no mu rugo, iwacu bataza kukubaza ikikugenza." Umugore yihina mu nzu, afata utuntu twe yazanye, abwira iwabo ati "Umugabo wanjye antumyeho ko arwaye arembye, none nta kundi nagira ngiye kumurwaza!" Umugore na Nyarubwana bafata inzira barataha, umugabo abwira umugore ati "Ari ugusangira n'imbwa ari no kurya ibibwana byayo ikigayitse ni ikihe?" Umugore araceceka abura icyo asubiza. Ni bwo avumye imbwa ati "Kuva ubu ntihazagire imbwa yongera kuvuga ukundi!"

Ukutavuga kw'mbwa ngo ni aho byaba byarakomotse.

Sijye wahera hahera umugani!