Nyashya na Baba
Kera habayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akitwa Baba, naho umukobwa akitwa Nyashya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi, na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyashya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.
Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati: "Nyashya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama nyugururira.Nishe akajeje ni akawe na njye. Nishe agaturo ni akawe na njye. Nishe agafundi ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana. "
Mushiki we ati " baruka rutare Baba yinjire. " Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya. Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha. Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati: "Nyashya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama, nyugururira.Nishe akajeje, ni akawe na njye. Nishe agakwavu, ni akawe na njye. Nishe agafundi, ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana. "
Nyashya ati "Baruka rutare Baba yinjire." Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mugitondo agasubira guhiga.
Bukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati "Iryo jwi ko atari irya musaza wanjye ?" Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati "Baruka rutare Baba yinjire". Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje. Ati "Ye data we !"
Nyashya: Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede
Igipyisi: Turakakudegeda mu nda.
Nyashya: Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’impaza ?
Igipyisi: Yego mukaka wanjye.
Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati "rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye" Warupyisi iti
"ndabyemeye."
Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyashya ati "ngurwo urwawe ruragiye. " Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati "fatana rutare. " Urutare rurafatana… Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.
Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati "baruka Baba yinjire."
Baba arinjira, asanga Nyashya yagize ubwoba. Ati "ni bite? " Undi ati "ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk’uko usanzwe umpamagara. Maze nti ‘baruka rutare Baba yinjire’, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. Ndakibwira nti ‘Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?’ Ngo ‘turakakudegeda munda. ‘Ngukarangire utuyuzi tw’impaza?’ Ngo ‘yego Mukaka wanjye.’ Ndakibwira nti ‘urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye.’ Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti ‘fata.’ Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya. "
Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n’umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza. Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati "umenya ari ubwoba bwari bwakwishe." Nuko ajya guhiga utunyamaswa. Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba. Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati "Ntabwo! Ibyanjye birarangiye!" Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti "Ntatwo nshaka." Giherako kiramurya.
Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba. Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko. Arabutswe mu rusenge rw’ urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira. Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje. Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we. Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti " Banza uce aka gatoki ukuremo nyogosenge nariye. Ca n’akangaka k’iburyo ukuremo so wanyu nariye. Tema n’iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe." Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo. Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.
Sinjye wahera.