NZABIKIRAMO

Habayeho umugabo akitwa Nzabikiramo, akaba umutindi nyakuruha. Bukeye ajya mu gishanga guca imfunzo zo gukeneka umunyu, ahahurira n'agasimba, arakabaza ati "Ko ntarakubona uri iki mu bindi bisimba?" Agasimba karamusubiza kati "Nitwa Akazunguzwa rimwe kagakiza, kazunguzwa kabiri kagatera ubutindi". Nzabikiramo aragafata arakazunguza arangije arataha.

Ageze imuhira ahasanga inka nyinshi zahamutanze, umugore we yazicaniye aho bajyaga bacanira imfunzo bakuragamo umunyu. Umugore abwira umugabo ati "Hasigaye kuvugirwa n'ingoma". Nzabikiramo ati "Nzongera njye kureba aho nakuye inka nzahakura n'ingoma".

Nzabikiramo azinduka ajya guhiga; anyura mu gishanga ahasanga ka gasimba, arongera arakabaza ati "Witwa nde?" Kati "Nitwa Akazunguzwa rimwe kagakiza, kazunguzwa kabiri kagatera ubutindi". Nzabikiramo ntiyibuka ko yigeze kukazunguza, arakazunguza. Arataha, asanga umugore we acaniye umunyu, basubira ku kabo, ubutindi buba bwose, ureke ingoma bibeshyaga!

Umugore abwira Nzabikiramo ati "Nakubwiye ko uri Bukorikori bwa nzikoraho". Nzabikiramo abwira umugore we ngo naze basuhuke. Umugore ati "Hogi tugende". Baragenda maze bagera hafi y'ibiti bari begetsemo imizinga, barahatura; nuko bahakura ubuki, bakabubunza. Bukeye Nzabikiramo ajyamo imyenda, baje kumwishyuza abwira umwana we ngo namuhambire mu kirago, ashyireho amashara, maze avuge ko adahari, abereke uruboho, ababwire ko urimo ubuki, umwana aramuhambira. Abishyuza baraza, babaza umwana ngo iwabo bari he?" Arabasubiza ati "Data yagiye ku iriba, naho mama yagiye guhinga, ngubwo n'ubuki bansigiye ngo nimuza mbubahe". Barikorera baragemura. Abishyuza bageze iwabo, uruboho bararwegeka; mu museke Nzabikiromo arusosorokamo. Ageze ku irembo arahamagara ati "Yemwe bene urugo, nje kubishyuza ubuki, dore ibwami bagiye kumboha". Bagiye gupfunyura rwa ruboho basanga ntakirimo barumirwa, bamuha inka eshanu aranga, bamuha makumyabiri ati "Amagara ntaguranwa amagana", arahaguruka agenda yerekera hepfo y'urugo; ahura n'umututsi ufite umuheto, ati "Ngaho mboha unjyane muri ruriya rugo (kwa Nzabikiramo) nzaguhemba; nzakugororera inka nyinshi". Umututsi amuta ku ngoyi, bene urugo bati "Uwo muntu udutsindiye mu rugo arazira iki?" Umututsi ati "Mbitumwe n'umwami". Abandi bibatera ubwoba, baramubwira bati "Ese uwaguha inka mirongo itanu, ntiwamurekura akigendera?" Umututsi ati "Nimuzimpe". Inka barazimuha, aragenda, bigiye hirya, azigabana na Nzabikiramo; nuko Nzabikiramo yongera kuba umukire, abihawe n'ubwenge bwe.

Si jye wahera hahera umugani.