Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti "Tujye guhakirwa inka". Ubushwiriri bujya guhakwa.
Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti "Turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi".
Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri