Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru; nibwo bavuga ngo: "Yabuze intama n'ibyuma." Wakomotse kuri Mutabaruka w'i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w'i 1800.
Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka, ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, uyu wari umutoni w'akadasohoka