PETERO NZUKIRA (Igice cya kabiri)

Ariko rero Petero ntiyashoboraga kuguma hejuru aragiye inyana, kuko yagombaga kugemurira umugore we. Ni ko kuzirika umurunga ukomeye mu ijosi rya Sine, awumenesha igisenge, utunguka mu nzu imbere. Hanyuma aramanuka, azirika wa murunga ku kuguru, aribwira ati “Ni uko! Inka yanjye nishaka kumanuka ndabimenya.” Ahasigaye Petero atangira gukora: akebagura inyama vuba vuba, aroha mu nkono, acuriranya n’ibitunguru n’inyanya. Inkono ayitereka ku ziko, yiyegereza inkwi aracana.

Ngo hashire akanya, Sine irambirwa kuguma hejuru y’inzu, kuko hayiteye impungenge. Ishaka kumanuka mu rubega rutereye ku mugunguzi no ku kibaho. Ibonye ko ari habi, ishaka gusubira inyuma, ubwatsi bw’inzu ikandagiyeho burasohoroka, imanukana na bwo! Muzi rero ko Sine yari iziritse ku mugozi. Muzi kandi ko uwo mugozi Petero yari yawuziritse ku kuguru. Mu kanya Sine imanutsemo, Petero na we aritera, amaguru ashita mu gisenge cy’inzu, acurika umutwe. Iyo icyo gisenge kidakomera biba byarabaye bite? Bizi Imana! Petero yamaze gufatwa n’igisenge cy’inzu ye, Sine inaganira hanze; maze sinakubwira imiborogo!

Muka Petero abonye ko ibiryo bitaziye igihe, ararambirwa agaruka imuhira kureba; kandi n’imbeshyerwe ibyo gutema byaramutondaga. Nuko abonye Sine inagana, biramutangaza, arisumbukuruza, umugozi wari uyifashe awucisha umuhoro. Inka yikubita hasi, ubwo, ihabaduka vuba. Petero na we, mu kugwa yabanje umutwe muri ya nkono yari ku ziko. Amahirwe ni uko umuriro wari wazimye, naho ubundi aba yarahiye. Yakobotse ku gahanga no ku zuru, akuka n’amenyo abiri.

Umugore yamaze guca ikiziriko, yinjira mu nzu, atabara ibibomborekanye. Asanga umugabo we amaze guhaguruka, avirirana amaraso mu kanwa. Ni ko kumubwira amuseka ati “Ari njye, ari nawe, ni nde warushije undi kuvunika none? Ewe, sinjya kugutabira amacumu, wakoze kandi wavunitse: umuntu watetse, ugacunda, ukarera umwana, ukica ingurube, ukarwana na Sine, mugakotana bene aka kageni, n’ibindi ntazi! Ngaho rero noneho kubitiraho no kungaburira!” Nuko Petero araceceka abura icyo asubiza.