RUGAJU

Kera habayeho umugabo, akitwa Rugaju, akagira umugore witwa Nyirakimana. Bukeye babyara umwana w’umukobwa, bamwita Murerangondo. Bitinze, Nyirakimana arapfa. Rugaju ashaka undi mugore. Uwo mugore ahageze azira Murerangondo, Amuziza ko yari mwiza cyane. Umugore agahora abwira umugabo we ati "Nutica uriya mukobwa ntituzabana, kuko anyirataho ngo aranduta ubwiza." Rugaju na we kuko yakundaga uwo mwana, umugore yamubwira kumwica, undi akabura intege zamwica.

Umunsi umwe, Murerangondo ajya guca icyarire cy’inyana. Ngo ajye kubona abona igisiga kimutamba hejuru. Kiramubwira kiti "Wapfa, So arashaka kukwica Murerangondo, kuko umugore we yambwiye ati 'nutankiza uriya mukobwa, nzisubrira iwacu.' " Igisiga kirongera kiti "Ngwino njye kugushakira ubuhake, So atazakwica." Nuko umukobwa aremera. Kiramujyana kimugeza ku rugo rw’umwami. Igisiga gihagarara ku gikingi cy’irembo.

Umwami avuye mu muhigo, abona Murerangondo ahagaze ku irembo. Asanga ari mwiza cyane. Umwami aramubaza ati "Urashaka iki aha wa mukobwa we?" Umukobwa ati "Ndashaka ubuhake." Umwami ati "Injira mu rugo." Umukobwa ajya mu rugo. Bamufata neza. Bukeye, umwami aramurongora.

Biratinda, inzara iratera. Se na mukase barasuhuka, bajya gushaka aho bahahira. Baragenda, baza kugera kwa wa mwami wari utunze Murerangondo. Babonye Murerangondo baramuyoberwa kuko yari yarakize cyane. Murerangondo we yari yabamenye akibakubita amaso.

Amaze kubabona, arababwira ati "Nimwicare, mutegereze nyirurugo. Naza arabategeka." Abwira umuja ngo ajye kubagaburira. Ati "Uriya mugabo umuhe ibijumba n'ibishyimbo. Umugore, umuhe ibiharo." Nuko umuja arabajyana. Abagaburira uko nyirabuja yamubwiye.

Umugore amaze kurya ibiharo, inyota iramwica. Asaba amazi yo kunywa. Nyirabuja abwira umuja ngo abwire uwo mugore ajyane n’imbwa, ijye kumwereka aho umugezi uri anywe amazi. Umugore, imbwa imujya imbere, baragenda. Imbwa yabona igiye kugera ku mugezi, igasubira inyuma. Nuko birirwa bagenda umunsi wose. Aho bigeze, umugore inyota iramwica, arapfa. Imbwa ibonye umugore apfuye, yisubilira i bwami.

Umwami arataha maze abonye umugabo wari aho, abaza umugore we ati "Uyu mugabo ni uwa he?" Murerangondo ati "Uyu ni we data umbyara." Nuko umwami yishimira ko abonye sebukwe. Umwami aramukiza, amushakira n’umugore, Rugaju akira atyo.

Nguko uko ishyari ry’umukeba ryishe nyiraryo.