RUHATO N'AGASAMUZURI

Habayeho umugabo Ruhato akaba n'umuhigi. Umunsi umwe ajya guhiga, avumbura agasimba yirirwa akirukaho ageza nimunsi atarakica. Amaze kunanirwa abaza ako gasimba ati "Wa gasimba we uri iki?" Karamusubiza kati "Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe." Umugabo ati "Remba nkwice!" Agasimba karahagarara arakica agiye kukikorera karamunanira. Umugabo arongera ati "Remba nkwikorere!" Agasimba karareka arakikorera akajyana imuhira.

Akagejeje mu rugo agize ngo aratura ka kanyagwa kanga kumuva ku mutwe. Arongera ati "Mbe wa gasimba we uri agaki rwose?' Agasimba kamusubiza nka mbere kati "Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe." Umugabo ati "Remba nguture!" Agasimba karemera aragatura.

Umugabo na we atyaza imbugita, ayitikuye ka gasimba yanga guhita. Rembe ati "Wa gasimba we uri iki?" Kamusubiza nka mbere. Umugabo ati "Reka nkubage!" Karemera arakabaga; arangije barateka. Inyama zimaze gushya, umugore agize ngo aragabura, inyama zanga kuva mu nkono. Umugabo ati "Wa gasimba we uri iki?" Agasimba kamusubiza kwa kundi. Umugabo ati "Remba nkurye!" Agasimba karemera kava mu nkono arakarya.

Umugore abibonye abwira umugabo we ati "Kandi wa mugabo we ntuzisazira, wabonye he inyama ziribwa zivuga!" Umugabo ati "Ceceka wa mugore we; nyihera umutsima gusa maze nkwereke!" Umugore ati "Uko biri kose sinsangira nawe." Umugabo ati "Zireke nzirire n'ubundi ni njye zaruhije!" Umugabo atangira kurya, abwira

Umugore ati "Ariko wakwiririye, ubwoba bugiye koko kukwicisha ipfa n'inzara?" Umugabo aririra arangije araryama. Igicuku kinishye, nyamugabo ashaka kwituma, ageze yo biramunanira, ati "Wa mugore yambwiye ukuri."

Arakomeza arahatiriza ariko biba iby'ubusa. Ni ko kuvuga nka mbere ati "Mbe gasimba uri iki?" Na ko kati "Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe." Umugabo ati "Remba nkunnye." Agasimba kamuturumbukamo kiruka, umugabo na we ahita agwa aho.

Si jye wahera hahera umugabo n'ubusambo bwe.