RUHIGIRA
Umugabo witwaga Ruhigira yazanye umugore, babyarana abana batatu, umuhungu umwe n'abakobwa babiri; umuhungu akitwa Mutsi, umukobwa umwe akitwa Ntemeri ya Ntaganda, undi akitwa Rusoro urubenga. Bukeye nyina w’aba bana arapfa, se ashaka undi mugore.
Umunsi umwe uwo mugore aroga umuhungu wa mukeba, ahinduka intosho. Bashiki be baba bagiye kwahira ishinge, intosho igasigara aho ireba ibyo muka se akora. Bukeye ashaka uburozi bwo kuroga Ntemeri ya Ntaganda na Rusaro urubenga. Intosho irabyitegereza, intosho imaze kubibona ibwira muka se, ngo nayirenze urugo ijye kunnya. Ayirenza urugo, igenda yihirika igera aho bashiki bayo bahiraga ishinge; ihamagara mwene se bari badasangiye nyina, iramubwira ngo nabanguke nyina aramushaka. Umwana amaze kugenda, intosho ibwira mushiki wayo Ntemeri ya Ntaganda ngo nayicire udukeri imubwire. Ntemeri aratuyicira; irongera ihamagara na Rusaro urubenga ngo nayicire udukeri imubwire; aratuyicira, iramubwira ngo nataha ntaze kunywa amata y'ikivuguto, Ntemeri na we ngo ntaze kwicara hafi y'uruhimbi, kuko aho hose bahabashyiriye uburozi. Iti “Mutabyirinze murashize”. Abakobwa baramwemera.
Bageze mu rugo banga kunywa amata y'ikivuguto banga no kwicara ahegereye uruhimbi. Umugore biramuyobera, yibaza igitumye bifata. Umugore bimuburiye, atyaza inkota ngo aze kwica Ntemeri ya Ntaganda. Gatosho aba yabimenye aramuburira. Ntemeri agiye kuryama aherera aho atajyaga aryama.
Umugore aje kumwica yica umwana we. Buracya basanga aho umwana we agaremye yapfuye, bamenya ko yishwe na nyina. Umugore agira umujinya, afata intosho ayikubita mu mazi ashyushye, iraturika ivamo umwana w'umusore. Umugore baramusenda.
Ngaho aho umugani wavuye ngo: “Umwana ni nk'undi”.
Si jye wahera hahera umugani.